Igitekerezo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzi Runukamishyo

PP MUREME 26072014

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Représentant du modèle AKM « Mgr Alexis Kagame et Mureme »

Pour commander ses livres : prière de bien vouloir utiliser le formulaire du site web : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/category/edition-sciporwa/

 A. Icyitonderwa cy’ibanze

Bizaba ali ubujura gukoporora no komeka ku zindi mbuga cyangwa mu bindi bigâmba bitali http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/ kimwe no guhindura mu zindi ndimi iyi nyandiko ku bulyo ubwo ali bwo bwose, udafite uruhushya rwanditse, rutangwa n’umwanditsi.

 B. Intangiliro

Iki ni igitekerezo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzi Runukamishyo. Si ubuhanuzi nyilizina bw’umuhanuzi. Ahubwo kuba ubuhanuzi bwe bwarasohoye, ni cyo cyatumye icyo gikorwa cye gisakara hose, maze kirambikwa kiraberwa. Ni yo mpamvu cyitwa igitekerezo cy’ubuhanuzi, kikaba kitakwitwa ubuhanuzi. Ababyita ubuhanuzi balibeshya ! Iki nicyo gitekerezo cy’umwimerere gikomoka kuli Mgr Alexis Kagame Se-Mateka nawe wakivomye ku isôko i Bwami. Ufite ibindi bindi bitali ibi asabwe kubijugunya kuko ali ibijogorore. Ni ngombwa ko ibi bintu byandikwa n’intiti kuko ubuvivi n’ubuvivure bugomba guhabwa raporo y’ukuli.

Runukamishya rwa Muhiga wa Nyamurorwa yali umuhanuzi w’icyamamare w’Umunyarwanda. Yabayeho ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I [1411-1444], mu kinyejana cya cumi na gatanu. Yali imhumyi. Ni we ukomokaho Abasinga bitwa Abanukamishyo. Inzu y’Aboshya na yo ni Abanukamishyo. Iwe hali mu Ndorwa y’U-Butumbi. Ni ho yaje aturuka. Yadukiye mu Rwanda limwe na Nkongoli, Sekuru w’Abega b’Abakongoli ; na Ndejuru, Sekuru w’Abega b’Abarejuru. Ubwo kandi hali mwene Muhiga wundi witwaga Murezi, wali warageze mu Rwanda mbere ye ku ngoma ya Kigeli I Mukobanya [1378-1411]. Runukamishyo ashobora kuba aliwe yaje akulikira cyangwa se barahungaga ikintu kimwe. Iyo milyango yo mu Butumbi yose ni ko yaje iragura. Kugeza ku ngoma ya Yuhi V Musinga [1896-1931], Abanukamishyo n’Abakongoli bagiraga uwo muhango wo kuragulira Umwami inka n’inkoko, nubwo abandi batabaga babiyobewe bwose.

Mbere na mbere, hakwiye kumenywa ko Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I, we n’umuhungu we Yuhi II Gahima II [1444-1477], babaye abami b’ingirakamaro cyane. Imihigo yabo y’ingenzi yabaye iyo kwâgura U-Rwanda. Ingoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I yambutse Base, izana ibihugu bimwe by’i Murera, igarura n’i Nduga yose. Iya Yuhi II Gahima II ifata hakulya ya Mukungwa no mu Nkiga zisuka ku Kivu.

Ibyo bimaze kuvugwa, noneho hagiye guterurwa igitekerezo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzi Runukamishyo.

 C. Igitekerezo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzi Runukamishyo nkuko cyanditswe na Mgr Alexis Kagame Se-Mateka mu « Inganji Kalinga II ».

Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I amaze kwima ingoma, yubatse umurwa wa Kigali n’uwa Bweramvura-bwa-Kabuye, mu Buliza ; hanyuma yubaka uwa Mbilima na Matovu mu Bumbogo. Ubundi Mibambwe I aragenda yubaka i Gasabo. Igihe yali kuli uwo murwa, bavuga ko ali bwo Runukamishyo rwa Muhiga wa Nyamurorwa yahingutse mu Rwanda. Imizire ya Runukamishyo mu Rwanda igira igitekerezo cyiza ; ntawavuga ko ibilimo byose ali ukuli : halimo ibintu bidusobanulira ibitekerezo by’ukuli koko, aliko rero n’ibitali ukuli ; nyamara nibura bihimbitse neza. Dore ngiki :

