Archives de catégorie : Intâmbira-Kinyarwanda

Intâmbira-Kinyarwanda

Rwanda – Kunyomoza padiri Thomas Nahimana : Mgr Alexis Kagame Se-Mateka ntiyali umwiru. Yali intiti y’urwanamiza n’umushakashatsi gaheraheza.

Icyitonderwa cyane : 

« Inganji Kalinga ya Kagame Se-Mateka » si igitabo cy’Amateka. Si n’Ingengabitekerezo. Si igitabo cy’Amahame, cyangwa Mythes. Oyaaa ! Ahubwo ni -Iremero ya Rwântêkerezo-, alibyo kuvuga -L’Embryon de la Science politique rwandaise-. Rero, ni Rwântêkerezo y’Abanyarwanda ! Si iy’Abahimatutsi. Si iy’Abahuttu.

Muli macye, iyo umuntu atazi ibintu, arabaza. Ntahimbahimba. Kwemera ko utazi byose, kandi ko n’ibyo uzi, utabizi byose, nta soni biteye ! Ikimenyetso cya mbere cy’Ubugegera : ni ukwigira Nyirandabizi ku buradiyo bumwe na bumwe bwo kuli Internet, butagira Déontologie. Abwirwa benshi, akunva …..!! 


 

PP MUREME 26072014

 Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Représentant du modèle AKM « Mgr Alexis Kagame et Mureme » 

  1. Intangiliro

Mu mataliki cumi ya kamena 2016, padiri Thomas Nahimana, umuyobozi w’ishyaka « Ishema Party », yahaye ikiganiro umunyamakuru Gaspard Musabyimana wa Radio-Inkingi ikorera mu Bubiligi. Icyo kiganiro cyatangajwe kuli site web « ikigâmba » cyitwa « Le Prophète-Umuhanuzi » ku wa 14 kamena 2016, mu izina likulikira: « Radio-Inkingi : Ishyaka Ishema lizagera lyali mu Rwanda ?».

Muli icyo kiganiro, hali aho padiri Thomas Nahimana avuga amagambo akulikira :

Nahimana : « Uko twali tubimenyereye, abapadiri mu Rwanda, ntabwo bakagombye gukora politike. Uretse ko aliko usubiye mu Mateka ni no kwibeshya ntabwo ali byo. Wagira ngo hali abatemerewe gukora politike n’abyemerewe. Subira na we inyuma gato, ujye nko ku ngoma ya cyami. Nta bapadiri uzi, Gaspard, bakoraga politike ? »

Musabyimana : « Yee, barahali, ndabazi. Ba Bushayija, bande, bose bali abapadiri ndabazi ! ».

Nahimana : « Hera no kuli Alexis Kagame ubwe wali umwiru mukuru w’i Bwami. Ubwiru ni yo yali gouvernement, yarutaga na Gouvernement. Yali Gouvernement na Assemblée icyalimwe. Umwiru mukuru w’i Bwami yali Padiri Alexis Kagame. Murabyibuka ibyo ngibyo ? »

Mbega ibinyoma, mbega amatiku, mbega ubutiliganya ! Icyo gihe, U-Rwanda ntirwali rukili igihugu. Igihugu cyali « Ruanda-Urundi », kigategekwa na Vice-gouverneur général w’Umubiligi. Ibyegera bye byose byabaga ali Ababiligi. Bakoreraga Usumbura. Ruanda yali agahugu ko mu majyaruguru ya « Ruanda-Urundi », kagategekwa na Résident w’Umubiligi. Ibyegera bye byose byali Ababiligi. Bakoreraga i Kigali. Mutara III Rudahigwa Se-Muco yali umwami w’umuco [= chef coutumier]. Agakorera i Nyanza, kandi nabwo agakulirwa na administrateur w’Umubiligi wayoboraga intara ya Nyanza [= Intara zali 9: Kigali, Nyanza, Astrida, Shangugu, Kibuye, Kisenyi, Ruhengeli, Biumba, Kibungu]. Zose ziyobowe n’Ababiligi. Umwami yali hasi cyane kuli « organigramme ». Rwose, nta Gouvernement yagiraga. Nta Assemblée nationale yabagaho. Habagaho gusa akanama k’imhuguke ko kumugira inama ku giti cye no kumwerekera. Mutara III Rudahigwa Se-Muco yali yalize École primaire gusa.

Iyi nyandiko rero, ikaba igamije kunyomoza ibyo binyoma byose by’uwo munyabinyoma ngo ni padiri Thomas Nahimana. Ibyo bintu avuga rwose si byo, habe na busa. Ntaho bihuliye. Ashwiii daaa ! Ni ibinyoma gusa gusa, bibeshywa n’Ababiligi Jan Vansina, Marcel D’Hertefelt n’abandi, hamwe n’abambali babo babipakirwamo, ngo basibanganye amateka y’ubukoloni bw’Ababiligi.

