Rwanda: Kunenga Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside no kugaya umunyamabanga nshingwa-bikorwa wayo Jean de Dieu Mucyo

PP MUREME 26072014

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Promoteur scientifique et coordonnateur général du Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais M.C.R. [= Abasangirangendo: Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes]                                                                   

Pour commander ses livres : utiliser le formulaire de contact du site web http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/

 A. Intangiliro

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo kuli Internet http://igihe.com/ , ku wa gatanu taliki 10 Kamena 2011, hafunguwe i Butare imulika-mateka kuli jenoside yakorewe Abatutsi, berekana amashusho mu nzu mbera-byombi y’akarere ka Huye. Herekanwe amateka ya Butare n’U-Rwanda muli rusange, kuva ku ngoma ya Gikoloni kugeza kuli jenoside. Muli ilyo mulika-mateka, umunyamabanga nshingwa-bikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Jean de Dieu Mucyo, yafashe ijambo, aravuga ati : « Butare ni ho havukiye amategeko icumi ya Gitera, ali nayo yaje kuba amategeko icumi y’Abahutu. Uyu Gitera yali Umunyabutare. Butare, ni agace kavagamo abantu nka Yohani Kambanda wagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside. Ababikira b’i Sovu bagize uruhare rukomeye muli Jenoside ni abo muli Butare, n’abandi benshi ».

Mbere na mbere, muli iyi ntangiliro, hali icyitonderwa cy’ibanze. Iki gisubizo ni icy’umushakashatsi w’umunyarwanda akaba n’umuhuzabikorwa mukuru w’Intekerezo y’Abasangirangendo M.C.R. [= Abasangirangendo: Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes]. Si icy’Umunyabutare  Mwalimu Mureme Kubwimana mwene Jean-Baptiste Mvurabatware (+) na Clotilde Niyonteze (+) wo ku Gisagara-cya-Ndora mu Ndara-za-Bwanamukali. Kikaba kigenewe umunyamabanga nshingwa-bikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside. Ntikigenewe Umunyabutare Jean de Dieu Mucyo mwene Mucyo w’umuforomo (+) w’i Mwulire-wa-Save mu Busanza-bwa-Bwanamukali. Nubwo Mureme na Mucyo ali Abanyabwanamukali bombi, ntabwo ibi bibazo ali ibibazo by’intara yabo. Ni ibibazo bikomeye by’U-Rwanda rwose. Uyu muvuno [= cette approche], iyi mirebere [= ce regard], iyi misesengulire [= cette analyse] ni yo ikwiye ku kibazo nk’iki kilimo cyigwa, kandi gisaba Objectivité (= Ubuhenga) nyinshi cyane. Umuturage Mureme ntacyo apfa n’umuturage Mucyo. Si Mureme na Mucyo bo kunengwa. Nta nubwo ali ubututsi bw’uyu Mucyo n’ubuhutu bw’uliya Mureme byo kunengwa. Haranengwa Komisiyo ivugwa. Hakanagawa umu-type uvugwa. Hatagira rero uwakwikoma Jean de Dieu Mucyo cyangwa Mwalimu Mureme Kubwimana, yitwaza ngo : «Uyu ni uwacu, uliya si uwacu». Twese tuli Benemugabumwe. Imhaka zigomba kuyoborwa kuli Politike no ku mikorere ya Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, haba mu kuyishyigikira (= pour) cyangwa mu kuyinenga (= contre).

Iyi nyandiko irerekana ko Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside iyobowe na Jean de Dieu Mucyo iteye nabi, ikora nabi kandi ntacyo imaze, kandi ko ishyira ibibazo aho bitali.

 B. Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside iteye nabi, kandi ikora nabi.

Amagambo Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside yavugiye i Butare ku wa 10 kamena 2011 ni ayo kunengwa cyane. Ibi bintu ni Munyangire. Nyamara, abantu ni magilirane, kandi no ku Banyabutare ni uko byahoze kuva kera. Butare izahora ali intara centriste : ni ukuvuga ko itajya imbizi n’intagondwa z’Abahutu n’intagondwa z’Abatutsi. Ni intara y’Abasangirangendo. Kimwe n’izindi ntara nyinshi z’U-Rwanda, Butare yemera cyane Joseph Gitera Se-Republika nk’intwali idasanzwe y’urwanamiza [= un héros national et une très grande comète rwandaise]. Niba hali icyo Komisiyo ipfa na Joseph Gitera Se-Republika kubera uruhare yagize muli Revolusiyo nyarwanda ya 1959, Abanyabutare bo, muli rusange, ntacyo bapfuye nawe. Revolusiyo nyarwanda ya 1959 yali ngombwa cyane. Joseph Gitera Se-Republika nta kibi yakoze mu Rwanda. Joseph Gitera Se-Republika ntaho ahuliye n’amategeko icumi y’Abahutu yasohotse muli Kangura ya Hassan Ngeze mu ukuboza 1990. Nta kuntu rero Abanyabutare batanezezwa n’akamaro gahebuje yagiliye U-Rwanda. Utumva ibyo bintu aragosorera mu rucaca. Niba Komisiyo itabyemera izasome igitabo cyo mu rwego rwa Scientifique cy’umushakashatsi w’Umunyegisuti witwa Jean-Paul Kimonyo, aho avuga « les origines de la modération politique dans Butare, pages 143-184 ». Ibitabo nk’icyo ni byinshi. Aliko uyu avuzwe kuko ali we Abanyegisuti batabona aho bahera banyomoza. Kereka rero niba FPR-Inkotanyi  ifite indimi ebyili : ibyandikwa mu bitabo n’ibiza kuvugirwa i Butare. Nubwo tutemeranwa na Jean-Paul Kimonyo kuli byose 100%, ibyo avuga muli aliya ma-pages turavuga rumwe rwose, nubwo ali Umunyegisuti bwose. Twe dukulikirana ibitekerezo, ntidukulikirana umuntu wabitanze. Aha rero bikaba bigaragara ko impfura zitandukanye. Halimo za Rupigapiga. Halimo n’abahanga koko.