« « Runukamishyo rwa Muhiga wa Nyamurorwa, umuhanuzi wali i Butumbi, yashatse gusuhuka, maze ahamagara umuhungu we Nsîga ; ati : « Ngwino ngutume ». Runukamishyo ati : « Nsîga ya Cyizihiza, genda ungire i Gisaka kwa Bazimya umuntahilize. Ungire i Buha kwa Ruhaga uti : « Ngo mutahe cyane ». Ungire i Rwanda kwa Mibambwe, uti : « Ngo mutahe cyane ». Ungire i Burundi kwa Ntare, uti : « Ngo mutahe cyane ». Ungire i Bunyabungo kwa Ngabo uti : « Ngo mutahe cyane ». Maze kandi ubigire vuba vuba, ugaruke wahure inka aya maguru » ! Umwana asubira mu rugo alira, abwira nyina ati : « Urabeho, Runukamishyo aranciye ». Nyina ati : « Ese mwana wanjye, aguciye abikuye kuki » ? Nsîga ati : « Ese ndabizi ! Ko antumye mu bihugu byose, kandi akagira ngo ngaruke nahure inka aya maguru, ureba si ukumbwira ko anciye » ? Nyina ati : « Humura nyabusa ! Yashatse kuragura. Genda umubwire ko uvuyeyo hose, icyo akubaza cyose wikilize : biraba birangiye ».

Nsîga rero, arahindukira, ati : « Mvuyeyo ndaje ! » Runukamishyo ati : « Wanshohoreje ubutumwa » ? Nsîga ati : « Cyane, nahageze hose » ! Runukamishyo ati : « Uvuye i Gisaka kwa Bazimya ? Aracyakomaho Gihugu kizamarwa n’ubwiko » ! Nsîga ati : « Ngo mutahe cyane ». Undi ati : « Uvuye mu Buha kwa Ruhaga ? Ali aho Mukondo uzakamirwa n’umukwobwa we » ? Nsîga ati : « Ngo mutahe cyane ». Undi ati : « Uvuye i Burundi kwa Ntare ? Aracyakomaho Nyundo icura itazuzuza » ? Nsîga ati : « Ngo mutahe cyane ». Undi ati : « Uvuye i Bunyabungo kwa Ngabo ? Aracyakomaho nyundo icura izacika » ? Nsîga ati : « Ngo mutahe cyane ». Undi ati : « Uvuye i Rwanda kwa Mibambwe ? Aracyakomaho Kalyamyandu kazalya imyandu y’ibindi bihugu atazayishyura » ? Nsîga ati : « Ngo mutahe cyane ». Undi ati : « Uvuye i Ndorwa kwa Gahaya ? Aracyakomaho Nyundo icurwa izacika ? ». Nsîga ati : « Ngo mutahe cyane ! ». Runukamishyo ati : « Hogi ubwire nyoko ahambire ibirago tujye mu Rwanda, dusuhukire Mibambwe ». Barahaguruka, bamanuka berekeza urw’ino. Bageze mu nzira, babona amayirabili, inzira imwe ijya Gisaka, indi ijya i Rwanda. Kuko batali bazi inzira neza, Runukamishyo ababwira kubâga inkoko ngo baragure barebe inzira izabasohoza amahoro. Inkoko barayibâga. Igihe bakiyitega, bashaka amabara, sakabaka imanuka hejuru, irakubita yamukana ya nkoko. Runukamishyo ati : « Nimurebe ikirere yerekezamo ». Bati : « Ikulikiye ikirere cya ya nzira y’ibulyo ». Runukamishyo ati : « Nimuhaguruke muyikulikire ». Baraboneza, berekeza aho sakabaka yali yerekeje : bahinguka i Gasabo kwa Mibambwe.

Bageze i Gasabo, igihe bakizamuka ku musozi, bahasanga inka zilisha. Runukamishyo azumvise, ati : « Mbe Nsîga, izo nka ntabwo zilimo inka y’igitare ihaka ay’ubuliza » ? Undi ati : « Izilimo ». Balikomereza bajya i Bwami. Runukamishyo amaze guhakwa neza, abwira Mibambwe ati : « Haliya twahasanze inka y’igitare ihaka ubuliza : murayishingane. Izaguha imitsindo » ! Inka bayishinga nyirayo bati : « Iyo nka nijya kubyara, uramenye uzayireke yibyâze ». Bukeye inka irêrêra, bimara kane ! Nyirayo ararambirwa, abona ko inka ye igiye gupfa. Arayibyâza. Runukamishyo abwira Umwami, ati : « Abantu bagoma kwinshi ! Wa mugabo yabyajije inka ye. Wali ugiye kuzatsinda bitaguteye ibyôrezo. None uwo mugabo yakoze inka mu nda. Akoze ababyeyi mu nda : uzatsinda umaze kworeza imbaga. Ugiye kuzajya wica abo muva inda imwe, n’abo ubyaye n’abo uhatse ! Uno mugabo ayogoje igihugu ». Ati : « Aliko rero noneho ubwo yabigize, baramubuze kuzilika icyo kimasa yabyâye. Bagishyire mu kiraro gusa, ntihazagire umugozi ugikoraho ». Babibwira wa mugabo. Bukeye ikimasa gikurana umururumba, kikamena ikirâro : nyiracyo arakizilika. Runukamishyo aba yageze i Bwami ati : « Wa mugabo yongeye gukora ishyano kandi. Yazilitse cya kimasa : azanye ingoyi mu Rwanda ! Uboshye Abatutsi bitajyaga kuzabaho. Inka zigiye kujya zizanwa n’umugozi ».