Continuer la lecture de Rwanda – Kunyomoza padiri Thomas Nahimana : Mgr Alexis Kagame Se-Mateka ntiyali umwiru. Yali intiti y’urwanamiza n’umushakashatsi gaheraheza.

Rwanda – vient de paraître : MUREME Kubwimana, Inkuru yirambuye y’ Ubwiru Kimeza-milyango, Édition SCIPORWA, Rouen, mars 2018 (206 pages)

Édition SCIPORWA, c/o Imprimerie ROUSSEL, 61, Rue aux Ours, 76 000 ROUEN / France  sciporwa@yahoo.com


Toute commande ou tout courrier est à adresser par courrier postal ou par E-mail à : Madame Espérance MUREME KAMPARAGE, Responsable de l’Édition SCIPORWA

  1. Présentation du livre et de l’auteur


2. Table des matières

Continuer la lecture de Rwanda – vient de paraître : MUREME Kubwimana, Inkuru yirambuye y’ Ubwiru Kimeza-milyango, Édition SCIPORWA, Rouen, mars 2018 (206 pages)

Rwanda – Vient de paraître : « MUREME Kubwimana, Ikusanyilizo ly’amabwiliza y’imyandikire y’Ikinyarwanda, Édition SCIPORWA, Rouen, juin 2018, (150 pages) »

Édition SCIPORWA, c/o Imprimerie ROUSSEL, 61, rue aux Ours, 76 000 ROUEN / FRANCE, sciporwa@yahoo.com


Toute commande ou tout courrier est à adresser par courrier postal ou par E-mail à :

Madame Espérance MUREME KAMPARAGE

Responsable de l’Édition SCIPORWA

A. Présentation du livre et de l’auteur

 

 B. Table des matières

Continuer la lecture de Rwanda – Vient de paraître : « MUREME Kubwimana, Ikusanyilizo ly’amabwiliza y’imyandikire y’Ikinyarwanda, Édition SCIPORWA, Rouen, juin 2018, (150 pages) »

Rwanda : Inyandikomvugo ya Kongre isanzwe ya kalindwi ya Mcr Abasangirangendo, yabereye i Lille mu Bufaransa ku wa gatandatu mutarama 2019

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukânda ku mbîkîsho ikulikira :

7-INYANDIKOMVUGO YA KONGRE ISANZWE YA KALINDWI YA MCR ABASANGIRANGENDO

Rwanda : « MUREME Kubwimana, Igitabo cy’Amasomo y’Amateka ya Revolusiyo ya mbere nyarwanda, Édition SCIPORWA, Rouen, mutarama 2019, amapaje 438 ».

 

Espérance Mureme Kamparage, Responsable de l’Édition SCIPORWA

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukânda ku mbîkîsho ikulikira :

IGITABO CY’AMASOMO Y’AMATEKA YA REVOLUSIYO YA MBERE NYARWANDA 1946-1962 PDF1

 

Rwanda – Abahutu, Abatwa n’Abatutsibagufi (= Abahuttu) ni ubwôko bukolonijwe, kandi bwenda gutsembatsembwa by’insubiracyaha n’Ingoma « Igisuti » y’aba-Hima-Tutsi b’Abavântâra barutashye, baje kongera kurukoloniza.

Espérance Mureme KamparageResponsable de l’Édition SCIPORWA

 

A. Intangiliro 

Iyo ni inyito mu Kinyarwanda y’inyandiko Mwalimu Mureme amaze gusohora, ku wa 16 mutarama 2019, yitwa « Les Hutu, les Twa et les Tutsi-Bantuisés (= les HU.T.TU) : Un peuple colonisé et menacé de Génocide par l’Aristocratie intégriste Hima-Tutsi-Vântâra, récidiviste, colonialiste, paul-kagamiste [= Igisuti] ».

None, Édition SCIPORWA ikaba yiyemeje kugeza ku basomyi incamake yayo mu Kinyarwanda, cyane cyane ko intego y’iyo nyandiko ali ugutabaliza Abahuttu bakolinijwe, bicaliwe, kandi bicwa buli munsi n’Ingoma « Igisuti ».

