Kwamagana iteka N° 13.02 / 03.2 / 003 lyo kuwa 02 nyakanga 1985, lya MRND-Nsekalije, litamilije ubujura bw’igisambo Gashakabuhake André Coupez, kimwe n’iteka N° 001 / 2014 lyo kuwa 08 ukwakira 2014, lya FPR-Inkotanyi, lisagalira, lyangiza, lishwanyaguza Ikinyarwanda.

PP MUREME 26072014

Mwalimu MUREME Kubwimana,                                                                                                         Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais,                                                                  Centriste Gitériste-Kayibandiste,                                                                                                         Promoteur scientifique et coordonnateur général du                                                                      Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais (= M.C.R.)                                                                     

Pour commander ses livres : utiliser le formulaire de contact du site web http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/

 A. Icyitonderwa cy’ibanze

  1. Bizaba ali ubujura gukoporora no komeka ku zindi mbuga cyangwa mu bindi bigâmba bitali http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/ kimwe no guhindura mu zindi ndimi iyi nyandiko ku bulyo ubwo ali bwo bwose, udafite uruhushya rwanditse, rutangwa n’umwanditsi.
  2. Ibisobanuro ngombwa by’amagambo amwe n’amwe y’Ikinyarwanda :
  • Ilibagiza : une bonne organisation. Indakemwa mu mico no mu mwifatire [= umwali w’ilibagiza, umutegarugoli w’ilibagiza, umusore w’ilibagiza, umugabo w’ilibagiza = une jeune fille, une femme, un jeune homme, un homme bien rangé, bien réglé, qui a une bonne conduite. Ubuzima bw’ilibagiza = une vie rangée]
  • Kulibagiza : bien organiser, bien planifier, bien régler, bien ranger
  • Urukaliza: amélioration
  • Gukaliza: améliorer [= gukaliza ubwenge : améliorer ses connaissances]. Icyitonderwa : Bavuga « Gukaliza ubwenge », ntibavuga « Gukalishya ubwenge ».
  • Ikintu-Rwêma : la chose supérieure [= ikintu gisumba ibindi byose byo mu rugero rwacyo, kibiruta]
  • Urwêmarare : impînga y’ibyavuzwe byose : le plus haut sommet possible [= le maximum global]. Icyitonderwa : urwêmarare si incamake [= résumé] kuko no mu ncamake habamo urwêmarare.

 B. Intangiliro

Intekerezo y’Abasangirangendo M.C.R. [= Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais] ije kwamagana iteka N° 13.02 / 03.2 / 003 lyo kuwa 02 nyakanga 1985 lya MRND-Nsekalije-Coupez litamilije ubujura bw’igisambo Gashakabuhake André Coupez, kimwe n’iteka N° 001 / 2014 lyo kuwa 08 ukwakira 2014 lya FPR-Inkotanyi lisagalira, lyangiza, lishwanyaguza Ikinyarwanda. Bikaba bitewe n’impaka ndende zakuruwe n’aya mabwiliza y’amanyembwa adashobora kwihanganirwa igihe kirekire. Ni ngombwa rero ko Intekerezo y’Abasangirangendo M.C.R. igira icyo ibivugaho ku mugaragaro, maze ikakigeza ku Banyarwanda no ku Banyamahanga. Iyi nyandiko iragaragaza neza ko naho byatinze ; ko Iyigandimi cyangwa Icengerandimi atali ibagiro lya Roho ya Sosiyete nyarwanda, cyangwa indili y’abajura n’abacancuro ; ko itemayeze (= kudeta) n’ubukotanyi [= rébellion du FPR] ali byo ntandaro y’igubwanabi lya Sosiyete nyarwanda  kandi ko ahasigaye ali ukureka FPR-Inkotanyi ikiyanjirwa mu gihe hagitegerejwe itembagazwa lyayo. Ihilikwa lya FPR-Inkotanyi n’ihanwa ntangarugero lya Paul Kagame Rwabujindili n’abambali be b’abacancuro ba Matiliganya Rugenerabondo, ni byo byonyine bizatuma U-Rwanda rushobora gusubira mu gitereko cyarwo. Igihe gisigaye ngo FPR-Inkotanyi ihilime kilibazwa. Icyangombwa ni uko Akazu, -n’igisilikare cyako cy’Abakiga-, katagaruka ku butegetsi, kwica no kwicalira Abanyarwanda.