Bukeye ikimasa kimaze gukura, Runukamishyo ati : « Nibakizane bagihe imbuto y’Umwami, tukimuragulire ». Barakizana. Bagiye kukibikilira mu gikali cy’umutûrage waho, bagikojeje umushyo kirasimbuka : injishi kirazica, kiratwâza kimena urugo. Baragikulikira, basanga aho kilyamye mu rufunzo rwa Munyêli, hasi ya Gasabo, kimaze kunanirwa. Bakibâgira aho. Basanga cyeze. Igihe gipfumuye urugo, cyali cyajyânye n’imishishiro mu mahembe. Aho cyalyamye aho, kihasanga umugabo watemaga inkorogoto. Agira ubwoba, ahunga ahasize ingata ye n’ikibando cye. Byose, Runukamishyo ategeka ko babijyâna i Bwami.

Bigezeyo, Runukamishyo aragulira Umwami imitsindo y’icyo kimasa ati : « Abâgikulikiye bâgîye bayoborwa n’amaraso cyagendaga kiva inzira yose ; ibyo biravuga ko kiguhâye umukamo w’ibihugu bigali. Ntabwo cyaguhiniye : kiguhâye kwirambûra. Imishishiro cyajyanye mu mahembe, ikuraguliye ko ikoro liranzeho ishishiro lizajya ligukulikilira muli ibyo bihugu bya kure. Ingata basânze iruhande rwayo, ni ingata y’amatûro n’amakoro bizajya bigusanga mu bihugu wagiye kugarura. Ikibando bahasanze, ni icy’ibimuga n’indushyi n’abagucikiye bazajya bakugana wenyine, babaza aho warengeye ugarura ibihugu ».

Bakaba basanze imikara yo mu rufunzo yakilîye ku munwa, ibonye baje irahunga ; Runukamishyo ati : « Iyo mikara yakilîye ku munwa, ni Abahutu basangiye n’Abatutsi : ntimukinenanye ! Ugiye gushyingirana na Rubanda. Umuhutu atunge abe Umututsi » ! Bakaba basanze mu igwa lyacyo, cyakomerekejwe n’igiti ku nda. Runukamishyo ati : « Ubucuti n’ububane n’ubuvandimwe ntibikibaye nka mbere ! Bigiye gukubira ku nda, aba ali yo ihûza abantu » !

Birangiye, Runukamishyo abwira Umwami, ati : « Wikwihalira wenyine. Tanga ibiti : ucire Umwami w’i Burundi, n’uw’i Gisaka, n’uw’i Ndorwa, n’uw’i Bunyabungo, n’uw’i Bugâra, n’uw’i Buberuka, n’uw’i Bungwe. Bizabatera gutsindwa, icyo kirali kirekire waraguliwe kibimbuwe n’iyo mana ijya kugutatira ». Nuko bohereza inyama zacyo kuli abo Bami bose. Abazijyanye bategekwa ko umwami uzanga izo nyama, bazazibyâlira mu gihugu cye, ntibazazigarure mu Rwanda. Bazijyanye i Burundi, umwami waho ati : « Muzanshimire Mibambwe iki giti anyoherereje ». Abagaragu be bati : « Reka wilya kuli izo nyama, yâkuroze » ! Ntare ati : « Nta munyamaboko uroga, nta munyamaboko urogwa. Andoge se, kugira ngo yigarulire iki gihugu ? Yakibacishaho n’imiheto yanyu yose » ? Nuko inyama arazilya.