B. Mwalimu Mureme abanza kujambura no gusobanura amagambo y’ingenzi ya buli gihe. 

  1. Tutsi-Bantuisé bivuga Umututsimugufi. Impfura yacîwe cyangwa yafashe isuka, ihinduka Umututsimugufi, byalimba ikanatûtsûrwa, ikamburwa n’Ubututsi, ikitwa Umuhutu.
  2. Abasangirangendo bivuga Abanyarwanda basangiye ingendo ya Revolusiyo. Ni Abarevolusiyoneri b’Abanyarwanda bibumbiye muli Mcr [= Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais], cyangwa b’abakunzi babo, n’inshuti zabo. Rero, Mcr Abasangirangendo ni entreprise révolutionnaire.
  3. HU.T.TU cyangwa Huttu, cyangwa HUTTU ni abreviyasiyo ya « Hutu, Twa, et Tutsi-Bantuisés».
  4. « Igisuti» ni Ingoma y’ababisha b’aba-Hima-Tutsi b’Abavântâra  barutashye baje kongera kurukoloniza.
  5. Umwami ubyara revolusiyo ni Umwami wubika U-Rwanda, agasiga bicika mu Rwanda. Urugero : Kigeli III Ndabarasa Gitakwandira, Kigeli IV Rwabugili Rwangakugwabira, Mutara III Rudahigwa Se-Muco (= ho gato aliko), Juvénal Habyalimana Rutemayeze Cyambarangwe, na Paul Kagame Rwabujindili.
  6. Ingendo ya Revolusiyo bivuga « Processus révolutionnaire ».
  7. Intekerezo ya Revolusiyo bivuga « Projet révolutionnaire». Ni ukuvuga rero ko mbere yo gukora ingendo ya Revolusiyo, habanza kulibagizwa Intekerezo ya Revolusiyo. Urugero: Mcr Abasangirangendo ni entreprise revolusiyoneri, ili mu ngendo ya Revolusiyo, kandi ikaba ifite projet de société, ali yo initwa « Intekerezo ya Revolusiyo ».

C. Mwalimu Mureme akomeza asobanura ibyicîro by’ingendo ya Revolusiyo ya kabili.

Mwalimu Mureme yerekana ko kuva cyera cyane, mu Rwanda, yaba Ingendo ya Revolusiyo, yaba Ingendo ya Contre-revolusiyo, zose zigendeka cya kimwe, mu byîcîro bitanu. Ngiyo Rucunshu, ngiyo Revolusiyo ya mbere nyarwanda, ngiyo Contre-revolusiyo ya mbere nyarwanda, ngiyo Revolusiyo ya kabili nyarwanda.

Dore rero ibyîcîro bitanu by’Ingendo ilimbanyije ya Revolusiyo ya kabili nyarwanda :

  1. Itangira ly’Ingendo ya Revolusiyo ya kabili [= 2010-2012]
  2. Imikomerere ya cyane y’Ibibazo by’Abanyarwanda n’Ihangana simusiga hagati y’Abahuttu n’Abanyagisuti no hagati y’Abanyagisuti ubwabo [= 2013-2014]
  3. Amahagarara mu karere kose n’Ubushyamirane bukabije hagati y’U-Rwanda n’ibindi bihugu, buturutse cyane cyane kw’Ihangana simusiga hagati y’Abanyarwanda ubwabo, n’ingaruka libikururaho [= 2013-2019]
  4. Icyicîro cy’ubu ali na cyo kibanziliza icyanyuma : cyitwa « Amarembêra y’Ingoma « Igisuti »» [= 01/01/2019 kugeza kw’itanga lya Paul Kagame Rwabujindili]
  5. Itulika lya Revolusiyo ya kabili hakulikijwe Itegeko lya Mwalimu Mureme N° LRR/2017.

Icyitonderwa

Mwalimu Mureme ahamya ko, yanze, akunze, Paul Kagame Rwabujindili azatanga, kandi ko bitali cyera cyane ; ko, amaze gutanga, ali bwo Revolusiyo ya kabili izatulika ; kandi ko izatulikira ku kami k’igihe gito cyane, k’akanyabyago, kazamusimbura.

Sociologie politique nyarwanda, nkuko yaherahejwe na Mwalimu Mureme, yerekana ko Umwami ubyara revolusiyo ali Igikurankôta kibi cyane, kigomba kubanza kulibatwa kugira ngo ibintu bishoboke. Akami kamukulikira, ko kaba ali ifu iseye : nka Rutalindwa, nka Ndahindurwa, nka Sindikubwabo, nka Marcel Gatsinzi, nka Bernard Makuza, nka Patrick Nyamvumba, nka Alex Kagame, nka Ivan Cyomoro, yenda n’undi wundi. Umwami ubyara Revolusiyo yitwa « Ibintu-bizacika-nyuma-yanjye ». Ni akâga gakomeye cyane rero gusimbûra Umwami ubyara Revolusiyo, kandi ni ubucucu kubyemera. Iyo Revolusiyo yakubye, byanze, bikunze, iratulika.

Mwalimu Mureme ahamya ko undi mu-Hima-Tutsi w’Umuvântâra uzasimbura Paul Kagame Rwabujindili, –kabone niyo yaba Kayumba Nyamwasa-, azabona urwo imbwa yaboneye kw’iliba. Nkuko Juvénal Habyalimana Rutemayeze yasize aneye mu Kazu, ni nako Paul Kagame Rwabujindili nawe azasiga aneye mu Gisuti.