 C. Naho byaratinze !

  1. Si Akajagali, ahubwo ni ipiganwa [= lutte intellectuelle] ligikomeje

Inyandiko ya komisiyo y’Urulimi n’Umuco yitwa « Amateka y’imyandikire y’Ikinyarwanda » iravangavanga ibintu kandi ikoze giswa [= C’est un travail bestial]. Abantu bakomeje kwirengagiza ko mu Rwanda hali modeli indwi z’Amateka y’U-Rwanda n’imyandikire y’Ikinyarwanda, kandi nyamara ali byo. Izo modeli ni izi zikulikira :

  • Modeli AK&M [= modeli « Mgr Alexis Kagame et Mureme » : iyi ni yo Mwalimu Mureme Kubwimana n’Abasangirangendo bakulikiza]
  • Modeli Akazu ya MRND-CDR [= iyi ni yo Eugène Shimamungu n’abandi Banyakazu bakulikiza]
  • Modeli Siyasa ya FPR-Inkotanyi [= iyi ni yo komisiyo y’Urulimi n’Umuco n’abandi Banyegiti bakulikiza].
  • Modeli ya gikolonize mbiligi [= iyi ni yo André Coupez, Marcel D’Hertefelt, Jan Vansina n’abandi bakolonize b’Ababiligi bakulikiza].
  • Modeli ya Nkundabatutsi Jean-Pierre Chrétien.
  • Modeli y’abashakashatsi b’abanyamahanga [= iyi ni yo Mwalimu Léopold Munyakazi n’abandi Banyarwanda bacye cyane bakulikiza].
  • Modeli y’abamisiyoneri [= iyi yarakendereye]

Muli izo modeli zose, iz’ingenzi ni ziliya eshatu za mbere. Modeli-rwêma izirusha ingufu zose ni modeli AK & M. Ikindi umuntu yakwongeraho, ni uko modeli Akazu ya MRND-CDR ali pata na rugi na modeli ya gikolonize mbiligi. Iyi na yo ikaba ishingiye ku bisambo by’ingufu André Coupez, Marcel D’Hertefelt, Jan Vansina, n’ibindi bitekamutwe by’Ababiligi. Ni yo mpamvu buli gihe, Umunyakazu aho ali hose, aba yogagiza abakolonize, kuko nyine ali bo bamusigiye igisilikare cy’akarere cy’Abakiga, cyamufashije cyane kulya U-Rwanda wenyine arwicaye hejuru, kuva kuwa 05 nyakanga 1973 kugeza kuwa 04 nyakanga 1994. Kwumva neza aha hantu mbere na mbere, ni ngombwa cyane kugirango umuntu asobanukirwe n’ibilimo biba mu Rwanda kuva kuwa 05 nyakanga 1973, ali na byo bitera ili piganwa lyose n’uyu murasano wose Abanyarwanda bakomeje kwitegereza bakamama.

  1. Ubwibonabone bwa modeli Akazu na modeli Siyasa

Modeli Akazu ni modeli y’igisahiranda n’igikurankota Juvénal Habyalimana Rutemayeze. Bene iyo modeli yitwa « monopole idéologique ». Modeli Siyasa ni modeli y’igisahiranda n’igikurankota Paul Kagame Rwabujindili. Bene iyo modeli yitwa « monopole idéologique ». Abambali b’uliya bitwa Abanyakazu [= les Habyalimanistes]. Abambali b’uyu bitwa Abanyegiti cya Rwâkagâra [= la noblesse tutsie moderne faction Abâkagâra]. Aba bose bavuga ikinyarwanda gikonjonjoye. Bamwe ni Abakiga, bakaba banifitiye iwabo, iruhande rw’Ikinyarwanda, urukonjo rw’iwabo mu karere. Urugero ni igishiru. Abandi nabo, kubera kurererwa muli Uganda no kuhiga igihe kirekire, bahakuye akantu ko mu ndimi zaho kumvikana rwose mu mivugire yabo y’Ikinyarwanda.

Aho ikibazo giherereye rero, ni uko ugaruje umuheto U-Rwanda wese, yigira U-Rwanda. Ni we uhinduka Sosiyete nyarwanda. Ni we mbonera. Gutyo rero, n’Ikinyarwanda cye kikaba alicyo kigomba kwicara ku ntebe y’inteko. Mu gihe cya MRND-CDR, kuvuga igishiru ahantu hose, yewe no mu kazi, byali ishema likomeye : « Uzi ico ndi co ga mwa ? ». Hali n’Abanyenduga bali basigaye bavuga ngo « Niko mwa, uli kumva ? ». Abantu babazi bakumirwa. Aho FPR-Inkotanyi ifatiye ubutegetsi, igishiru cyahise gicika muli Kigali. Wahura n’Umushiru i Kigali, ukwumva noneho aravuga Ikinyarwanda kidakonjonjoye. Ugatangara. Noneho, ya ngeso y’Abakiga yo mu gihe cya MRND-CDR yegukanwa n’Abavântâra.

