Archives de catégorie : Intâmbira-Kinyarwanda (Espace réservé au Kinyarwanda)

Intâmbira-Kinyarwanda (Espace réservé au Kinyarwanda)

Kuki ingoma ya Habyalimana itabajije abakoresha b’Abatwa balindaga imilima y’urumogi ? Kuki Leta ya Habyalimana n’inzego zayo (S.C.R., Igisilikare, Gendarmerie n’izindi) batabajije abali abakoresha b’agakipe k’abasivili balindaga imilima y’urumogi muli Nyungwe bitwaje imbunda za lienfild nkuko byatangajwe n’umwe mu basilikare boherejweyo kurandura urumogi ?

Byanditswe na Mugema kuwa 03 mata 2015.

Gufungura inyandiko nyilizina ni ugukanda kuli iyi mbikisho :

LETA YA HABYALIMANA NTIYAKOZE IPEREREZA KU RUMOGI KUBERA IKI

 

Imbazi y’imigambi mibisha y’abakoloni b’Ababiligi na bagenzi babo b’abamisiyoneri cyane cyane ab’Ababiligi. Kubarata ni ubupfayongo. Oya, rwose bali babi cyane ! Bagakora n’ibyo batatumwe.

PP MUREME 26072014

Mwalimu MUREME Kubwimana,                                                                                                     Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais,                                                        Représentant du modèle « Mgr Alexis Kagame et Mureme »                                                                  

Pour commander ses livres : prière de bien vouloir vous adresser à                                         l’Harmattan http://www.editions-harmattan.fr/index.asp?navig=catalogue&sr=7  

 A. Icyitonderwa cy’ibanze

Bizaba ali ubujura gukoporora no komeka ku zindi mbuga cyangwa mu bindi bigâmba bitali http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/ kimwe no guhindura mu zindi ndimi iyi nyandiko ku bulyo ubwo ali bwo bwose, udafite uruhushya rwanditse, rutangwa n’umwanditsi.

 B. Intangiliro

Ikibazo gikunze kubazwa ni iki : « Ese koko, yego cyangwa oya, abakoloni b’Ababiligi na bagenzi babo b’abamisiyoneri, cyane cyane ab’Ababiligi, hali akamaro kagaragara baba baragiliye U-Rwanda ? ».

Rugikubita, igisubizo ni : « Ntako ! ». Oya, rwose bali babi cyane ! Bagakora n’ibyo batatumwe. Ahubwo baharaniraga kuzimatisha uko bashoboye kose Umuco w’Abanyarwanda no kubahaka. Muli ubwo butekamutwe n’ubwo bujura, U-Bubiligi bwonyine nibwo bwahungukiraga. Rwose, U-Rwanda rwa Kera rwali sosiyete ilibagije, idafite na busa aho ihuliye n’ibinyoma abakoloni n’abamisiyoneri barwanditseho. Ahubwo, akanunu k’Iterambere n’Amajyambere byagaruwe mu Rwanda no gusubirana Ubwigenge. Kwigenga ntako bisa koko. Kwigenga niyo sôko-rwêma y’Iterambere [= le Progrès], y’Amajyambere [= les progrès], y’Itunga n’Itunganirwa [= le Développement]. Ndetse, iyo U-Rwanda rudatobwa n’abasilikare, -kuva kuwa gatanu nyakanga 1973-, ubu ruba rwararangije gukira ibikomere by’ubukolonize n’ubumisiyoneri. Aliko ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

Ibisobanuro ngombwa byatanzwe n’umunyamateka w’ingenzi Zefirini Kagiraneza kimwe n’umunyamateka w’urwanamiza Mgr Alexis Kagame Se-Mateka mu bitabo bivugwa mu mpera z’iyi nyandiko. Iyi ni incamake yabyo, igiye yongerwamo ingingo nshya nkenerwa n’umwanditsi.

Continuer la lecture de Imbazi y’imigambi mibisha y’abakoloni b’Ababiligi na bagenzi babo b’abamisiyoneri cyane cyane ab’Ababiligi. Kubarata ni ubupfayongo. Oya, rwose bali babi cyane ! Bagakora n’ibyo batatumwe.

