Tadeyo BAGARAGAZA, Prezida w’Inteko ishinga amategeko y’icyo gihe, -Yabaye we kuva muli nzeli 1969 kugeza kuwa gatanu nyakanga 1973.
I. Intangiliro
Muli kanama 2012, abasomyi b’Umusoto na DHR bagiye impaka ku magambo yali yavuzwe na Jean-de-Dieu Manishimwe muli iyi nteruro : « Kayibanda nawe yali afite amakosa menshi alimo irondakarere, ily’ingenzi likaba guhindura Itegeko-nshinga agamije kugundira ubutegetsi ». Mu kumusubiza kuli DHR, ku wa gatandatu taliki ya kane kanama 2012, Lewopolidi Munyakazi yanzuye agira ati : « Kuli iyi ngingo, twali dukwiliye kongera kwitabaza ubuhamya bw’umusaza Tadeyo Bagaragaza. Mu gihe cyashize yaduhaye igisobanura cy’ibyerekeye « guta no guteshwa umurongo » (hali havutse ilindi shyaka muli MDR). None no kuli ibi byo « guhindura Itegeko-nshinga », byaba byiza adusobanuliye igitugu Kayibanda yamushyizeho (yali perezida w’Inteko ishinga amategeko) cyangwa se yashyize ku badepite bose (ku giti cyabo) kugirango abategeke kulihindura kandi batabishaka. Ubuhamya bwe bwaba ingirakamaro cyane. ».
None jyewe Tadeyo Bagaragaza, nzinduwe no gutanga ubwo buhamya nsabwe no kumenyesha abazasoma iyi nyandiko bose, ibyo nzi mu ihindura ly’Itegeko-nshinga lya mbere lya Repubulika y’U-Rwanda. Aliko rero, byumvikane ko ntazinduwe no kwemeza cyangwa se kunyomoza ibyo kanaka yanditse : yanditse ibitekerezo bye kuli icyo kibazo, nanjye ngiye kwandika icyo mbiziho. Ilyo tegeko-nshinga lya mbere lyahinduwe muli gicurasi, mu mwaka wa 1973. Icyo gihe, nali secrétaire régional wa « MDR-PARMEHUTU » muli prefegitura ya Ruhengeli, bityo nkaba ndi umwe mu bali bagize « secrétariat national » na « congrès national » ya pariti y’abatanze umushinga wo guhindura Itegeko-nshinga. Nali umwe mu ntumwa z’abaturage (député national mu nteko ishinga amategeko, ndetse ndi umwe mu bayiyoboraga (nali président de l’Assemblée nationale, Ndwaniye Joseph ali vice-président, na Ndahayo Claver ali secrétaire député). Ngirango birumvikana ko, mu bakulikiraniye hafi ihindura ly’Itegeko-nshinga lya mbere lya Repubulika y’U-Rwanda, nanjye mbalimo.
Continuer la lecture de Imbazi [1] y’ihindura ly’Itegeko-nshinga lya mbere lya Republika y’U-Rwanda