Umusilikare wafashe ubutegetsi ku ngufu amera nk’impyisi. Atekera amabinga ukagirango azatura nk’umusozi. Bijya gutangira, nyuma y’itemayeze lyo kuwa 05 nyakanga, jyewe ubwanjye niyumviye abawofisiye b’Abakiga bamagana Kalendari, bakamejeje ngo : « Non ! Iliya nyuguti « y » yo muli gashyantare [= février] ni iya rubanza ki ? Sibyo ! Bavuga gashantare. Byali amafuti. Bigomba guhinduka. Bigomba kwandikwa nk’uko bivugwa. Ni ukuvuga « gaSHAntare »,  »gaSHAntare »,  »gaSHAntare », SVP ! ». Ngiyo rero Mpatsabanyarwanda y’Abanyakazu mujya mwumva. Gutyo, gutyo, kugeza ubwo hategekwa ko inyuguti y’Ikinyarwanda inanira Benurwanda kuvuga, igomba kuvanwa mu Kinyarwanda. Modeli Akazu na modeli ya gikolonize mbiligi bakorana, banga cyane inyuguti « l » na « shy ». Bahamya ko nta « l » na « shy » biba mu Kinyarwanda. Ngo habaho « r » na « sh ». Ni gutyo « Gashyantare » ngo ni « Gashantare ». Nibwo « l » ivanweho, isigara hamwe na hamwe. « Kulilimba » ngo ni « Kuririmba ». Umuntu uvuga ngo Umunyarwanda ntazi gutandukanya « l » na « r » ni umunyagasuzuguro n’incabiranya nka André Coupez wibwiraga ko icyo atashobora ntawagishobora. Nyamara si byo. Iyo Umunyarwanda avuga « l », akubita urulimi mu rusenge rw’akanwa. Urugero : kulilimba, kulya —. Yavuga « r », agakaraga gato urulimi hejuru y’amenyo ya ruguru. Urugero : kurara, kurora, kurôta, kureba, —. Ngaho nimuvuge « Kulilimba » ; mwongere muvuge « kurara » ; maze muvuge uko urulimi mwumvise rubyitwaramo. Kuvuga « l » ya kinyarwanda, nta Mubiligi, nta Mushiru, n’undi nkabo, ujya abishobora. Ni yo mpamvu batanumva ukuntu « l » ivugwa imbere ya « i » na « y », naho « r » ikavugwa ahandi hose. Kulibo ngo « r » niyo igomba kuvugwa hose hose, « l » igacibwa. Izize ubuswa bwabo gusa. Umva nawe : ngo « kulya » ni « kurya » ; « kulima » ni « kurima ». N’ibindi, n’ibindi. Naho, « kujya Base » ngo ni « kuja Base ». Muby’ukuli, bitiranya urukônjo rw’iwabo [= patois villageois] n’Ikinyarwanda [= langue nationale]. Za patois villageois (= inkônjo) barazirâta bagakabya. Abanyegiti na bo ni uko. « Jye » yarabananiye : none ngo ni « ge ». « Ts » yarabananiye : none ngo ni « s ». « Cy » yarabananiye : none ngo ni « k ». « mpf » yarabananiye none ngo ni « mf ». N’ibindi, n’ibindi.

Mbega ! Mbega ! « Injyana » ngo ibaye « urujyana » ; « amajyepfo » abaye « amagepfo », « jyewe » ibaye « gewe » ; « njyewe » ibaye « ngewe » ; « icyibo » kibaye « ikibo » ; « umujyi » ubaye « umugi » ; « umutimanama » ubaye « umutima nama » ; « nta batsinze » bibaye « ntabatsinze » ; « impfundiko » zibaye « imfundiko » ; « impfabusa » zibaye « imfabusa » ; « saa cyenda » ibaye « saa kenda » ; « icyi » libaye « iki » ; « intsinzi » ibaye « insinzi » ; « umwe umwe » bihindutse « umwumwe » ; « babili babili » bihindutse « babilibabili » ; « nta cyîbyara » ihindutse « ntakibyara » ; « Marangara » ihindutse « A Marangara », nyamara bavuga « intara ya Marangara », ntibavuga « intara y’Amarangara » nkuko bavuga « intara ya Bwanamukali, intara ya Bufundu, intara ya Gisaka, intara ya Kinyaga, …. » batavuga « intara y’Ubwanamukali, intara y’Ubufundu, intara y’Igisaka, intara y’Ikinyaga …. » ; n’ibindi n’ibindi.. Ibi ni agasomborotso, si Linguistique. Ni ubulimi : si urulimi. Ibi si ukwandika urulimi, ni ukurwangiza. Ni ukurâta ubutegetsi bwaboze bwa Paul Kagame Rwabujindili ! Modeli Siyasa niyigumanire amanyembwa yayo. Yararengereye. Modeli AK&M irayanze. Ibi byose ni akaduruvayo k’abasilikare. Modeli Akazu na modeli Siyasa bigomba gusezererwa byanze bikunze.