Mouvement politique M.C.R. [= Abasangirangendo] irasuhuza abayisuhuza kandi iratashya abayitashya, haba ku mugaragaro cyangwa mu ibanga.

Kwiyereka abaturanyi no guha ikaze umuturanyi mushya ni umuco mwiza wa kimuntu kandi cyane cyane wa kinyarwanda. Dore uko M.C.R. [= Abasangirangendo] ihumekwa muli opposition nyarwanda.

http://ijwiryarubanda.com/urubuga/2015/03/19/itangazo-kwakira-mouvement-mcr-abasangirangendo-ihagararirwe-na-mureme-kubwimana-kumugaragaro-muri-opposition-nyarwanda/

Mwalimu MUREME Kubwimana,                                                                                                 Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais,                                                       Promoteur scientifique et coordonnateur général du                                                             Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais                                                                                       [= M.C.R. (= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes)]

Pour commander ses livres : prière de bien vouloir vous adresser à l’Harmattan http://www.editions-harmattan.fr/index.asp?navig=catalogue&sr=7

CACHET MCR

Ijambo litangiza kongere isanzwe ya kabili ya M.C.R. [= Abasangirangendo] yabereye i Paris kuwa 14 werurwe 2015

Basangirangendo muteraniye hano,

Ndabaramukije ! Mukomere cyane !

Mwese, mwese.

Uyu munsi, twateraniye hano muli kongere isanzwe ya kabili ya M.C.R. [= Abasangirangendo]. 

Continuer la lecture de Ijambo litangiza kongere isanzwe ya kabili ya M.C.R. [= Abasangirangendo] yabereye i Paris kuwa 14 werurwe 2015

Ijambo lisoza kongere isanzwe ya kabili ya M.C.R. (= Abasangirangendo) yabereye i Paris kuwa 14 werurwe 2015.

Basangirangendo muteraniye hano,

Ndabashimiye cyane.

Mukomere.  Mwese, mwese. 

Mbere yo gusoza iyi kongere isanzwe ya kabili ya M.C.R. (= Abasangirangendo), mu magambo atarambiranye, hali ingingo zikwiye kurushaho gusobanurwa. 

  • FDLR n’Akazu nibibanze bilimbuke burundu. Impinduramatwara bivuga gukoma urusyo n’ingasire !  Kuki ?   
  • Agasitwe kali muli opposition karaterwa n’iki ?
  • Politike y’U-Rwanda ilicwa n’iki ?
  • Ni izihe mpamvu zituma M.C.R. (= Abasangirangendo) idashobora kuganira na FDLR ?

Continuer la lecture de Ijambo lisoza kongere isanzwe ya kabili ya M.C.R. (= Abasangirangendo) yabereye i Paris kuwa 14 werurwe 2015.

Umunyamateka w’ingenzi w’Umunyarwanda Zefirini Kagiraneza yanditse imbazi y’urwenya rwa Kayondo ka Mbânzabigwi bya Rwâkagâra.

 

ZEFIRINI KAGIRANEZA

 

Zefirini Kagiraneza                                                                                                                            Historien rwandais

A. Icyitonderwa cy’ibanze  

Bizaba ali ubujura gukoporora no komeka ku zindi mbuga cyangwa mu bindi bigâmba bitali http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/ kimwe no guhindura mu zindi ndimi iyi nyandiko ku bulyo ubwo ali bwo bwose, udafite uruhushya rwanditse, rutangwa n’umwanditsi.

