Archives de catégorie : Intâmbira-Kinyarwanda (Espace réservé au Kinyarwanda)

Intâmbira-Kinyarwanda (Espace réservé au Kinyarwanda)

Kagame yahase ibibazo Jack Nziza na Dan Munyuza abaziza kutamenya inkuru

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukanda ku mbîkîsho ikulikira:

http://www.inyenyerinews.org/justice-and-reconciliation/kagame-yahase-ibibazo-jack-nziza-na-munyuza-abaziza-kutamenya-inkuru/

Tanzania: Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga arashaka gusimbura perezida Kikwete

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukanda ku mbîkîsho ikulikira:

http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/tanzania-minisitiri-w-ububanyi-n

Ishyaka « Green Party » lyaregeye Urukiko rw’ikirenga ku ivugururwa ly’Itegeko-nshinga

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukanda ku mbîkîsho ikulikira: 

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishyaka-green-party-ryaregeye

Icyivugo cya Mwalimu Mureme Kubwimana

Nitwa : « Mureme Kubwimana U-Rwanda rw’Abanyarwanda bose.

Kurema igihugu ni ugufatanya no guhozaho. Abo mwigizayo, ejo nibo bazaba barutegeka ».

Ndi umutahira wa Se-Mateka. Simbeshya.  Dutamilije Ukuli, tukaremera Amahoro,

Nk’intwali zidasanzwe z’urwanamiza Gitera Se-Repubulika na Kayibanda Se-Bwigenge.

Iwacu ni ku Rukumbuzi rw’U-Rwanda, mu Ruyange rwa Gisayura cya Musumba,

Mu iremero lya Bwanamukali, bwa bundi burwana ahorukomeye, ku nkiko z’U-Rwanda.

Dukunda abantu, tukanga urugomo. Bulya abanyarugomo ni ibicucu.

Igitugu kiragatsindwa mu Rwanda.

Yuvenali Habyalimana Rutemayeze ntaho yagiye. Abanyarwanda biruhukije batarabona.

Atuye ku kiyaga cy’amaraso,

Kandi Interahamwe ze n’Abajepe be, bahora banyagiwe n’imvura y’amaraso.

Inyamanza bayipfuye umulizo, iti : « Nibawugumane. Haguma amagara.

Umulizo uramerwa. »

Bavandimwe mwasigaye ku rurembo rw’U-Rwanda,

Hahandi abatazi Ikinyarwanda bita Gapitali, kandi ali Ururembo rw’U-Rwanda !

Muzantahilize Nyamugirubutangwa wanyu uwo,

Inkoni ibabuye yaciwe ku giti cya Rwâkagâra,

Ikazavunagurwa n’intwali y’umweshi,

Ku gicamunsi cya Rucabagome rwa Matiliganya Rugenerabondo Gipfamutima,

Cya Sayinzoga y’inteme ya Rugiranda,

Muti : « Wa musenzi aracyaliho kandi aragutashya cyane ! ».

Muti : « Ikunanulira itakweretse icebe, kandi abadapfuye barabonana ! »

Muti : «  Kure y’amaso si kure y’umutima. Ntibazahera bazaza.

Kandi nibatanaza ntacyo bitwaye, hazataha amagufa yabo n’aya Rutagambwa yaratashye !

Icyo bapfa ni ugutaha iwabo mu Rwanda.

Rwabujindili na Nyirakuruza Kanjogera nta Munyarwanda barusha ubunyarwanda ».

Ni uko icyo gihe, bakazandika ku mva yanjye

Ngo : «  Aha hatabaweho umugabo, wali uzi kwandika cyane,

Kandi wakundaga cyane Abanyarwanda n’Ikinyarwanda cyabo,

Nk’inyamibwa y’urwanamiza Kagame Se-Mateka ! ».

Nitwa : « Mureme Kubwimana U-Rwanda rw’Abanyarwanda bose.

Kurema igihugu ni ugufatanya no guhozaho. Abo mwigizayo, ejo nibo bazaba barutegeka ».

Bikorewe ku Rukumbuzi rw’U-Rwanda, kuwa 26 kamena 2013

Mwalimu Mureme Kubwimana

 

Rwanda: Abaturage baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bazanye inyandiko zisaba ivugururwa ly’ingingo ya 101 y’Itegeko nshinga, bavuga ko perezida Kagame ari nk’impanga ya Yezu

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukanda ku mbîkîsho ikulikira:

http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/kagame-mugereranya-n-impanga-ya-yesu-yaduhinduye-icyaremwe-gishya-nyirabahutu-daphrose

Rwanda: Kayumba wari visi perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yatabarutse

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukanda ku mbîkîsho ikulikira :

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayumba-wari-visi-perezida-wa

Rwanda: Dr Biruta yatorewe gukomeza kuyobora PSD, Marc Rugenera na Dr Ntawukulilyayo bavanwa mu buyobozi

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukanda ku mbîkîsho ikulikira:

http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/dr-biruta-yatorewe-gukomeza