Abandi Bami bose barazanga, bati : « Mibambwe yaba yaziturogeyemo ». Iyo mu Gisaka bayibyâlira munsi y’umusozi wa Munyaga : ni yo Rwâgisha yahahoze. Izo mu Bugâra bazibyâlira mu Bukonya : ni yo Rwâgisha y’i Bukonya yali ikiliho kugeza ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa Se-Muco. Izo mu Bunyabungo bazibyâlira i Mururu ho mu Kinyaga : na ho hahoze Rwâgisha. Izo mu Bungwe bazibyâlira mu Rugege-rwa-Bûnâzi : na ho hahoze Ibimâna bya Rwâgisha. Izo mu Ndorwa bazibyâlira hafi y’umusozi wa Hunga ; na ho hahoze Rwâgisha. Bavuga ko nta gihugu kitaciliwe igiti. Hose kandi, uretse i Burundi, hahoze ibyo bimana bya Rwâgisha, n’uko bimwe byaje gusaza no gutemwa. Ilyo zina lya Rwâgisha, ni ily’icyo kimasa babyitiliye, kuko kitwaga Rwâgisha. Bavuyeyo bose bavuga uko byagenze : Umwami alishîma cyane, kuko babyanze bikabyâlirwa muli ibyo bihugu. Abavuye i Burundi bavuze ko Umwami waho yaliye inyama bamwoherereje, Mibambwe I arababara rwose, ati : « Uwo ntabwo tuzamushobora, kuko iyatwereye ayîshyizemo, ikaba iye na we ». Ngibyo ibya Runukamishyo, n’impamvu ya bya bimâna bya Rwâgisha » ».

 D. Urwêmarare [= Considérations générales]

Igitekerezo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzi Runukamishyo kilimo ibice bibili. Icya mbere cyerekeranye n’ubuhanuzi Runukamishyo yahanuliye ingoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I. Icya kabili cyerekeranye n’ubuhanuzi Runukamishyo yahanuliye U-Rwanda n’ibindi bihugu.

  1. Ubuhanuzi buhanulira ingoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I.

Halimo ibitekerezo by’ukuli :

  • Runukamishyo yaraguliye Umwami ko azatsinda, aliko akazatsinda bimuteye ibyôrezo. Azatsinda amaze kworeka imbaga kandi akazica abo bava inda imwe, n’abo abyâye, n’abo ahatse. Kandi ibyo bintu koko byarabaye kuli iyo ngoma.
  • Runukamishyo yaraguliye Umwami imitsindo y’icyo kimasa Rwâgisha, kandi ibyo bintu koko byarabaye kuli iyo ngoma.

Aliko kandi, halimo n’amakabyankuru menshi yagiye yongerwamo n’abantu uko ibisekuru byagiye bikulikirana. Ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I ntabwo mu Gisaka hali himye Bazimya. Uwo ni uw’ejobundi. Ahubwo hali ku ngoma ya Kimenyi II Shûmbûsho. Biragaragara rero ko byabaye gupfa kwivugira izina libangutse. N’ahandi hose, nta kintu cyatwemeza niba koko hali himye abo bami bavugwa muli iki gitekerezo. Hamwe ni byo koko, aliko ahandi si byo. Ni ukuvuga rero ko halimo ibintu byagiye bishyirwa muli iki gitekerezo hanyuma, aho bisohoreye. Halimo ibintu bagiye bacomekamo kuko bigezweho, bakavuga ko byali byarahanuwe na Runukamishyo.

  1. Ubuhanuzi buhanulira U-Rwanda n’ibindi bihugu

Halimo ibitekerezo by’ukuli :

  • Igihugu cy’i Gisaka cyamazwe n’ubwîko, kigarulirwa n’U-Rwanda ku ngoma ya Mutara II Rwogera [1811-1853].
  • Igihugu cy’u Buha bwa ruguru cyigaruliwe n’U-Burundi, aliko kubera ko Abaha bashyingiraga i Bwami mu Rwanda, byatumye bahungira mu Rwanda barahakomera cyane i Bwami kwa baramu babo. Bahunganye n’abagaragu babo bose. Niyo mpamvu habaho Abaha b’Abatutsi, b’Abahutu, n’ab’Abatwa. Na n’ubu Abaha baracyakomeye mu Rwanda.
  • Igihugu cy’U-Burundi cyiswe inyundo icura itazuzuza. Cyigaruliye utundi duhugu twinshi, aliko ubukolonize buje bucyambura intâra zimwe na zimwe, zomekwa kuli Tanganyika, yaje kuba Tanzaniya. Birasa n’ibivuga ko, kabone n’iyo U-Burundi bwagira izindi ntara bwûnguka, izo ntâra zo, zaba zimwe muli zo, zaba zose, zagiye burundu. Ibi ni ubuhanuzi buhanulira U-Burundi. Abarundi nibo bagomba kuba babizi neza kurushaho.
  • Igihugu cy’u Bushi cyiswe inyundo icura izacika. Ni byo koko. Cyabanje kwigarulirwa n’U-Rwanda. Mu gihe bitarasobanuka, ubukolonize buje bucyomeka kuli Congo.
  • Igihugu cy’i Ndorwa cyiswe inyundo icura izacika. Ni byo koko, kigaruliwe n’U-Rwanda cyose. Aliko ubukolonize buje, gicikamo kabili. Igice kimwe gisigara ku Rwanda, alicyo ntâra ya za Byumba-na-Mutara ; ikindi giherera kuli Uganda.