 B. Incamake y’ubuzima bwa Zefirini Kagiraneza

Zefirini Kagiraneza yali umunyamateka. Yavutse muli 1953. Yali Umunyarwanda w’Umunyamarangara. Yabarulirwaga mu bwôko bw’Abatutsi. Yize seminari nto i Kabgayi n’i Kigali. Yiga Kaminuza nkuru y’U-Rwanda i Butare muli faculté ya Lettres. Niho yarangilije amashuli mu byerekeranye n’ubumenyi bw’Amateka. Nyuma yaho kugeza aho atabarukiye yabaye umwalimu mu Rwunge rw’amashuli i Butare [= Groupe scolaire de Butare]. Modeli ye y’Amateka y’U-Rwanda yali yarahisemo ni modeli « Mgr Alexis Kagame ». Babivuze ukuli koko ngo : « Akagabo kanuka katababuye ! ». Zefirini Kagiraneza yali umugabo w’umuhanga cyane, peee, w’intwali n’inyangamugayo. Yakundaga abantu cyane. Yangaga amafuti n’urugomo. Yali umugabo mutomuto ukunda ikilingo no kugendera ku igare. Akantu gato ntashobora kwibuza kongeraho, uretse ko amaranga-mutima abujijwe rwose ku Munyamateka n’umupolitologue, ni uko yali inshuti yanjye. Ntabwo rero alicyo gituma ndimo muha amanota meza. Oya ! Ahubwo ni mahire.

Yafashwe mu nzirakarengane z’Abatutsi ziswe ibyitso by’Inkotanyi mu kwakira 1990. Ajyanwa intamike muli gereza ya Butare ku Karubanda. Niho yaguye azize Macinya-Myambi ababisha b’abakolonize b’Abakiga b’Abanyakazu [= des colons Bakiga Habyalimanistes] bali banaze muli gereza ya Karubanda ngo itsembatsembe ibyo « Binyenzi ». Niko babitaga. Yapfanye na Callixte Kamugunga, na Paul Gakuba, n’abandi n’abandi. Icyo gihe umusagara [= le groupe social] w’Abatutsi n’Abasangirangendo b’Abahutu wali umerewe nabi cyane. Urazi inkuku zayagaraga mu Kazu. Akazu kalimo kwisenya. Aliko, Abanyakazu bakukuraga ay’ubusa. Juvénal Habyalimana Rutemayeze yarakukuzaga. Zefirini Kagiraneza ni intwali yo mu ntera y’Intiti. Ikiliho kiravugwa [= c’est un fait].

Continuer la lecture de Umunyamateka w’ingenzi w’Umunyarwanda Zefirini Kagiraneza yanditse imbazi y’urwenya rwa Kayondo ka Mbânzabigwi bya Rwâkagâra.

Rukokos yokoporoye, aniyitilira inyandiko nyinshi avanye mu bitabo bya Mwalimu Mureme Kubwimana, naho Veritas Info igahora ivugavuga uyu ngo ni umusazi nkaho irusha ubuganga abaganga b’Abafaransa batanze raporo ko ali muzima rwose peee ! Hakaba rero hategerejwe urubanza.

PP MUREME 26072014

Mwalimu MUREME Kubwimana,                                                                                                     Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais,                                                           Représentant du modèle « Mgr Alexis Kagame et Mureme »                                                                        Pour commander ses livres : prière de bien vous adresser à                                                     l’Harmattan http://www.editions-harmattan.fr/index.asp?navig=catalogue&sr=7  

 A. Icyitonderwa cy’ibanze

Bizaba ali ubujura gukoporora no komeka ku zindi mbuga cyangwa mu bindi bigâmba bitali http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/ kimwe no guhindura mu zindi ndimi iyi nyandiko ku bulyo ubwo ali bwo bwose, udafite uruhushya rwanditse, rutangwa n’umwanditsi.

