Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Représentant du modèle « Mgr Alexis Kagame et Mureme »
Pour commander ses livres : prière de bien vouloir vous adresser à l’Harmattan http://www.editions-harmattan.fr/index.asp?navig=catalogue&sr=7
A. Icyitonderwa cy’ibanze
Bizaba ali ubujura gukoporora no komeka ku zindi mbuga cyangwa mu bindi bigâmba bitali http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/ kimwe no guhindura mu zindi ndimi iyi nyandiko ku bulyo ubwo ali bwo bwose, udafite uruhushya rwanditse, rutangwa n’umwanditsi.
B. Intangiliro
Ikibazo gikunze kubazwa ni iki : « Ese koko, yego cyangwa oya, abakoloni b’Ababiligi na bagenzi babo b’abamisiyoneri, cyane cyane ab’Ababiligi, hali akamaro kagaragara baba baragiliye U-Rwanda ? ».
Rugikubita, igisubizo ni : « Ntako ! ». Oya, rwose bali babi cyane ! Bagakora n’ibyo batatumwe. Ahubwo baharaniraga kuzimatisha uko bashoboye kose Umuco w’Abanyarwanda no kubahaka. Muli ubwo butekamutwe n’ubwo bujura, U-Bubiligi bwonyine nibwo bwahungukiraga. Rwose, U-Rwanda rwa Kera rwali sosiyete ilibagije, idafite na busa aho ihuliye n’ibinyoma abakoloni n’abamisiyoneri barwanditseho. Ahubwo, akanunu k’Iterambere n’Amajyambere byagaruwe mu Rwanda no gusubirana Ubwigenge. Kwigenga ntako bisa koko. Kwigenga niyo sôko-rwêma y’Iterambere [= le Progrès], y’Amajyambere [= les progrès], y’Itunga n’Itunganirwa [= le Développement]. Ndetse, iyo U-Rwanda rudatobwa n’abasilikare, -kuva kuwa gatanu nyakanga 1973-, ubu ruba rwararangije gukira ibikomere by’ubukolonize n’ubumisiyoneri. Aliko ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.
Ibisobanuro ngombwa byatanzwe n’umunyamateka w’ingenzi Zefirini Kagiraneza kimwe n’umunyamateka w’urwanamiza Mgr Alexis Kagame Se-Mateka mu bitabo bivugwa mu mpera z’iyi nyandiko. Iyi ni incamake yabyo, igiye yongerwamo ingingo nshya nkenerwa n’umwanditsi.