Halimo aliko ibitekerezo bitali iby’ukuli.

Urubyaro rwa Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I rwaguye U- Rwanda. Nibyo. Aliko ntirwamaze kabili ku ngoma. Nta kuntu rero Runukamishya ataba yali yarabihanuliye nyirubwite. Ubwo rero icyo kintu cyaranyonzwe. Basigazamo ibintu bimeze nk’amarenga. Kinyongwa na bande ? Ni Ruganzu II Ndoli. Uyu yali mubi cyane.

Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I yasimbuwe n’umuhungu we Yuhi II Gahima II, nawe asimburwa n’umuhungu we Ndahiro II Bamara, na we wasimbuwe n’umuhungu we Nsoro II Byinshi. Aliko byarangiliye aho. U-Rwanda rwigaruliwe n’Umunyakaragwe Ruganzu II Ndoli, waruteye ashagawe n’ingabo nyinshi cyane zo muli izo mhugu, ku kagambane ka Karagwe, ka Kyamutwara, k’i Gisaka, u Bugesera n’i Ndorwa. Ruganzu II Ndoli yica Byinshi. Ibintu biracika. Nyuma yaho, mu ntambara yabereye muli Rusenyi-Itabire mu ntara ya Bwîshaza, mwene Nsoro II Byinshi, Bitibibisi Rukiramacumu, na we yica Ruganzu II Ndoli. Aliko urugamba rurangira Abanyakaragwe bigaruliye U-Rwanda. Abanyabyinshi na benewabo b’Abazigaba, b’Abashambo, n’abandi n’abandi, bambuka Rusizi, bahungira hakulya yayo muli za Uvira. Abanyabyinshi bavanwa burundu ku ngoma gutyo. Abanyabyinshi bamwe bahungira i Murenge, abandi aliko basigara mu Rwanda ali ingaruzwamuheto. Ndetse benshi muli bo bahinduka Abahutu kubera, gutotezwa, ubwôro no kwegukira isuka bagahinga. Ibi bikaba bimwe mu bigaragaza ko amôko yo mu Rwanda no mu Burundi atali amayetini.

Muli make, U-Rwanda rwarakomeje ruba U-Rwanda, ndetse ruranaguka kurushaho. Ibi bintu rero ntibivugwa mu buhanuzi bwa Runukamishyo. Bikagaragara ko Benurwanda bashya bagosoye ubuhanuzi bwa Runukamishyo kugirango bivuge neza. Ntabwo rero Benendoli bakomoka kuli Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I. Oya ! Ni iyindi ngoma yaje, iturutse i Karagwe k’Abahinda. Ni iyindi dynastie. Nabo ni Abanyiginya, aliko ni Abanyiginya b’Abagasera b’Abahinda. Si Abanyiginya b’Abanyagihanga. Bivuze ko Benendoli ali Abagasera b’Abahinda. Aliko kuko baje biyita Abanyiginya, bitwa Abanyiginya b’Abagesera b’Abahinda.

  1. Ibimâna bya Rwâgisha.

Ibyo bimana bya Rwâgisha si imigani. Byabayeho koko kandi bakavuga ko ali ibya Mibambwe. Ubanza koko yarabigiliye imitsindo ye. Ibihugu byagiye biterwamo byose, -i Gisaka, Inkiga, i Ndorwa, i Kinyaga, u Bugâra, u Bungwe n’ahandi n’ahandi-, byarangiye byigaruliwe n’U-Rwanda. Icyo rero ni gihamya ko ubuhanuzi bwa Runukamishyo bufite ishingiro. Kubona agahugu gato k’U-Rwanda-rwa-Gasabo kajya kubyâlira (= cyangwa gutera) Ibimâna (= ibiti by’imiganzacyaro) mu bihugu bya kure, hanyuma kakazakura kugeza ubwo bya Bimana byose bisigara bili mu nkiko z’U-Rwanda ; ni igitangaza ! Ni yo mpamvu rero byumvikana ko kubyâlira (= gutera) Ibimâna atali ugupfa gutera gusa ibiti by’ibigabiro, ahubwo ni no gukorera aho hantu imihango yo mu rwego rwo hejuru, izwi gusa n’abahatsi b’ikirenga kabuhaliwe [= de grands-maîtres] ali bo bitwa, mu mabanga ya beneyo, « ba Nyakwôtsi ». Ni ukuvuga rero ko Runukamishyo yali umuhanuzi w’umuhatsi Nyakwôtsi. Akaba inyamibwa y’urwanamiza.

