Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukânda ku mbîkîsho ikulikira :



Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukânda ku mbîkîsho ikulikira :
Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukânda ku mbîkîsho ikulikira :
Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukânda ku mbîkîsho ikulikira :
Mwalimu Gihanga MUREME
Rouen, ku wa 10/05/2022
Ibaruwa ifunguye ku mutegarugoli w’Umunyarwandarugalikazi Sylvie MUKANKIKO
Mutegarugoli, Munyarwandarugalikazi MUKANKIKO,
Nkulikirana ibiganiro byawe kuli Youtube, kandi ntekereza ko na we ufite uruhare mw’Iterambere busosiyete lya Sosiyete nyarwanda. Buli Munyarwanda ni cellule ya Sosiyete nyarwanda.
Rero, rwose, hali ibyo nshima mu biganiro byawe. Nk’ibyerekeye Politicide yakorewe Abahutu b’Abanyenduga n’Abakiga b’inyangamugayo. Nk’ibyerekeye Génocide yakorewe Abatutsi n’Abahutu b’inyangamugayo. Byose, byose, bikozwe n’Ababisha b’Abakiga b’Abanyakazu.
Cyakora kandi hali, n’ibyo mbonamo amakosa. Ibyo ali byo byose, ngo uwiga aruta uwanga. Kwibeshya bibaho. Ikibi ni ukwinangira mu mafuti. Ibyo nsangamo amakosa akabije ni ukwitiranya Monarchie mystico-patrimoniale y’Intekerezo ya Nyagasani Ruganzu II Ndoli Cyitatire, na Totalitarisme post génocide ya Fpr Inkotanyi. Rwose ni régimes politiques ebyili zitandukanye. Na Sûgu Kigeli V Ndahindurwa Se-Mhunzi na we ubwe yarabyivugiraga. Rero kuvuga ngo Abatutsi bagaruye Kalinga mu Rwanda ni uguhaba cyane, no guhabya Rubanda.
Ni Ukuli, Kalinga yaciwe n’Abakoloniza b’Ababiligi muli 1931. Kuva ubwo, ntiyongeye gukora. Ahubwo, Nyagasani Mutara III Rudahigwa Se-Muco yarabatijwe, aba Umukristu gatulika, apfukama imbere ya Musenyeri Laurent Déprimoz, ndetse atura U-Rwanda Kristu-Mwami. Ubwo se, gutura U-Rwanda Kristu-Mwami na byo kandi ni ugukora imihango ya Shitani, ngo ya Kalinga ? Abantu bagiye bareka kubeshya, no kumanipula ! Ikindi, bwa nyuma na nyuma, Kalinga yaratsinzwe buheliheli. Irafatwa muli 1979, na SCR ya Théoneste Lizinde, kandi ifatwa yarashwangutse. Rero, ibyayo byararangiye, burundu.
Nkaba rero mfite ubushake bwiza cyane bwo kukumulikira. Nkaba nkoherereje mu mugereka hasi aho Inyandiko rwêma ibisobanura neza cyane. Rwose mbikoze nta nabi, kuko ndisaziye. Sinkunda ibintu byo gushyogozanya n’abana mbyaye.
Mbaye ngushimiye umutima mwiza uli bubyakirane. Komera cyane ! Horana IMANA !
Mwalimu Gihanga MUREME
Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukânda ku mbîkîsho ikulikira :