 B. Intangiliro

Taliki ya 15 mutarama 2015, Mwalimu Mureme Kubwimana yamenyesheje Rubanda « le public » ko ibitabo bye byabaye plagiés « byakorewe ubujura bwo mu rwego rwa plagiat », bikorewe kuli site web (= ikigâmba) cya Veritas Info, bikorwa n’umuntu wiyise umusomyi wa Veritas Info w’i Rubona-rwa-Nzoga ya Murambi / Byumba aliwe Rukokos, wa wundi ukina politike yo mu kirerere. Mwalimu Mureme yarabareze kandi arabibamenyesha. Dore iyo nyandiko ibibamenyesha : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/france-faustin-ntakirutimana-action-civile-en-justice-a-legard-du-site-web-veritas-info-administre-par-faustin-ntakirutimana-et-demandes-de-dommages-et-interets-en-qualite-de-partie-civi/ . Abibonye atyo, taliki ya 22 mutarama 2015, uwo mugabo Rukokos yatangaje indi nyandiko kuli Veritas Info, yibasira Mureme, isendereye imvugo-gito n’ugupacapaca kwinshi cyane, mu gika cyayo cya mbere. Dore iyo nyandiko : http://www.veritasinfo.fr/2015/01/inkomoko-y-igihugu-cy-u-rwanda-n-abanyarwanda-igice-cya-gatanu.html Ubundi, iyo ababuranyi bategereje kuzajya kuburana mu rukiko, bilinda amagambo kugirango ubutabera bukore neza akazi kabwo. Aliko kandi, inyandiko nk’iyi y’ibinyoma, y’amatiku, y’amanyembwa n’ubutekamutwe ntawayireka atayisubije. Kutayisubiza byaba atali byo. Nta kugumisha ku mbuga « manipulation » iterekanwe ngo ishyirweho icyapa.

Ikindi na none gishimishije cyo kubwira Rubanda, ni uko za mpuha, –zali zimaze igihe zikwirakwizwa kuli Internet n’ahandi, n’aba-mobbingistes n’aba-cyber-mobbingistes [= abasebanya hilya no hino n’abasebanya kuli internet niko bitwa] b’Abanyakazu n’abase babo ngo Mwalimu Mureme Kubwimana ni umusazi ; ngo byarajaguye, yarasaze ; ngo yibera mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe mu majyaruguru y’U-Bufaransa-, zaciwe. Ku busabe bw’urega, abaganga b’Abafaransa bemeje ko Mwalimu Mureme Kubwimana ali muzima rwose peee : mu mutwe [= ils n’ont jamais décelé le moindre trouble psychiatrique chez Mureme Kubwimana], mu mubili [= Biochimie (sang)], no mu mutima [= Electrocardiogramme]. Izo mpuha zikaba rero zimaze gucibwa burundu. Iyo mitwe yali imaze igihe itekwa n’Abanyakazu n’abo base babo ikaba itsinzwe uruhenu. Ndetse, batsinzwe bataburanye. Ngaho abo batekamutwe nibarebarebe vuba vuba indi mitwe bâteka, kuko iyo rwose irabapfubanye kandi barabizi. Noneho nabonye kuli site web Veritas Info Abanyakazu n’abo base babo balimo bashakisha ngo uruhare Mwalimu Mureme yaba yaragize muli génocide [= son attitude dans la tragédie de 1994]. Bâbera se noneho bâba bagiliye impuhwe inzirakarengane zaguye mu Itsembabwôko lyakorwe Abatutsi n’Itsembatsemba lyakorewe Abasangirangendo bo ubwabo bateguye kandi bagashyira mu bikorwa ?

Continuer la lecture de Rukokos yokoporoye, aniyitilira inyandiko nyinshi avanye mu bitabo bya Mwalimu Mureme Kubwimana, naho Veritas Info igahora ivugavuga uyu ngo ni umusazi nkaho irusha ubuganga abaganga b’Abafaransa batanze raporo ko ali muzima rwose peee ! Hakaba rero hategerejwe urubanza.

Kalinga yali nk’ibendera ly’U-Rwanda rwa kera (= Ingabe). Urubanza rwayo rwaraciwe (25.09.1961), rurangizwa, ifashwe na Théoneste Lizinde muli 1979 : Kurugarura muli politike y’U-Rwanda rw’ubu ni manipulation y’abakolonize b’Ababiligi Jan Vansina, Marcel D’Hertefelt, Louis Jaspers, n’abandi, kimwe n’ibikoresho byabo by’Abanyakazu (= des Habyalimanistes).