 E. Ubutumwa bw’umuhanuzi Runukamishyo ku Banyarwanda bwali ubuhe ?

Bwali uko ngo hali igihe kizagera, Abahutu, Abatutsi, Abatwa basangire U-Rwanda bose kimwe nka Benurwanda, batanenana. Icyo gihe U-Rwanda ruzaba igihugu gitunze-gitunganye kandi kizageza inkiko zacyo aho U-Rwanda ruterwa inkingi, rugatera inkeke.

Aho U-Rwanda ruterwa inkingi, rugatera inkeke ni he ?

Ibi bintu ni ibanga lya bene lyo. Umunyamateka ni umusesenguzi w’amateka. Umupolitologue akaba umusesenguzi wa politike n’icyôko cyayo. Si abahanuzi. Hakulikijwe ubwo busesenguzi n’ijambo lya Mukuru, ngo aho hantu ni kw’ishyamba ly’inzitane kandi ntarengwa [= ishyamba lya kimeza lyo kuli équateur : ni ukuvuga ishyamba lya Ekwateri]. Nkuko Runukamishyo yali yarabitegetse, umwami wa mbere wagombaga kugera aho hantu yagombaga kuhabyâlira (= kuhatera) amarâro y’imiganzacyaro, -ni ukuvuga ibiti abantu bubakisha icumbi ly’aho baraye, ikindi gihe bikazaba inganza marumbu. Uwo rero yabaye Kigeli I Nyamuheshera [1576-1609]. Akaba rero yarasize ateye ibigabiro (= amarâro y’imiganzacyaro) kuli ilyo shyamba lya kimeza lya Ekwateri. Alibyo bita kuhabyâlira Ibimâna.

Kuva ubwo, Abami b’U-Rwanda bose bashyingurwa mu mva bibikiliye ku rubavu rw’ibulyo, umutwe ureba mu majyaruguru, amaguru areba mu majyepfo [= position magnétique Sud-Nord], uruhanga rureba mu burengerazuba, ni ukuvuga ha hantu U-Rwanda ruterwa inkingi, rugatera inkeke. No kuli Mutara III Rudahigwa Se-Muco niko byagenze. No ku bandi bose niko bigomba kugenda, niba bazi ubwenge n’Ikinyarwanda.

Ubwiru bw’U-Rwanda, si ubw’Abatutsi : ni ubw’Abanyarwanda. Igihe nikigera, hazagenzurwa niba na Kigeli  V Ndahindurwa Se-Mhunzi nawe aliko byamugendekeye. Abiru baracyaliho. Nta kibazo cyo kuzabura uwo bibazwa. Hongere hagenzurwe niba yarashyinguranywe n’isunzu lye kandi aho yagomberaga. Bitaba byarabaye ibyo, byitwa amafuti, bigasama kandi bigasubirwamo. Ibya Kigeli V Ndahindurwa Se-Mhunzi ni amayobera. Ntawe uzi aho isunzu lye lili. Niba ali i Nyanza ? Niba ali muli Portugal ? Niba ali mu Bwongereza ? Niba ali muli Amerika ? Aho lili, niho ali. Ngilyo ipfundo ly’ihulizo ! Lyarujujwe ? Ntilyujujwe ?

Uwo bidashaka, nawe rero, byo ubwabyo, bizajya bimumenesha yoye gutabarwaho mu Rwanda, nkuko byagendekeye Juvénal Habyalimana Rutemayeze. Biliya bintu byitwa itêka ly’Uwitêka. Kiranazira no kuzagarura ivu lye mu Rwanda, niba likinaliho, -ngo i Rabat muli Maroc niho lyaba lili. Ivu ? Ivu se ni igiki ? Ikidashoboka kiba kidashoboka ! Ubwo se, bamenya uruhanga rwe ali uruhe, ngo bagire aho barwerekeza ? Bamenya umutwe we ali uwuhe, ngo bagire aho bawerekeza ? Bamenya urubavu rwe rw’ibulyo ali uruhe ngo barumubîkîreho? Bamenya amaguru ye ali ayahe, ngo bamenye aho bayerekeza ? Rwose Abanyarwanda bazanangire. Bazabyange, bahakane, batsembe. Ilyo hulizo ly’imyaku ya Juvénal Habyalimana Rutemayeze ntilizagaruke mu Rwanda. Umwami waguye mu Rwanda, akameneshwa, ntiyongera kurugarurwamo. Ameneshwa ameneshejwe. Urwishigishiye ararusoma. Umugizi wa nabi wese wilirwa agilira nabi Abanyarwanda ngo akunde atunge imitungo y’U-Rwanda yicare azi ko atazayitunga kandi ko n’abana be batazayitunga.