Mu magambo make, discours ya Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside ni discours icubangana, ibera kandi ibogamye, y’igiculi, y’ubwibone, ubwibonabone n’ukwikunda birengeje urugero, y’irondakoko, yo kwifatira abantu, y’ibinyoma, y’ubucabiranya n’ubulyalya, yihenura kandi igahemuka.

Amaherezo y’iyi mikorere azaba ayo gusubiranamo kw’amoko kwakagombye ahubwo kwilindwa. Discours ya Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside ni ubumara. Abanyarwanda bahahamurwa n’abatware babo. Abashakashatsi ntibazashakire kure. Gusubiranamo kw’Abanyarwanda ni ibintu byoroshye cyane. Kimwe nuko kubabanisha byakagombye kuba ibintu byoroshye cyane. Niba bidakunda, ni uko nta bushake bwa politike buhali. Ingero ntizili kure : ni amatiku y’Abatutsi b’impfura i Bwami, cyangwa amatiku y’Abanyakazu i Kigali. Ngo aho kugira ngo Abanyakazu bazave ku Butegetsi, ahubwo bazasiga batwitse U-Rwanda. Barabihize kandi babigezeho. Ibi bintu nabyo bizongera bishyire Abanyarwanda ahâga. Ni ukuvuga ko Abanyarwanda bilirwa biyuha ibyuya ngo barundanye imisoro yo guhemba imishahara y’impfabusa. Icyo umuntu yasaba abantu bali ku Butegetsi ni uko bakwita koko ku gushakisha icyatuma Abanyarwanda batuza, bakabana, bagasangira akabisi n’agahiye. Nibafate kimwe, mu bintu bimwe, Umuhutu, Umututsi, Umutwa [= équité]. Kandi Umunyarwanda agire uburenganzira bwo kuvugira ibitekerezo bye ku Karubanda.

Nanjye rero, mu izina ly’Intekerezo y’Abasangirangendo M.C.R. [= Abasangirangendo: Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes], nje kuvugira ku Karubanda ko Joseph Gitera Se-Republika ali intwali idasanzwe y’urwanamiza y’U-Rwanda. Ibyo bamuvugaho si byo. Ni ibinyoma. Uruhanga rwe ni urweru. Ntiruteze kuzasibangana mu Mateka y’U-Rwanda. Umushinga wa Sosiyete yasigiye Abanyarwanda urakwiye, uratunganye kandi uzakomeza kunonosorwa, igisekuru nyuma y’ikindi. Icyalimwe, umurage w’umwami Cyilima II Rujugira Ntirutêrwa [= le père de la Patrie], umurage w’umwami Mutara III Rudahigwa Se-Muco [= le père de la Renaissance culturelle rwandaise], umurage wa Joseph Gitera Se-Republika [= le père de la République rwandaise] n’umurage wa prezida Dr Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge [= le père du Recouvrement de l’Indépendance], irakwiye kandi iratunganye. Iyi mirage uko ali itandatu, aliyo : l’Indépendance « Ubwigenge », la République «Republika »  et la Démocratie « Demokrasi », la Patrie « U-Rwanda-rugali », la Citoyenneté identitaire rwandaise « Ubunyarwanda » et la Renaissance culturelle rwandaise « Ikinyarwanda », ntigengerwa. Iyo mirage uko ali itandatu ni yo Gitereko cy’U-Rwanda rw’Ejo. Birazwi ko Ubutegetsi ali ikotaniro. Aliko iyo bujagatwamo na ba Rwivanga b’abasilikare, baba Abahutu, baba Abatutsi, baba Abatwa, nta Demokrasi, nta Republika, nta Bwigenge, nta Kwishyira Ukizana biba bigishobotse. Abantu bararuca bakarumira : bagashilira imbere [= Conflit potentiel]. Bikazageza aho kwihamba no kwibohora ku ngoyi y’ibyo bikôko. Birangilira rero mu mivu y’amaraso. Ibyo bintu si umuco wo kwimakaza mu Rwanda rwacu. Prezida w’ingirwa Republika mu by’ukuli aba ali Umwami Nyirurwanda Nyamugira-Ubutangwa [= Totalitarisme moderne]. Agatsinda bakamaranira iby’Isi, kandi barangiza ntibabitunge. Ubu se Juvénal Habyalimana Rutemayeze atunze ibihe ? Akazu ke [= le Habyalimanisme] gatunze ibingana iki ? Guhangamura Juvénal Habyalimana Rutemayeze no kumenesha ibimharagata by’Abanyakazu muli 1994 ni igikorwa cy’ubutwali nyabutwali FPR-Inkotanyi izahora yibukirwaho mu Mateka y’U-Rwanda. Cyakora na none kuba nayo yaraje ikica, ikicalira Abanyarwanda n’ibyaha bikomeye igomba kuzakulikiranwaho.

