Archives de catégorie : Héros nationaux rwandais

Héros nationaux rwandais

Rwanda – Kunyomoza padiri Thomas Nahimana : Mgr Alexis Kagame Se-Mateka ntiyali umwiru. Yali intiti y’urwanamiza n’umushakashatsi gaheraheza.

Icyitonderwa cyane : 

« Inganji Kalinga ya Kagame Se-Mateka » si igitabo cy’Amateka. Si n’Ingengabitekerezo. Si igitabo cy’Amahame, cyangwa Mythes. Oyaaa ! Ahubwo ni -Iremero ya Rwântêkerezo-, alibyo kuvuga -L’Embryon de la Science politique rwandaise-. Rero, ni Rwântêkerezo y’Abanyarwanda ! Si iy’Abahimatutsi. Si iy’Abahuttu.

Muli macye, iyo umuntu atazi ibintu, arabaza. Ntahimbahimba. Kwemera ko utazi byose, kandi ko n’ibyo uzi, utabizi byose, nta soni biteye ! Ikimenyetso cya mbere cy’Ubugegera : ni ukwigira Nyirandabizi ku buradiyo bumwe na bumwe bwo kuli Internet, butagira Déontologie. Abwirwa benshi, akunva …..!! 


 

PP MUREME 26072014

 Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Représentant du modèle AKM « Mgr Alexis Kagame et Mureme » 

  1. Intangiliro

Mu mataliki cumi ya kamena 2016, padiri Thomas Nahimana, umuyobozi w’ishyaka « Ishema Party », yahaye ikiganiro umunyamakuru Gaspard Musabyimana wa Radio-Inkingi ikorera mu Bubiligi. Icyo kiganiro cyatangajwe kuli site web « ikigâmba » cyitwa « Le Prophète-Umuhanuzi » ku wa 14 kamena 2016, mu izina likulikira: « Radio-Inkingi : Ishyaka Ishema lizagera lyali mu Rwanda ?».

Muli icyo kiganiro, hali aho padiri Thomas Nahimana avuga amagambo akulikira :

Nahimana : « Uko twali tubimenyereye, abapadiri mu Rwanda, ntabwo bakagombye gukora politike. Uretse ko aliko usubiye mu Mateka ni no kwibeshya ntabwo ali byo. Wagira ngo hali abatemerewe gukora politike n’abyemerewe. Subira na we inyuma gato, ujye nko ku ngoma ya cyami. Nta bapadiri uzi, Gaspard, bakoraga politike ? »

Musabyimana : « Yee, barahali, ndabazi. Ba Bushayija, bande, bose bali abapadiri ndabazi ! ».

Nahimana : « Hera no kuli Alexis Kagame ubwe wali umwiru mukuru w’i Bwami. Ubwiru ni yo yali gouvernement, yarutaga na Gouvernement. Yali Gouvernement na Assemblée icyalimwe. Umwiru mukuru w’i Bwami yali Padiri Alexis Kagame. Murabyibuka ibyo ngibyo ? »

Mbega ibinyoma, mbega amatiku, mbega ubutiliganya ! Icyo gihe, U-Rwanda ntirwali rukili igihugu. Igihugu cyali « Ruanda-Urundi », kigategekwa na Vice-gouverneur général w’Umubiligi. Ibyegera bye byose byabaga ali Ababiligi. Bakoreraga Usumbura. Ruanda yali agahugu ko mu majyaruguru ya « Ruanda-Urundi », kagategekwa na Résident w’Umubiligi. Ibyegera bye byose byali Ababiligi. Bakoreraga i Kigali. Mutara III Rudahigwa Se-Muco yali umwami w’umuco [= chef coutumier]. Agakorera i Nyanza, kandi nabwo agakulirwa na administrateur w’Umubiligi wayoboraga intara ya Nyanza [= Intara zali 9: Kigali, Nyanza, Astrida, Shangugu, Kibuye, Kisenyi, Ruhengeli, Biumba, Kibungu]. Zose ziyobowe n’Ababiligi. Umwami yali hasi cyane kuli « organigramme ». Rwose, nta Gouvernement yagiraga. Nta Assemblée nationale yabagaho. Habagaho gusa akanama k’imhuguke ko kumugira inama ku giti cye no kumwerekera. Mutara III Rudahigwa Se-Muco yali yalize École primaire gusa.