Ntibishidikanwaho rero : Juvénal Habyalimana Rutemayeze yapfuye nabi cyane n’umurambo we ubura Epfo na Ruguru. Ni ikimenyetso kibi cyane. Nicyo gihano cy’IMANA gisumba ibindi byose kuli iyi Isi kandi ngo kikanababaza cyane Roho koko, kuko nayo iba yarababaje abandi. Nicyo bivuga. Ni gutyo, IMANA y’i Rwanda yaciye urubanza rwa Juvénal Habyalimana Rutemayeze, yihanukiliye, imbere y’abazima n’abapfuye. Imbura gihana, yabuze gihamba. Kubura gihamba ni akaga kabi cyane. Icyo ni Ikinyarwanda. Niyo mpamvu tugomba gushyingura mu cyubahiro cyinshi abantu bacu kandi tukilinda kudandika amagufa yabo kuko atali imitungo yacu. Ibi ni na byo umuhanuzi Magayane yatsindagiye agira ati : « Habyalimana azicwa, n’ingabo ze zitsindwe kandi nta n’imva ye izigera ibaho mu Rwanda. Nta nubwo ingabo za Habyalimana zizataha zigize indi ntambara zitsinda. Ibya Habyalimana n’abantu be bizaba birangiye burundu mu Mateka y’U-Rwanda ». Nyamwanga kumva, ntiyanze kubona. Gufata igihugu, ukibwira ko ugifashe ubuziraherezo wowe n’abawe, ni ubucucu, ni ubujiji n’ubujajwa. Kubera ibyo rero, Juvénal Habyalimana Rutemayeze yali umwami w’igicucu, w’injiji n’injajwa. Ntiyarebaga kure y’inda nini ye. Yatekereye ubusa amabinga, yo kagenda buheli !

Ubwo buhanuzi bwa Runukamishyo kandi bwavugaga ko ngo mu bihe bya kera cyane, hali Umwami w’U-Rwanda uzageza burundu inkiko z’U-Rwanda aho hantu ku ishyamba lya Ekwateri, aho U-Rwanda ruterwa inkingi, rugatera inkeke. Ngo uwo mwami akazitwa Nyakwiyemera-Ukwiye-Kwiyemera. Mbere y’uyu, ngo hakazaba harabayeho Umwami w’integûza-Ruterandongozi uzitwa Rugili ruzagira U-Rwanda, rukarusubiza mu gitereko cyarwo : U-Rwanda rugatemba amata n’ubuki.

Ubundi, iyo igitekerezo cy’ubuhanuzi kimaze gucuya, haduka undi muhanuzi wo guhanura sosiyete bundi bushya. Nkuko tuzabibona mu zindi nyandiko, hali abandi bahanuzi bazakulikiraho, bazuzuza ubuhanuzi bwa Runukamishyo, ali bo Nyirabiyoro, mu kinyejana cya 18 na Magayane mu kinyejana cya 20. Nyirabiyoro avuga cyane uwo Rugili. Akavuga ko mbere y’uko ibyo bintu biba, hazabanza undi Mwami w’U-Rwanda, uzajya gushinga icumu aho hantu. Ati : « Ndabona Rukiligitangwe rwa Mudatinya ashinze icumu i Bunyabungo (= muli Kivu), bavuga amacumu abakuru b’ingabo ». Ntabwo ubuhanuzi bwavugaga ko azahigarulira. Oya ! Bwavugaga ko, we, azajya gusa kuhashinga icumu. Uwo Mwami uzaba yarashegeshe aho hantu, akahashinga icumu, nawe azabivugwaho cyane mu Mateka y’U-Rwanda. Uwo Mwami w’Umwega w’Umwâkagâra wali warahanuwe na benshi ni Paul Kagame Rwabujindili. Magayane nawe akavuga ko mbere y’uliya Rugili hazabanza uwo Rwabujindili. Rwabujindili uwo akazakulikira Bihwahwa, bizakulikira Rusukumo ruzakulikira Rutemayeze Cyambarangwe wahanuwe mbere na mbere na Nyirabiyoro. Rutemayeze Cyambarangwe ni Juvénal Habyalimana wongeye guhanurwa na Magayane muli aya magambo : « Umwami w’Umwûngura w’Umushyushya, uzubika U-Rwanda, akazatera umwâku Abahutu ».