 C. Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside ntacyo imaze

Aho gushyiraho Komisiyo ya nyirarureshwa ngo ishinzwe kurwanya jenoside, Abanyarwanda nibakenyere bakomeze, bahangane n’ibibazo nyabibazo bafite. Baharanire kumvikana ku byerekeye U-Rwanda basangiye. Naho ubundi ibintu bizahora ali Gatebe Gatoki mu Rwanda kubera Ubutegetsi bwa Gisilikare bwanduranya n’Abanyarwanda [= Totalitarisme moderne]. Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside yayobewe icyo gukora. Ilirengagiza ibibazo nyabibazo bicumbamo indi Jenoside.

Ubutegetsi bwa Paul Kagame Rwabujindili bumaze gushaya. Discours ze ntizigira icyanga. Irondakoko lye lyo mu gisilikare no muli administration publique; politike yo kwironda ya FARG na Ibuka; politike ye yo gutoteza imhunzi; politike ye nshingamategeko; politike ye ya Guverinema; politike ye y’ubutabera; politike ntutsi ye ya expropriation; politike ntutsi ye y’ubutaka; politike ntutsi ye y’ibishanga (Madvan, Gatera, mu muceli mu Bugarama, ikibaya cya Kivu, icya Muhazi, …); politike ye y’icyaro; politike ye ngo y’imidugudu; politike ye y’urugomo mu kurwanya Nyakatsi; politike ye y’amajyambere; politike ntutsi ye ya privatisation [= CIMERWA, OCIR-THE, UBPR, Gaz méthane, Banque de Kigali, BRALIRWA, MAGERWA, RWANDATEL, ELECTROGAZ, ikibanza cya ORINFOR, ikibanza cy’iposta, ikibanza cya gare ya Nyarugenge, n’ibindi n’ibindi]; politike ntutsi ye y’ubutegetsi bw’igihugu; politike ntutsi ye y’ubuhinzi n’ubworozi; politike ntutsi ye y’uburezi; politike ntutsi ye y’ububanyi n’amahanga; politike ntutsi ye y’ubumwe n’ubwiyunge; politike ntutsi-ngande ye yo gusumbanya icyongereza n’igifaransa no gupyinagaza [= léser] communauté y’Abanyarwanda b’Abafrankofone; kuvanaho igifaransa, kwirukana abalimu b’Abanyarwanda ngo ntibazi icyongereza, akihera akazi abalimu b’abanyamahanga bakaza kulyohera mu Rwanda, Abanyarwanda bicwa n’inzara; gusubiza abacuruzi b’Abanyarwanda ku isuka, akizanira Abanyakenya, Abanyeritreya n’izindi nkunzi nkunzi z’abanyamahanga gushinga ama-supermarché ya kijura no kulya U-Rwanda batavunitse; n’ibindi n’ibindi umuntu atabasha kurondora hano: izi politike z’amahano za Paul Kagame Rwabujindili zifite ibinegu byinshi cyane kandi zizamugira Ruvumwa mu Rwanda uko ibisekuru n’ibisekuruza bizajya bisimburana iteka. Ni ubutindi. Ni ubumhagata. Ni ubumharagata. Ni ubulyâbâba. Ni ubucâcâba. Paul Kagame Rwabujindili yabereye Abanyarwanda umusaraba uremereya bikabije cyane nka Juvénal Habyalimana Rutemayeze. Umuturage ntacyo amubwiye, cyane cyane Umuhutu n’Umutwa. Umuhutu n’Umutwa bamerewe nabi cyane mu Rwanda. Ni politike z’ubwirasi ndengakamere, z’ubwicanyi, z’ubusambo bw’ingufu, z’ubutekamutwe, z’ibinyoma n’amatiku. FPR nidasimbura Paul Kagame Rwabujindili hakili kare, -we n’ibyegera bye bya Ntayegayezwa-, ngo ibashe guhindura imiterere n’imikorere y’ubutegetsi bwayo hakili kare, bitarenze 2017, Sosiyete nyarwanda izongera igonge moteri, ibintu byongere bicike. Indicateurs zose zirabyerekana.