PP MUREME 26072014

Mwalimu MUREME Kubwimana,                                                                                                    Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais,                                                               Centriste Gitériste-Kayibandiste,                                                                                                      Promoteur scientifique et coordonnateur général du                                                                     Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais (= M.C.R.)                                                                    

Pour commander ses livres : utiliser le formulaire de contact du site web http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/

 A. Icyitonderwa cy’ibanze

  1. Bizaba ali ubujura gukoporora no komeka ku zindi mbuga cyangwa mu bindi bigâmba bitali http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/ kimwe no guhindura mu zindi ndimi iyi nyandiko ku bulyo ubwo ali bwo bwose, udafite uruhushya rwanditse, rutangwa n’umwanditsi.
  2. Modeli « Mgr Alegisi Kagame na Mureme » iramenyesha Abanyarwanda n’abanyamahanga ko, kubwayo, imyandikire y’Ikinyarwanda ikwiye ali iyali yemewe na Académie Rwandaise de Culture (= A.R.C.) yali irangajwe imbere na Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, Joseph Gitera Se-Republika, Gaspard Harelimana, n’abandi, kandi yali imenyerewe kugeza ku Itemayeze (= Kudeta) lyo kuwa gatanu nyakanga 1973. Imyandikire y’Ikinyarwanda ya MRND-Nsekalije-Coupez (= Akazu) kimwe n’iya FPR-Inkotanyi (= Igiti) y’ubu, ifatwa nk’amanyembwa adashobora kwitabwaho na limwe. Ikinyarwanda si Igikiga, Ikinyankole cyangwa Ikigande : si Ikinyakazu cyangwa Ikinyegiti. Kandi, niba ali ukurata ubutegetsi, nabyo ntacyo bivuze kuko n’abandi bazabujyaho kandi bazabusimburwaho n’abandi. Birazwi ko iyo umusilikare ageze ku Butegetsi ku ngufu yibwira ko ntawundi uzongera kubujyaho. Ubu se Yuvenali Habyalimana Rutemayeze, Aloyizi Nsekalije Macinya, bali he? Ubu se bavuze iki ? Apuuu!!! Nyamara, rwose, Imyandikire imenyerewe [= orthographe d’usage] kandi ikoreshwa n’abanditsi bakomeye cyane b’ibitabo by’ingirakamaro mu gihugu, -nka Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, Mgr Aloys Bigirumwami, Jean Chrysostome Kananura, n’abandi-, niyo ihama. Izo ntiti z’urwanamiza zilitwaralikwa cyane, zikaratwa, zigatangwaho ingero, zigafatwa nka modeli igomba kujya mbere. Urulimi si Mécanique. Urugero: Imyandikire y’igifaransa (Molière), y’icyongereza (Shakespeare),.. Naho ubundi, ibyo Akazu n’Igiti balimo ni ukuvuruguta ay’ubusa ! Inkorabusa ibagara ibijumba ! Ikindi gihe Ikinyarwanda kizitwa urulimi rwa Mgr Kagame Se-Mateka. Ntikizitwa urulimi rwa Habyalimana Rutemayeze, rwa Nsekalije Macinya, rwa Kagame Rwabujindili, rwa Joseph Habineza, rwa Rwivanga Léon-Paul Classe, rwa Rwivanga André Coupez cyangwa rwa Rwivanga uyu n’uyu. Icyangombwa si inyuguti. Icyangombwa ni umutima w’urulimi [= le Génie]. Umuntu ntazi no kuvuga ijambo mu Kinyarwanda mu ruhame, none ngo arashaka kwigisha Abanyarwanda kwandika no gusoma ! Ahaaa !

B. Intangiliro

Iyi nyandiko ni iyo kwigisha inyangamugayo, -kugirango zitabeshywa-, no kujijura abakolonize b’Ababiligi Jan Vansina, Marcel D’Hertefelt, Louis Jaspers, n’abandi, kimwe n’ibikoresho byabo by’Abanyakazu bilirwa bavuga ibinyoma bitagira Shinge na Rugero kuli « Kalinga » kuli Site web y’Abahabyalimanistes (= Abanyakazu) yitwa http://ikazeiwacu.fr/ . Kalinga ntiyali umuntu. Ntiyali ikigirwamana kandi ntiyali Shitani. Ntiyali fours crématoires  za Adolf Hitler i Burayi, Inquisition ya papa Grégoire IX muli Kiliziya gatulika, caoutchouc za Léopold II mu Bubiligi cyangwa « Nkundabashiru » yo mu Bushiru.