Iyi nyandiko rero, ikaba igamije kunyomoza ibyo binyoma byose by’uwo munyabinyoma ngo ni padiri Thomas Nahimana. Ibyo bintu avuga rwose si byo, habe na busa. Ntaho bihuliye. Ashwiii daaa ! Ni ibinyoma gusa gusa, bibeshywa n’Ababiligi Jan Vansina, Marcel D’Hertefelt n’abandi, hamwe n’abambali babo babipakirwamo, ngo basibanganye amateka y’ubukoloni bw’Ababiligi.

Continuer la lecture de Rwanda – Kunyomoza padiri Thomas Nahimana : Mgr Alexis Kagame Se-Mateka ntiyali umwiru. Yali intiti y’urwanamiza n’umushakashatsi gaheraheza.

Biographie de Mgr Alexis Kagame Se-Mateka par Mgr Frédéric Rubwejanga, évêque émérite de Kibungo et professeur de Théologie

En savoir plus sur :

BIOGRAPHIE DE MGR ALEXIS KAGAME SE-MATEKA PAR MGR FREDERIC RUBWEJANGA, EVEQUE EMERITE DE KIBUNGO ET PROFESSEUR DE THEOLOGIE

Remarque importante concernant la Biographie de Mgr Alexis Kagame Se-Mateka (en Kinyarwanda)

Hali imvugo [= catégories de langage] aba-littéraires, aba-journalistes n’aba-scientifiques badahuza.

Mu bulyo bw’ubumenyi bwa « Enquêtes démographiques », umuntu abarurwa aho afatira ibyangombwa. Ntabarurwa aho yavukiye. Umwana w’Umunyaruhengeli w’umukozi wa Leta mu karere ka Mugambazi muli Kigali ashobora kuvukira i Kiyanza, aliko akitwa Umunyaruhengeli. Ni gutyo Alexis Kagame Se-Mateka yavukiye i Kiyanza ku wa 15 gicurasi 1912, aliko kandi na none iwabo bahise bahava ku mhamvu zabo bwite, bisubilira mu Kibali, i Nganzo mu karere ka Nyarutovu, mu ntara ya Ruhengeli. Mgr Alexis Kagame Se-Mateka yali Umukiga wo muli Kibali mu Ruhengeli. Mu ntara ya Ruhengeli, ni ho yarerewe ; ni ho yize amashuli abanza ; ni ho yabatilijwe kandi ni misiyoni y’iwabo ya Rwaza yamwohereje mu iseminari. Misiyoni ya Rwaza ni yo yamugejeje ku bupadiri ku wa 25 nyakanga 1941, afite imyaka 29.

Cyakora nanone, mu rwego rw’ubunyamibwa bw’urwanamiza bwa Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, ni uw’intara zose z’U-Rwanda. Yavukiye i Kigali, abarurwa mu Ruhengeli, yiga Seminari i Kabgayi mu ntara ya Gitarama, akora hilya no hino, aba igihe kirekire i Butare, arerera intara zose z’U-Rwanda.

Bikorewe i Paris, kuwa 01 ugushyingo 2014

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Représentant du modèle AKM « Mgr Alexis Kagame et Mureme »

Pour commander ses livres : utiliser le formulaire de contact du site web http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/

 

 

Rwanda : Opozisiyo nyarwanda isabwe kwima amatwi umutekamutwe muli Politike (= un bandit politique sans principes) witwa Sylvestre Nsengiyumva. Ikindi, hikritikwa umuntu Alexis Kagame, nihakritikwe modèle AKM « Mgr Alexis Kagame et Mureme ».