Cyakora n’ubwo bwose hagamijwe kuvanaho ingoma y’Igisuti, opposition nyarwanda irasabwa kwilinda cyane ibintu by’Abahutu n’Abatutsi. Hajye havugwa gusa ko ikibazo atali Abatutsi, ahubwo ali Mhatsabanyarwanda. Erega, no muli FPR halimo n’inyangamugayo kandi nazo zicecekeye, zaniganwe ijambo. Ababisha ni nyamucye. Hilindwe cyane discours ya Hutu/Tutsi nka yayindi ya MRND-CDR. Ikindi, hilindwe cyane ibintu by’Abakiga n’Abanyenduga. Kujeneraliza si byo. Hajye havugwa gusa ko ikibazo kitali Abakiga : cyali Ubukonde bw’Abanyakazu. Abakiga bose ntibali bashyigikiye Juvénal Habyalimana Rutemayeze. Haliho benshi cyane ingoma ye yagiliye nabi. Hashimangirwe ko twasezereye burundu Ubukonde bw’Abanyakazu. Hagomba gukomwa urushyo hagakomwa n’ingasire. Gukuraho Abanyegiti cya Rwâkagâra n’Abase babo hakagaruka Abanyakazu n’Abase babo nta muti waba ulimo. Hakenewe indi Revolusiyo ya kabili na Republika ya kabili yo gukuraho burundu mu Rwanda Ubuhake bw’Abatutsi b’Abanyegisuti n’Ubukonde bw’Abakiga b’Abanyakazu. Gukuraho kimwe nk’uko byagenze mu ugushyingo 1959, ukimika ikindi nk’uko byagenze kuwa 05 Nyakanga 1973, ni uguhungira ubwayi mu kigunda.

Mu ijambo limwe, igisilikare cy’U-Rwanda si ubukonde bw’Abakiga b’Abanyakazu n’Abase babo (= Akazu). Si ubukonde bw’Abatutsi b’Abega b’Abâkagâra n’Abase babo (= Igisuti). Icyo gisilikare cy’Akazu cyangwa cy’Igisuti nicyo cyitwa Mhatsabanyarwanda. Kuli iyi ngoma, nicyo Rutiligongo rw’ubutegetsi bw’Abatutsi b’Abega b’Abâkagâra n’Abase babo. Bene icyo gisilikare ni icyo gupfukamisha Abanyarwanda no kubanyunyuza imitsi aho kubitangira. Ni brigandage politique. Ibyo rero birangira nabi cyane kabone n’iyo waba Paul Kagame Rwabujindili, Juvénal Habyalimana Rutemayeze, Mobutu Sese Seko, Idi Amin Dada, Adolf Hitler, Saddam Hussein, Mouammar Kadhafi cyangwa undi. Nta muntu n’umwe ujya afata Abenegihugu ngo abaherane ubuziraherezo. Iyo uburenganzira bw’Abenegihugu butobangwa, Abenegihugu bagomba guhaguruka bakirwanaho uko bishoboka kose. Totalitarisme moderne niyo systeme politike mbi cyane kurusha izindi zose zabayeho ku Isi. Kandi, buli gihe irangilira mu nduru no mu mivu y’amaraso.

 D. Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside irashyira ibibazo aho bitali.

Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside irashyira ibibazo aho bitali. Ibizongera bigateza jenoside mu Rwanda ntabwo ali aliya mateshwa icumi y’Abahutu Jean de Dieu Mucyo agereka kuli Joseph Gitera Se-Republika ku maherere. Dore ahubwo ibyo alibyo.

Muli 1990-1994, Opozisiyo nyarwanda yagize neza kwerulira Abanyakazu n’Abase babo iti: « Twarambiwe Akazu kanyu ! Twarambiwe Ubukonde bwanyu ! ». Byagize akamaro ko kwemeza ko atali Ubutegetsi bw’Abahutu cyangwa bw’Abakiga, ahubwo ali ingoma y’Abanyakazu bo mu nzu ya Kibogora I Shyirakera lya Sangano I Burondwe. Inzu ya Kibogora I Shyirakera lya Sangano I Burondwe (cyangwa Akazu ka Juvénal Habyalimana Rutemayeze) ibaho. Akazu ni société Karande y’Abashiru n’Abase babo. Kuva kera ako Kazu kifata nk’Agahugu mu kindi [= avec des revendications particularistes inacceptables]. Ni ba « particularistes Habyalimanistes = Abanyakazu ». Iyo sosiyete niyo yicaga kandi igakiza ku ngoma ngizi ya nabi ya Juvénal Habyalimana Rutemayeze. Niyo yali yicaliye U-Rwanda kuva kuwa 05 nyakanga 1973 kugeza kuwa 04 nyakanga 1994. Abanyakazu bafataga U-Rwanda nk’Ubukonde bwabo bw’umuheto wo kuwa 05 nyakanga 1973. Si ibintu abantu bahimbye rero. Si mythe nk’uko umufaransa witwa Bernard Lugan yaje kubibeshya kuli Internet kuwa 11.11.2011 [Lugan, Cour de Cassation, France-Rwanda tribune, 2011].