Continuer la lecture de Kalinga yali nk’ibendera ly’U-Rwanda rwa kera (= Ingabe). Urubanza rwayo rwaraciwe (25.09.1961), rurangizwa, ifashwe na Théoneste Lizinde muli 1979 : Kurugarura muli politike y’U-Rwanda rw’ubu ni manipulation y’abakolonize b’Ababiligi Jan Vansina, Marcel D’Hertefelt, Louis Jaspers, n’abandi, kimwe n’ibikoresho byabo by’Abanyakazu (= des Habyalimanistes).

Procès-verbal du premier congrès ordinaire du Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais [M.C.R.]

Prière de bien vouloir trouver en pdf ci-après les éléments constitutifs du présent article :

Procès-verbal du premier congrès ordinaire du Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais [M.C.R.]

DISCOURS D’OUVERTURE DU CONGRES ORDINAIRE DU MCR DU 13.09.2014

DISCOURS DE CLOTURE DU CONGRES ORDINAIRE DU MCR DU 13.09.2014

FDLR-ANALYSIS-BY-SSRC

Imbazi [1] y’ihindura ly’Itegeko-nshinga lya mbere lya Republika y’U-Rwanda

BAGARAGAZA

Tadeyo BAGARAGAZA, Prezida w’Inteko ishinga amategeko y’icyo gihe, -Yabaye we kuva muli nzeli 1969 kugeza kuwa gatanu nyakanga 1973.

I. Intangiliro

Muli kanama 2012, abasomyi b’Umusoto na DHR bagiye impaka ku magambo yali yavuzwe na Jean-de-Dieu Manishimwe muli iyi nteruro : « Kayibanda nawe yali afite amakosa menshi alimo irondakarere, ily’ingenzi likaba guhindura Itegeko-nshinga agamije kugundira ubutegetsi ». Mu kumusubiza kuli DHR, ku wa gatandatu taliki ya kane kanama 2012, Lewopolidi Munyakazi yanzuye agira ati : « Kuli iyi ngingo, twali dukwiliye kongera kwitabaza ubuhamya bw’umusaza Tadeyo Bagaragaza. Mu gihe cyashize yaduhaye igisobanura cy’ibyerekeye « guta no guteshwa umurongo » (hali havutse ilindi shyaka muli MDR). None no kuli ibi byo « guhindura Itegeko-nshinga », byaba byiza adusobanuliye igitugu Kayibanda yamushyizeho (yali perezida w’Inteko ishinga amategeko) cyangwa se yashyize ku badepite bose (ku giti cyabo) kugirango abategeke kulihindura kandi batabishaka. Ubuhamya bwe bwaba ingirakamaro cyane. ».

None jyewe Tadeyo Bagaragaza, nzinduwe no gutanga ubwo buhamya nsabwe no kumenyesha abazasoma iyi nyandiko bose, ibyo nzi mu ihindura ly’Itegeko-nshinga lya mbere lya Repubulika y’U-Rwanda. Aliko rero, byumvikane ko ntazinduwe no kwemeza cyangwa se kunyomoza ibyo kanaka yanditse : yanditse ibitekerezo bye kuli icyo kibazo, nanjye ngiye kwandika icyo mbiziho. Ilyo tegeko-nshinga lya mbere lyahinduwe muli gicurasi, mu mwaka wa 1973. Icyo gihe, nali secrétaire régional wa « MDR-PARMEHUTU » muli prefegitura ya Ruhengeli, bityo nkaba ndi umwe mu bali bagize « secrétariat national » na « congrès national » ya pariti y’abatanze umushinga wo guhindura Itegeko-nshinga. Nali umwe mu ntumwa z’abaturage (député national mu nteko ishinga amategeko, ndetse ndi umwe mu bayiyoboraga (nali président de l’Assemblée nationale, Ndwaniye Joseph ali vice-président, na Ndahayo Claver ali secrétaire député). Ngirango birumvikana ko, mu bakulikiraniye hafi ihindura ly’Itegeko-nshinga lya mbere lya Repubulika y’U-Rwanda, nanjye mbalimo.

Continuer la lecture de Imbazi [1] y’ihindura ly’Itegeko-nshinga lya mbere lya Republika y’U-Rwanda