Mwalimu Mureme akunda gutera urwenya, agira, ati : « Umva rero mbabwire, ibintu by’aba-Hima-Tutsi b’Abavântâra, n’Ubukoloniza bwabo, n’Ingoma yabo « Igisuti », bili mu marembera. Paul Kagame Rwabujindili yabinyayemo, abinnyamo, arabinutsa burundu ! Nta garuliro ! Nta n’umurage ulimo ! ».

D. Itulika lya Revolusiyo ya kabili hakulikijwe Itegeko lya Mwalimu Mureme N° LRR/2017

Mwalimu Mureme yanzura, avuga ko Revolusiyo ya kabili nyarwanda izatulika hakulikijwe Itegeko lya Mwalimu Mureme N° LRR/2017[1].

Ilyo tegeko liragira, liti : « Revolusiyo nyarwanda yose igira Responsable. Responsable wa Revolusiyo nyarwanda si Umwami w’umunyabyago itulikiyeho, ahubwo ni Umwami asimbuye. Uyu ni we witwa Umwami ubyara Revolusiyo. Ingoma y’uyu, ni « Akazu » cyangwa « Igisuti ». Arangwa no kuba  Gashakabuhake, Umukoloniza, Igikurankôta, Igisahiranda, Ikinywamaraso, Icyago ! Aba ali umusilikare ; cyangwa se umurwanyi n’umwicanyi ruharwa ; cyangwa se Umwami w’umufasha w’Abakoloniza b’Abanyamahanga bamukoreramo Ubukoloniza bw’U-Rwanda. Apfa nabi cyane, yibutse amagara, urupfu rubi cyane, kandi rumwahuranyije, rukamwanzuranya. Yewe, nta n’uwo abasha gusezeraho. Yicwa n’Urujêrwejêrwe rw’U-Rwanda ! ».

E. Umwanzuro

Ngiyo imhamvu Mwalimu Mureme yanzura atabaliza Abahuttu. Abahuttu bali mu kâga gakomeye cyane. Ibintu bigiye kongera gucika kubera Ingoma ngizi-ya-nabi « Igisuti ». Cyakora, Abahuttu bashônje bahishiwe. Bazazanzamuka, bahembuke !

Ngiyo rero incamake nabasezeranyije. Kuyavuga si ko kuyamara. Uwashaka, yakwisomera inyandiko yose uko yakabaye ya Mwalimu Mureme. Icyiza cyayo, ni uko atali inyandiko isanzwe ya kinyamakuru, ahubwo ni isomo lya Sociologie politique nyarwanda. Ni isomo ngombwa cyane ku bakinnyi ba Politike bose, ku Basangirangendo bose, no ku mhilimbanyi zose iyo ziva zikagera, yemwe no ku bantu bose bafite inyota yo kumenya.

Gusoma inyandiko nyilizina, ni ugukânda ku mbikîsho ikulikira :

LES HUTU, LES TWA ET LES TUTSI-BANTUISÉS, UN PEUPLE COLONISÉ ET MENACÉ DE GÉNOCIDE PAR L’ARISTOCRATIE INTÉGRISTE HIMA-TUTSI-VÂNTÂRA, RÉCIDIVISTE, COLONIALISTE, PAUL-KAGAMISTE

Bikorewe i Rouen, ku wa 18 mutarama 2019 

Espérance Mureme Kamparage                                                      Responsable de l’Édition SCIPORWA

 

[1] Mwalimu MUREME Kubwimana, Théorie de la Spirale de la violence rwandaise, Thèse de Doctorat de spécialisation en Sciences politiques rwandaises, Édition SCIPORWA, Rouen, 2017

Rwanda : Imyiteguro y’ikirego cyo kurega mu rukiko Sylvestre Nsengiyumva, gusebanya mu ruhame rwa benshi, kuli Radio Ubumwe kuli Internet, ku wa 22 ugushyingo 2018

                                       Espérance MUREME KAMPARAGE                                          Responsable de l’Édition SCIPORWA

Imyiteguro y’ikirego cyo kurega mu rukiko Sylvestre Nsengiyumva, gusebanya mu ruhame rwa benshi, kuli Radio Ubumwe kuli Internet, ku wa 22 ugushyingo 2018

[= Préparatifs de plainte contre Sylvestre Nsengiyumva, pour diffamation publique, -à la Radio-Internet Ubumwe, le 22 novembre 2018-].

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukânda ku mbîkîsho ikulikira :

IMYITEGURO Y’IKIREGO CYO KUREGA MU RUKIKO SYLVESTRE NSENGIYUMVA, GUSEBANYA MU RUHAME RWA BENSHI, KULI RADIO UBUMWE KULI INTERNET, KU WA 22 UGUSHYINGO 2018