Bernard Lugan ni umuntu utumva na buke l’organisation socio-familiale rwandaise. Yewe na Ferdinand Nahimana nawe ubwe aramunenga cyane mu gitabo cye. Ibyo alimo ntibyumvikana. Oya rwose ! Jenoside nyarwanda si génocide spontané [= Toutes les conditions étaient remplies. La machine génocidaire était flambant neuf]. Jenoside nyarwanda ifite Gishoza (FPR-Inkotanyi) na Gishigisha (Akazu na FPR). Kandi bombi, Akazu na FPR, bali bafite icyo bagamije. Jenoside nibwo Bwenge bwabo. Bernard Lugan yalibeshye cyane cyangwa Abanyakazu baramwifatiye (= nabo ntiboroshye !). Alishingikiliza gusa ko ali Umufaransa aliko ubundi ibyo avuga si byo. Nagese ubw’iyo. Ikindi na none : Abanyarwanda tuvuga « Sous-population statistique (Hutu, Tutsi, Twa) = Ubwôko-Akôko », « groupement socio-familial (Abagesera, Abungura, Abega, Abaha, ..) = Ubwôko-Akôko », « Clan (Abâkagâra, Abalindi, ..) = Igiti-Agati », « Groupe lignager = Umulyango mugali-Akalyango kagali », « Lignage = Umulyango-Akalyango », « Arrière-Grand-famille = Inzu-Akazu », « Grand-famille = Inzu-Akazu », « Famille élémentaire = Inzu-Akazu ». Urugero : Abatwa ni Akôko kuko ni Ubwôko butageze no kuli 5% z’Abanyarwanda. Urundi rugero rwa hafi : Inzu ya Kibogora I Shyirakera (= umuhinza w’U-Bushiru muli 19ème siècle) ni Akazu ugeranyije n’izindi nzu.

Ni muli ako Kazu nyine Juvénal Habyalimana Rutemayeze na Agathe Kanziga Nyirarutemayeze bakomokamo bombi. Gute ? Gervais Magera, Se wa Agathe Kanziga yali umwisengeneza wa Suzana Nyirazuba, -Nyirazuba akaba nyina wa Habyalimana, akongera akaba Nyirasenge wa Gervais Magera, aliwe Se wa Agathe Kanziga. Ubwo rero, Suzana Nyirazuba abyaye Gervais Magera. Bombi bakomoka kwa Nyamakwa III Nditunze mwene Kibogora I Shyirakera. Bakaba Abahutu b’Abagesera. Habyalimana yali Umuhutu w’Umwûngura aliko abyaye Agathe Kanziga, waje kuba umutegarugoli we. Akazu ni urugaga rw’abantu bose bakomoka kuli Kibogora I Shyirakera (= nawe ukomoka kuli Gasiga I Ngwabije) n’abo bashakanye n’Abase babo. Ako Kazu niko kicaga kagakiza mu Rwanda ku ngoma ya Juvénal Habyalimana Rutemayeze. Ni iyo ngoma yako [= Totalitarisme moderne] yatumye kamenyekana cyane mu Rwanda. Aliko ubundi siko Kazu konyine kabaho mu Rwanda. Akazu bivuga une petite arrière-grand-famille, une petite grand-famille, cyangwa une petite famille élémentaire. Ikindi : mu Kinyarwanda, Akazu kavuga ibindi bintu byinshi cyane [= plusieurs acceptions] umuntu atarondora hano. Buliya koko Bernard Lugan ali mu biki ? Akazu ni Ikinyarwanda bita Inshoberamahanga. Si ngaha se biligaragaje ! Bernard Lugan amize nkeli ! Dore nguliya aho yaragiye gushakira Akazu ‘’dans sa maisonnette’’ ! N’igifaransa cy’iwabo ashobora kuba atakiturusha na nkanswe Ikinyarwanda ! Turakennye aliko ntidukennye umutima. U-Rwanda ni état-nation unitaire millénaire kuva kera cyane. Amasano n’ibisanira by’Abanyarwanda si za mythes. Ikintu cyose cy’Abirabura Umuzungu w’umwirasi nka Bernard Lugan, atumva, aravuga ngo ni mythes z’abapagani ! ! Mbega Bernard Lugan ! Cyakora ikili cyo mu byo avuga ni uko yemera cyane akamaro ka opération Turquoise yabaye mu Rwanda muli 1994 n’ubutabazi bw’ingabo z’Abafaransa.

