- Intangiliro
Mherutse kumva ikiganiro Enoch Ruhigira, -wahoze ali directeur de cabinet wa perezida Juvénal Habyalimana Rutemayeze-, yagiranye na Radiyo Inkingi ihagaraliwe na Gaspard Musabyimana, -nawe wakoze igihe kirekire muli perezidansi ya Republika ku ngoma ya Rutemayeze. Hali byinshi umuntu yavuga kuli icyo kiganiro, aliko njyewe ndibanda ku ngingo nkeya numva zikwiye kuganirwaho. Abantu iyo bicecekeye haba ubwo bituma uwo aliwe wese yivugira ibyo yishakiye kuko yizeye ko ntawe uzamuvuguruza. Kandi ndizera ko na Radiyo Inkingi ikwiye kumenya icyo abantu batekereza ku biganiro byayo.
- Enoch Ruhigira, ati: « Habyalimana yali inyangamugayo».