Muli make, ubuhanuzi bwa Runukamishyo, Nyirabiyoro na Magayane ntiburarangira. Abazaba bakiliho, ni ukubitega amaso. Buli sosiyete igira abahanuzi bayo kandi ubuhanuzi buzahoraho. Ubuhanuzi ni ifoto y’ibizaza, IMANA yereka abantu hakili kare kugirango ibamulikire mu mwijima wo kuli iyi Isi no mu mfunganwa z’umubili wabo.

 F. Umwanzuro

Igitekerezo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzi Runukamishyo kigengwa n’ingingo eshatu z’ingenzi zikulikira :

  1. U-Rwanda n’U-Burundi ni ibihugu nyabihugu bizahoraho. Ibindi byose bishobora guhindagurwa, aliko U-Rwanda n’U-Burundi ntibishobora kuzahindagurwa. Hazajya hahinduka ingoma aliko ibihugu ntibizahindagurwa. Bizahora ali U-Rwanda n’U-Burundi. N’amazina ntazahinduka.
  2. U-Rwanda n’U-Burundi ni ibihugu, kimwe kidashobora na limwe gutsinda ikindi. Ubuhanuzi nkubu, n’i Burundi bagomba kuba babufite. Kuba Umwami w’i Burundi yaraliye inyama yohererejwe n’Umwami w’U-Rwanda, abandi bami bose bazanze ngo atabaroga, bifite impamvu-igituma. U-Rwanda n’U-Burundi basangiye ibanga kuva kera cyane. Ntare I Rusatsi w’i Burundi yali Umunyarwanda w’Umututsi w’Umunyiginya w’Umukwôbwa.
  3. U-Rwanda ni ubutaka butagatifu bwabyaliwemo Ibimâna bya Rwâgisha, kandi ruzakomeza guhina inkiko zarwo kugeza aho U-Rwanda ruterwa inkingi, rugatera inkeke.

G. Références bibliographiques

  • MUREME Kubwimana, Cours d’Introduction générale aux Sciences historiques rwandaises, Édition SCIPORWA, Rouen, janvier 2017, (294 pages)
  • MUREME Kubwimana, Cours d’Histoire du Rwanda ancien, Tome 1 – Inganji Rwôga, La 1ère Dynastie Hima-Tutsi / Nyiginya-Sindi, Édition SCIPORWA, Rouen, juillet 2017
  • MUREME Kubwimana, Théorie de la Spirale de la violence rwandaise, Thèse de Doctorat de Spécialisation en Sciences politiques rwandaises, Édition SCIPORWA, Rouen, mars 2017
  • MUREME Kubwimana, Manuel d’Histoire du Rwanda à l’époque coloniale suivant le modèle Mgr Alexis Kagame, L’Harmattan, collections études africaines, Paris, 2010 (594 pages)
  • MUREME Kubwimana, Manuel d’Histoire politique et sociale du Rwanda contemporain suivant le modèle Mgr Kagame, Tome 1 : La révolution rwandaise et la première république rwandaise, L’Harmattan, collections études africaines, Paris, 2012 (434 pages)
  • MUREME Kubwimana, Manuel d’Histoire politique et sociale du Rwanda contemporain suivant le modèle Mgr Alexis Kagame, Tome 2 : Du coup d’état militaire du 05 juillet 1973 au Génocide rwandais, L’Harmattan, collections études africaines, Paris (438 pages)
  • MUREME Kubwimana, Manuel de Sociologie politique rwandaise approfondie, Tome 1 : Le Rwanda, Un État-nation unitaire millénaire, L’Harmattan, Paris, 2014 (510 pages)
  • MUREME Kubwimana, Manuel de Sociologie politique rwandaise approfondie, Tome 2 : La spirale de la violence rwandaise, L’Harmattan, Paris, 2014 (650 pages)
  • MUREME Kubwimana, Manuel d’études du Développement du Rwanda : le projet centriste révolutionnaire rwandais, L’Harmattan, Paris, 2014 (310 pages)
  • MUREME Kubwimana, Manuel d’Histoire du Rwanda ancien suivant le modèle Mgr Alexis Kagame, L’Harmattan, collections études africaines, Paris, 2010 (638 pages)[= Clôturé et liquidé].

 

Fait à Paris le 15 décembre 2014

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Représentant du modèle AKM « Mgr Alexis Kagame et Mureme »

Pour commander ses livres : prière de bien vouloir utiliser le formulaire du site web : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/category/edition-sciporwa/

 CACHET MODELE AK&M