N’ubu rero Opozisiyo igomba kwerulira Abatutsi b’Abega b’Abâkagâra n’Abase babo iti : « Twarambiwe Mhatsabanyarwanda y’Abâkagâra n’Abase babo ». Akamaro kabyo ni ukwemeza ko atali ubutegetsi bw’Abatutsi bose ahubwo ali ingoma y’Abâkagâra bo mu Giti cya Rwâkagâra rwa Gâga. Igiti cya Rwâkagâra rwa Gâga kibaho. Si ubwoko, si akoko, si agati, si umulyango mugali, si akalyango kagali, si umulyango, si akalyango, si inzu, si akazu, ni Igiti. Si mythe. Cyatangiye kumenyekana cyane mu Mateka y’U-Rwanda ku Rucunshu (novembre-décembre 1896) kugeza n’ubu. Haracyibukwa Kabare, Ruhinankiko, Kanjogera, Mbanzabigwi, Cyigenza na Rwidegembya (Sekuruza wa Paul Kagame Rwabujindili). Si ibintu abantu babeshya. Paul Kagame ni mwene Rutagambwa rwa Kamhayana ka Rwidegembya rwa Cyigenza cya Rwâkagâra rwa Gâga wa Mutezintare wa Sesonga lya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana wa Buligande bwa Ngoga za Gihinira cya Ndîga. Gihinira yabayeho kandi akomeye cyane ku ngoma ya Cyilima I Rugwe (1345-1378) mu kinyejana cya 14. Yali atuye i Mageregere muli Butamwa. Rwâkagâra yabayeho mu kinyejana cya 19. Yaguye kuli mont Kigali, azize urw’ikirago. Ni Igiti kirekire cyane. [= C’est la haute noblesse tutsi]. Naho biliya by’Abashiru byo ni iby’ejobundi buliya. Niyo mpamvu byitwa Akazu. Icyo nicyo Bernard Lugan atumva. Ntibinamureba ahubwo. Abanyarwanda ntibagitegekwa n’Akazu (Inzu y’umuhinza w’U-Bushiru Kibogora I Shyirakera = Arrière-grand-famille Kibogora I Shyirakera). Kuli ubu, ku ngoma ya Paul Kagame Rwabujindili, U-Rwanda rutegekwa n’Igiti cya Rwâkagâra (= Clan Rwâkagâra). Baliya Batutsi hafi bose badutegeka, abenshi [= la plupart], bafite inkomoko muli icyo Giti [= clan socio-familial], haba kuli Se, haba kuli Nyina cyangwa haba gushakana. U-Rwanda rutegekwa n’Igiti cy’Abatutsi b’Abega b’Abâkagâra. Abanyarwanda babyita Igiti naho Abafaransa bakabyita « Arbre généalogique ». Ngicyo rero Igiti gihatse Abanyarwanda. Ni Igiti cy’inganzamurumbu ! Muli Politike cyitwa Igisuti. Si agatsiko. Agatsiko ni ijambo litali lyo, lya giswa. Ni ukulireka. Abuzukuru batazabaseka ko nta Kinyarwanda mwali muzi. Ni Igisuti ! Paul Kagame Rwabujindili ni Urwanamiza [= une vedette] rw’Abâkagâra. Ni inkoni ibabuye yaciwe ku Giti cya Rwâkagâra. Aya magambo asobanura ilindi jambo livugwa na buli Mututsi wese ngo : « Kanaka ni uwo mu milyango yizewe y’Abatutsi ». Bulya, no mu Bututsi bwabo, Abatutsi ntibareshya.

Kwerura hakavugwa ko ba Nyamugira-Ubutangwa mu Rwanda rw’ubu ali Abatutsi b’Abega b’Abâkagâra n’Abase babo bifite intego yo gutuma bikanga, bakijujuta, bakumva ko batahuwe, maze bakicara bakibaza hakili kare ku kaga no ku kangaratete balimo bahilikamo abana babo, abuzukuru babo n’abuzukuruza babo kubera ukwikunda kwabo kurengeje urugero. [= Les Banyegisuti sont entrain de consommer l’avenir de leurs descendants]. Umwishi y’igihugu ntiyacyambaye umugoma. Abatutsi b’Abega b’Abâkagâra n’abase babo babohoje Leta y’Abanyarwanda. Yego, banyuzamo bagahaho n’abandi bake ngo bayobye uburali. Aliko ntibihagije. Si uko Leta ya kijyambere ikora. Leta y’Abanyarwanda ni Leta ya Sosiyete rusange y’Abanyarwanda bose. Ni Rusange. Ni ukubera iki Abatutsi b’Abega b’Abâkagâra n’abase babo bakwikubira Leta rusange yacu kubulyo Abanyarwanda bagomba gutorongera ngo bakize amagara yabo, abandi bakararana amaganya? Ni kuki ? Abanyarwanda ni ingaruzwamuheto kuva kuwa 05 Nyakanga 1973. Ni ba Mbuzukongira. Aha rero harahagazwe, kuko nibabona uko bagira bizongera bibe nko muli 1990-1994. Kuvuga ngo ni agatsiko nta ngufu na nke bifite. Ahubwo birabasetsa. Ni ukubireka. Hagakoreshwa ijambo scientifique lyitwa Igisuti nk’uko no ku ngoma ya Juvénal Habyalimana Rutemayeze hakoreshejwe ijambo scientifique lyitwa Akazu, n’ubu ilyo jambo likaba ligiserereza Abanyakazu iyo balyumvise, bokavunumuheto.

 E. Urwêmarare [= Les considérations et les recommandations générales]

  1. Intekerezo y’Abasangirangendo M.C.R. [= Abasangirangendo: Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] izi ko habaho koko Abahutu, Abatutsi n’Abatwa b’ababisha. Ingero ntizili kure : bya bimharagata ngo ni Juvénal Habyalimana Rutemayeze, Elie Sagatwa, Laurent Serubuga, Protais Zigiranyirazo, Agathe Kanziga Nyirarutemayeze n’ibindi n’ibindi nk’ibyo byontazi. Bitinde bitebuke aba babisha bagomba kuzakulikiranwa ku itsembatsemba lya Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, Verediana Mukagatare n’abandi Basangirangendo b’Abanyenduga. Maze ubunyarwanda bwabo bibwiraga ko busumba ubw’abandi Banyarwanda buzareshyeshywe n’ubw’abandi. Ubwo rero, gufata Abahutu, Abatutsi, Abatwa, bose ukabarunda mu gatebo kamwe, ni ishyano lya gashyantare.
  2. Intekerezo y’Abasangirangendo M.C.R. [= Abasangirangendo: Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] izi ko Mgr Alexis Kagame Se-Mateka ali Inyamibwa y’urwanamiza ; Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, Mutara III Rudahigwa Se-Muco, Joseph Gitera Se-Republika, Cyilima II Rujugira Ntiruterwa, Kigeli I Mukobanya Mugabo-mu-nka-Nyirazo-azilimo, bakaba intwali zidasanzwe. Umunyarwanda utabemera, ni uburenganzira bwe, aliko uburenganzira adafite ni amatiku, ibinyoma, ubutekamutwe n’izindi manipulations nk’izo Abanyegiti cya Rwâkagâra balimo bakorera Abanyarwanda kuva ku wa 04 nyakanga 1994.
  3. Nyamara ngo igisiga cy’urwara rurerure cyimena inda. Politique ni ubwenge bwo kulibagiza sosiyete [= l’art d’organiser la société]. FPR-Inkotanyi yo rero, byose byarayinaniye, none dore ilimo irabeshyabeshya mu bigambo bidafitiye gihamya. Niba ifite gihamya ko Joseph Gitera Se-Republika yali umubisha, izabitangaze ku mugaragaro, maze M.C.R. [= Abasangirangendo: Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] na yo igire icyo ibivugaho, ubundi Abanyarwanda baliho n’abazâza bazace urwo urubanza.