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukânda ku mbîkîsho ikulikira :

OPOZISIYO NYARWANDA ISABWE KWIMA AMATWI UMUTEKAMUTWE MULI POLITIKE WITWA SYLVESTRE NSENGIYUNVA

Rwanda : Ouvrages de Mgr Alexis Kagame Se-Mateka (15.05.1912 – 02.12.1981)

 

  1. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Un Abrégé de l’Ethnohistoire du Rwanda, Éditions universitaires du Rwanda, Butare, 1972, 286 pages
  2. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Un Abrégé de l’Histoire du Rwanda, de 1855 à 1972, Éditions universitaires du Rwanda, Butare, 1975, 543 pages
  3. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Introduction aux grands genres lyriques de l’Ancien Rwanda, Éditions universitaires du Rwanda, Butare, 1969, 332 pages
  4. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Inganji Kalinga I&II, Éditions Morales, Kabgayi, 1943.
  5. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Indyohesha-birayi, Éditions royales, Kabgayi, 1949.
  6. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Amazina y’inka, INRS, Butare, 1978
  7. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Bref aperçu sur la Poésie dynastique du Rwanda. IRCB, Bruxelles, 1950.
  8. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Le code des institutions politiques au Rwanda ancien, IRCB, Bruxelles, 1952.
  9. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Les organisations socio-familiales de l’ancien Rwanda. ARSC, Bruxelles, 1954, 355 pages
  10. KAGAME SE-MATEKA Alexis, La philosophie bantu-rwandaise de l’être, ARSC., Bruxelles, 1955, 67 pages
  11. KAGAME SE-MATEKA Alexis, La philosophie bantu-rwandaise de l’être, (ARSC, Classe des Sc. mor et pol., N.S., XII, 1). ARSC, Bruxelles, 1956, 448 pages
  12. KAGAME SE-MATEKA Alexis, La philosophie bantu comparée. Présence Africaine, Paris, 1976, 334 p., VI cartes.
  13. KAGAME SE-MATEKA Alexis, La notion de génération appliquée à… l’Histoire du Rwanda. ARSC, Bruxelles, 1959.
  14. KAGAME SE-MATEKA Alexis, L’histoire des armées-bovines de l’ancien Rwanda. ARSC, Bruxelles, 1961.
  15. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Les milices du Rwanda précolonial. ARSC, Bruxelles, 1963.
  16. KAGAME SE-MATEKA Alexis, La divine pastorale, Ed. du Marais, Bruxelles, 1952, 112 p.
  17. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Umulilimbyi wa Nyilibiremwa. Butare, 1952-53.
  18. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Isoko y’amajyambere, Éditions Morales, Kabgayi, 1949-51.
  19. KAGAME SE-MATEKA Alexis, L’ethnophilosophie des « Bantu », in La philosophie contemporaine, Chronique, t. IV, éditée par R. Klibansky. Florence, 1971, 589-612, et in SMET, A.J. (éd), Philosophie africaine. Kinshasa, 1975, I, 93-115.
  20. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Aperception empirique du temps et conception de l’histoire dans la pensée bantu, in Les cultures et le temps. Payot, Paris, 1975, 103-133.
  21. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Les cultures et le temps. Payot, Presse de l’UNESCO, Paris, 1975.
  22. KAGAME SE-MATEKA Alexis, The empirical apperception of time and the conception of history in Bantu Thought, in Cultures and time. The Unesco Press, Paris, 1976, 89-116.
  23. KAGAME SE-MATEKA Alexis, L’historicité de Lyangombe, chef des Imandwa, in Cahiers des religions africaines 10 (1976), n.19, 5-18.
  24. KAGAME SE-MATEKA Alexis, Le problème de « l’homme » en philosophie bantu, in Séminaire d’Addis-Abeba, 1976, in C. SUMNER, (éd), African philosophy – La philosophie africaine, Addis-Abeba, 1980, 105-112.
  25. KAGAME SE-MATEKA Alexis, plusieurs articles publiés dans divers journaux à diverses époques

Rwanda-Belgique : Faustin Twagiramungu Rukokos ni umunyabinyoma. Arabeshya cyane : « Gitera Se-Republika ntiyigeze asaba ko habaho Umwami w’Umuhutu. Rudahigwa Se-Muco ntiyigeze agambanira Se Musinga. Kandi Ndahindurwa Se-Mhunzi ni umwere ! ».

