Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukânda ku mbîkîsho ikulikira :
UBWÎRU NI IKI. ESE UBWÎRU NI IJÂMBO LY’IMÂNA. ESE IJÂMBO LY’IMÂNA LYO NI IKI. 4r
Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukânda ku mbîkîsho ikulikira :
UBWÎRU NI IKI. ESE UBWÎRU NI IJÂMBO LY’IMÂNA. ESE IJÂMBO LY’IMÂNA LYO NI IKI. 4r
Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukânda ku mbîkîsho ikulikira :
Rwanda-Rugali : Isengêsho lyo gusênga Umukurâmbere Mvurabatwâre wa Mulihano
Mvurabatwâre wa Mulihano wa Binego bya Nyaminâni ya Bitâbi bya Kajugu ka Nyabibona bya Ruyûmbu, –Umunyiginya w’Umuyûmbu-, –umutoni w’akadasohoka wa Nyagasani Cyilima II Rujugira na Nyiracyilima II Kirôngoro-, akaba inziga n’umutwâre w’Inzirwa.
Zaaaaaaaaa ! Zaaaaaaaaa ! Zaaaaaaaaa ! Za nezaaaaaaaaa ! Za nêza udakânga abâna ! Za nêza uwamhâye inka n’umugisha !
Yamhâye inka Musenyeri Kagame Se-Mateka ! Yamhâye inka Nyirashyirambere ! Yamhâye inka Niyonteze ! Yamhâye inka Mvurabatwâre ! Yamhâye inka Mulihano wa Binego :
Umutoni w’Akadasohoka wa Nyagasani Yuhi V Musînga ! Umunyiginya w’Umuyûmbu watâshye inzu, agatumira Umwâmi w’U-Rwanda, nk’uko bâli bârabivuganye. Umwami akâza avugilizwa ingoma inzira yôse, bamuremêreye mu Kitabashwa. Maze yâhagera, ibiroli bigashyûha, bikâtura. N’ubu, iyo nkuru ikaba ikivugwa iwacu i Kinyereli-cya-Muyira-na-Muzênga !
Yamhâye inka ! Yamhâye inka ! Yamhâye inka !
Mvurabatwâ !
Watabâye ku wa 12 ugushyîngo 1991. Taliki ya 13 ugushyîngo 1991, twâli twâje kugutabâraho. Twaragutabârukiye. Horana IMANA yacu twêse Nyilibiremwa ; Yo yakwîremeye ; Ikamenya n’imhamvu, –yayo yîhaliye-, yali ifite, ikwîremera !
None rero, uyu munsi wa nône, Twâje imbere y’isêngero, mu musêzero wawe ; Kugusênga (= t’invoquer, -en français), kugutûra, no kugusetsa !
Udutâhilize cyâne Mulihano wa Binego,
Udutâhilize cyâne Nyirashyirambere wa Rujûnga,
Udutâhilize cyâne Umutagatifu w’urwanamiza Mgr Alexis Kagame Se-Mateka !
Udutâhilize cyâne Nyagasani Mutara III Rudahigwa Se-Muco !
Ikîndi, na bo, ubabwîre bahîndukire badutâhilize cyâne ababo bôse, ni bo babâzi !
Kandi, ubatubwîlire, wôngere ubatubwîlire, uti :
« Nimurwânilire Abanyarwânda, nabo bazâbarwânilira.
Nimwûhilire Abanyarwânda, nabo bazâbûhilira.
Nimufashe Abanyarwânda, nabo bazâbafasha.
Nimutabâre Abanyarwânda, nabo bâbatabâyeho !
Nimutsîndire igihugu cy’U-Rwanda !
Mugihe Umugisha, Ubwiyûnge, Ubumwe, Ubuvândimwe, Ubwôroherane, Ubûntu, Ubusâbâne, Ubwângamugayo, Amahoro, Ubuhoro, Ubusugi, Ubufatanye, Ifashanya, Ibyîshimo, Igûbwaneza rusânge, Ubumezamilyângo busêndereye, Ubureme, Itûnga, Itûnganirwa, Amajyambere, n’Itêrambere muli buli kîntu cyôse !
Gakôndo ikomere cyaaane ! Cyaaaneee ! Cyâne koko !
Kimeza-Milyângo yogere hôse, isugire isagâmbe ! Maze bâ bândi bamânjîrwe ! ».
Muremeeee ! Muremeeeeeeee ! Muremeeeeeeeeeeee !
Ahyiiii ! Ahyiiiiiiii ! Ahyiiiiiiiiiiii ! Ahyiiiiiiiiiiiiiiii !
Bikorewe i Rouen, ku wa 12 ugushyingo 2021
Mwalimu Gihanga MUREME, Grand-Maître Kimeza-Milyângo/Rwanda-Rugali, [= Umuhatsi mukuru w’Ubwîru n’Ubwênge Kimeza-Milyângo]
Pour commander ses livres : prière de bien vouloir utiliser le formulaire du site web : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/category/edition-sciporwa/ ou s’adresser à la FNAC, à la Librairie Amalivre de Paris, ou à la Librairie Erasmus de Paris.