 F. Umwanzuro [= conclusion] : aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.

Joseph Gitera Se-Republika ararengana. Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera : ayo ni amagambo yivugiwe na Mutara III Rudahigwa Se-Muco. Mu buhamya bwe yamhaye, Joseph Gitera Se-Republika yavuze ko Revolusiyo nyarwanda ya 1959 itagenze nkuko abarevolusiyoneri babiteganyaga. Révolution ntiyakozwe n’Ababiligi ahubwo Ababiligi bayivanzemo. [= C’a n’a pas été une révolution assistée. C’a plutôt été une révolution torpillée par le colonisateur belge]. Ku buhuza bwa Alexis Kagame Se-Mateka, Mutara III Rudahigwa Se-Muco, Joseph Gitera Se-Republika na Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge bali bamaze kumvikana kuli monarchie constitutionnelle. Umukolonize w’Umubiligi abimenye ahita atumira Mutara III Rudahigwa Se-Muco i Bujumbura. Hagarutse umurambo. Ibyabaye byose nyuma byagiye bidogerezwa n’akavuyo k’Ababiligi kugeza kw’iyimikwa ly’igikoresho cyabo Juvénal Habyalimana Rutemayeze n’iyicwa lya Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge. Aho Ababiligi bali nta bwumvikane na bucye bujya buharangwa. Akaga k’umurêngera U-Rwanda rwagize ni ugukolonizwa n’ingeruza [= des brigands] z’Ababiligi. Gusobanulirwa neza Amateka y’U-Rwanda n’intiti nya ntiti, zitali abatekamutwe b’Abanyakazu cyangwa b’Abanyegisuti, nibyo byonyine bizatuma U-Rwanda rusubira mu gitereko cyarwo.

« Amatwi yuje amata ntiyumva ». Ni aho gukenyera no gukomeza. «Bihibindi ni uwa Bihezande». Intego y’Akazu kwali ukwimakaza ubukonde bw’umuheto, ubuhotozi n’icyingufu. Intego y’Igisuti ni ukwimakaza Ubuhake, Ububisha, Uburetwa, Ingoyi, Gacaca-Gacabintu, n’Ubunyamaswa. Intego ya Demokrasi ni ukuvanaho burundu muli Politike mu Rwanda Akazu n’Igisuti no gushinga mu Rwanda Leta ya kijyambere. Aha humvikane neza, icyo Abanyarwanda banga ni ubutegetsi bwa politike bw’Akazu cyangwa bw’Igisuti, si abantu ku giti cyabo, ubwoko ku giti cyabwo, intara ku giti cyayo. Ubibona atyo niwe Gashozamvururu. Ngibyo ibibazo nya-bibazo ureke ibyo Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside ibeshyabeshyamo. Ibibazo by’U-Rwanda ni ibibazo bya politike na social nyilizina. Si ibibazo by’amôko cyangwa by’intara. Habyalimana Rutemayeze ati : « Ndi Ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi =Je suis l’Invincible et l’Inamovible ». Kagame Rwabujindili ati : « Ndi Inkoni ibabuye yaciwe ku Giti cya Rwâkagâra. Amategeko yanjye ni Urukuta rw’Umutamenwa = Je suis l’Invincible rejeton de l’illustre clan Rwâkagâra ».