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Représentant du modèle AKM « Mgr Alexis Kagame et Mureme »

Pour commander ses livres : prière de bien vouloir utiliser le formulaire du site web : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/category/edition-sciporwa/

 

Ku wa 08 gashyantare 2018, ku kigâmba cya Veritas info, Faustin Twagiramungu Rukokos yatangaje inyandiko yitwa : « Rwanda : Ese aho intwali za Kagame ntizizajyana na we ? Ni gute Rudahigwa wagambaniye Se yitwa intwali ? ». Muli iyo nyandiko, Twagiramungu Rukokos aravuga ko Rudahigwa yagambaniye Se Musinga ; ko Joseph Gitera ali we wa mbere wasabye ko habaho Umwami w’Umuhutu ; ko Kigeli V Ndahindurwa ali umwicanyi ; n’ibindi. Ibi bintu si byo. Habe na busa ! Kandi si ibyo kwihanganira. Intego y’iyi nyandiko ni ukubeshyuza ibi binyoma bya Twagiramungu Rukokos.

Continuer la lecture de Rwanda-Belgique : Faustin Twagiramungu Rukokos ni umunyabinyoma. Arabeshya cyane : « Gitera Se-Republika ntiyigeze asaba ko habaho Umwami w’Umuhutu. Rudahigwa Se-Muco ntiyigeze agambanira Se Musinga. Kandi Ndahindurwa Se-Mhunzi ni umwere ! ».

Afrique : La Philosophie du Langage d’Alexis Kagame. Contribution à la problématique sur la Philosophie africaine. Nouvelle édition revue et augmentée

En savoir plus sur :

https://www.editions-harmattan.fr/livre-9782343119465?utm_source=phplist&utm_campaign=message_25657&utm_medium=email&utm_content=lienTitre

Rwanda: Amateka ya Faucon, Hotel umwami Rudahigwa yakubitiyemo umuzungu urushyi

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukanda ku mbîkîsho ikulikira:

http://www.igihe.com/umuco/amateka/article/amateka-ya-hoteli-faucon-aho-umwami-rudahigwa-yakubitiyemo-abazungu

La pendaison de Rukara fils de Bishingwe

PP2013

Mwalimu MUREME Kubwimana,                                                                                            Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais,                                         Représentant du modèle « Mgr Alexis Kagame et Mureme »

Les faits concernant le mouvement « insurrectionnel » ou « révolutionnaire » Ndungutse – Rukara – Basebya de 1912 et sa répression ont été bien décrits par le R.P. Delmas, père blanc de la mission de Rwaza en 1912. Il s’agit du texte publié dans le rapport annuel des missionnaires d’Afrique, n° 7 (1911-1912), mission de Rwaza, pp. 411 – 413. Son auteur, le père Delmas, se trouvait à Rwaza, « au milieu des révolutionnaires ». Il a écrit directement après les évènements, puisque le texte a été publié dans le rapport annuel 1911-1912 qui a été clôturé en principe au mois de juillet 1912. Au fait, ce document a le mérite de décrire la situation encore chaude, de ne pas emprunter beaucoup aux souvenirs et surtout de montrer une des perceptions de ce mouvement par un homme de l’époque qui était opposé « aux révolutionnaires » et qui de surcroit était très bien informé. C’est du moins l’avis général des historiens rwandais, y compris Ferdinand Nahimana. On va donc l’emprunter.

Continuer la lecture de La pendaison de Rukara fils de Bishingwe