Muli make, Jean de Dieu Mucyo si umunyamateka. Ngo ni umunyamategeko aliko w’umuswa. Ikindi na none, ni n’umuhanya. Aka kanya yirengagije ko ali umukwe wa Joseph Gitera Se-Republika wamukuye mu menyo ya Rubamba muli mata 1994 i Kigali. Uwo mukwe wa Gitera yitwa Pascal Ngirumpatse. Icyo gihe yali Major muli FAR [= forces armées rwandaises]. Muli jenoside, yabashije gukiza Abatutsi mirongo itatu (30) balimo Jean de Dieu Mucyo. Babaga bahishwe n’Abasangirangendo. Ubundi bakamuhamagara mu ibanga akaza rwihishwa akabajyana mu hôtel des mille collines. Niwe rwose wahishe iwe Jean de Dieu Mucyo, arangije amujyana rwihishwa muli hôtel des mille collines kuwa gatanu taliki ya 8 mata 1994 nijoro kandi bimuruhije cyane. Ni ahongaho Nyakubahwa Jean de Dieu Mucyo yarokokeye. None dore inyiturano y’Abanyegiti cya Rwâkagâra. Alimo arahora Joseph Gitera Se-Republika uwo murage mwiza yasigiye Abasangirangendo kandi nawe ubwe waramugezeho. Uwo rwose niwo murage nyamurage wa Joseph Gitera Se-Republika tuzi. Ibyo bindi Mucyo abeshyabeshya ngo by’amategeko icumi y’Abahutu Gitera yaba yaradusigiye, twebwe, Abasangirangendo ntabyo tuzi. Iyo ayo mategeko abaho koko, tuba tuyazi kandi tuyakulikiza. Iyo abaho kandi akulikizwa birumvikana ko Jean de Dieu Mucyo nawe ubwo ntaba yararokowe. N’iyi Rwaserera ye ntiba iliho. Uretse ko Abasangirangendo bo bemeza ko gutabara Jean de Dieu Mucyo ali mu byago byali itegeko lya Muntu. Si itegeko ly’Abahutu. Nyakubahwa yaratabawe, ararokorwa, ni byiza cyane. Ahasigaye niyibereho neza na Paul Kagame Rwabujindili we, aliko kandi natuvane mu kanwa kandi areke gutabika abamurokoye. Ni igihango gikomeye. Byibuze, nibavuga Joseph Gitera Se-Republika ajye agira umurava wo kwifata no kwicecekera. Kugera mu bwami bwawe ugatoteza inshuti zawe mwabanye neza biragayitse cyane. Kwibwira ko Paul Kagame Rwabujindili ali ikigirwamana kitazapfa nabyo ni ubucucu. Ni umuntu. Azatanga kandi U-Rwanda ruzongera rutegekwe n’abandi baprezida ibihumbagiza, bashobora no kuzabamo Abasangirangendo benshi cyane ba Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, Mutara III Rudahigwa Se-Muco na Joseph Gitera Se-Republika. Maze ruzalibagizwe nyakulibagizwa. Paul Kagame Rwabujindili ntadodeye ku Rwanda. U-Rwanda si akalima ke. Si umutungo wa se Rutagambwa na nyina Siteriya. Yararusanze, azarusiga. Na Juvénal Habyalimana Rutemayeze yaratumutse, Abanyarwanda babona baramukize na nkashywe ! Apuuu !

Ibyo Jean de Dieu Mucyo alimo rero si scientifique : ni discours politique y’amatiku. Ikindi gihe azashyirwa mu ngando i Mutobo yigishwe ibili byo, we n’ikindi kigabo cyitwa Jean Sayinzoga-y’inteme hamwe n’abandi nkabo. Ni abanyamatiku barakabije. Barakavunumuheto !

Mu kwanzura rero, ibintu ni bibili: komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside ikwiye guseswa cyangwa Jean de Dieu Mucyo agasezererwa. Ibintu yavugiye i Butare si ibyo kwihanganirwa! Niba kandi mwene wabo Paul Kagame Rwabujindili adashaka kumuhana, nabyo ntacyo bitwaye, azahanwa n’IMANA. Yarahemutse !

 G. Références bibliographiques

  1. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel d’Histoire du Rwanda ancien suivant le modèle Mgr Alexis Kagame, L’Harmattan, collections études africaines, Paris, 2010, ISBN = 978 – 2 – 296 – 10431 – 0 (638 pages)
  2. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel d’Histoire du Rwanda à l’époque coloniale suivant le modèle Mgr Alexis Kagame, L’Harmattan, collections études africaines, Paris, 2010, ISBN = 978 – 2 – 296 – 10436 – 5 (594 pages)
  3. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel d’Histoire politique et sociale du Rwanda contemporain suivant le modèle Mgr Kagame, Tome 1 : La révolution rwandaise et la première république rwandaise, L’Harmattan, collections études africaines, Paris, 2012, ISBN = 978 – 2 – 296 – 99314 – 3 (434 pages)
  4. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel d’Histoire politique et sociale du Rwanda contemporain suivant le modèle Mgr Alexis Kagame, Tome 2 : Du coup d’état militaire du 05 juillet 1973 au Génocide rwandais, L’Harmattan, collections études africaines, Paris, 2012, ISBN = 978 – 2 – 296 – 99315 – 0 (438 pages)
  5. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel de Sociologie politique rwandaise approfondie, Tome 1 : Le Rwanda, Un état-nation unitaire millénaire, L’Harmattan, Paris, 2014, ISBN = 978-2-343-02156-0 (510 pages)
  6. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel de Sociologie politique rwandaise approfondie, Tome 2 : La spirale de la violence rwandaise, L’Harmattan, Paris, 2014, ISBN = 978-2-336-30304-8 (650 pages)
  7. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel d’études du Développement du Rwanda : le projet centriste révolutionnaire rwandais, L’Harmattan, Paris, 2014, ISBN = 978-2-343-03206-1 (310 pages)

Bikorewe i Paris, kuwa 01 ukuboza 2014

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Promoteur scientifique et coordonnateur général du Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais M.C.R. [= Abasangirangendo: Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes]      

Pour commander ses livres : utiliser le formulaire de contact du site web http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/

 

 CACHET MCR