  1. Ingaruka za « monopole idéologique»

Ingaruka za « monopole idéologique » ni nyinshi cyane mu myandikire y’Ikinyarwanda no mu Mateka y’U-Rwanda. Kandi byose bihembêrwa n’ingoma ngizi za nabi « Totalitarisme moderne » zigabije U-Rwanda kuva kuwa 05 nyakanga 1973. Ni ho iyi rwaserera yose ituruka. Bikagaragalira mu kuvuruguta ibyaliho byose, ngo Nyir-U-Rwanda mushya yerekane ko ali we Kamara. Ngizo za réformes scolaires zipfuye amaso, ngizo za réformes administratives za hato na hato, ngiyo animation, ngiyo imidugudu yifubitse amayeli ya gisilikare, ngiyo Gacaca-Gacabintu, ngizo za prizo zirutwa n’ibirâro by’amatûngo, ngubwo ubuhake, ngubwo ubukonde, ngubwo uburetwa n’ubutekamutwe bw’ubwoko bwose. Nuko byose bikarangilira mu mivu y’amaraso y’Abanyarwanda, Nyanshya amaze gucucumwa yokagenda buheli. Nta kuntu rero FPR-Inkotanyi yali kwemera kugendera ku myandikire y’Ikinyarwanda ya MRND-Nsekalije-Coupez cyangwa ya Académie Rwandaise de Culture (= A.R.C.) ya Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, Joseph Gitera Se-Repubulika, Jean-Chrysostome Kananura, Froduald Minani, Gaspard Harelimana, André Sebatware, n’abandi, n’abandi. Kandi, babitangiye bakirutaha. Bamye bandika Ikinyarwanda uko bishakiye. Agashya, noneho, ni uko beruye, ibyabo bikaba alibyo biba amabwiliza mashya.

D. Iyigandimi cyangwa Icengerandimi si ibagiro lya Roho ya Sosiyete nyarwanda cyangwa indili y’abajura n’abacancuro.

  1. Ibinyoma bya Eugène Shimamungu n’imvugo icubangana ya Léopold Munyakazi

Ibinyoma bya Eugène Shimamungu bigaragara mu nyandiko ye yo kuwa 01 ugushyingo 2014 yise « Icyo ntekereza ku mabwiliza mashya agenga imyandikire y’Ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara taliki ya 8 ukwakira 2014 », cyane cyane aho avuga ati : « Uko Ikinyarwanda cyagiye cyandikwa guhera mu ntangiliro y’ikinyejana cya 20, abahanga bagerageje kucyandika nkuko kivugwa, batitaye ku miterere yacyo cyangwa ku nkomoko y’amagambo yacyo. Ibyo kwita ku miterere y’urulimi, n’inkomoko y’amagambo, byagiye biza buhoro buhoro mu masesengura y’ikibonezamvugo nk’aya Laurenti Nkongoli cyangwa Alexis Kagame. Nkongoli na Kagame bageze aho baneshwa n’abanyeshuli bakulikira cyane ibyo André Coupez yigishije, bigamije kwandika Ikinyarwanda nkuko kivugwa. Ubu ngubu ni bo baganje ».

Ibi ni ibinyoma bikabije. Mgr Alexis Kagame Se-Mateka yatabarutse ku wa 02 ukuboza 1981. Iteka lya MRND-Nsekalije N° 13.02 / 03.2 / 003 lihindura imyandikire y’Ikinyarwanda lyagiyeho ku wa 02 nyakanga 1985. Hagati aho byali bigisizana. Ubwo se, abanyeshuli bakulikizaga iteka lya MRND-Nsekalije bashobora kunesha gute Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, kandi yaratabarutse ku wa 02 ukuboza 1981 ? Ikindi, niyo avuga ngo modeli AK&M, -aho kuvuga umuntu ku giti cye-, yaraneshejwe, nabyo byaba ali amakabyankuru. Ibi na byo ntibyaba ali byo kuko nta gihamya abifitiye. Turaho, turakomeye cyane, kandi turamutashya cyane. Habaye ayahe matora ngo aba-Coupez batsinde Abasangirangendo ? Yabaye lyali ? Aba-Coupez batsinze ku yahe majwi ? Ibyo ni ibigambo bitagira gihamya. Ubona byibura iyo atanga amazina amwe n’amwe y’abanditsi b’ibyamamare cyangwa abasizi b’ibyamamare b’abanyeshuli ba Coupez ngo abantu birebere urwo rwunguko ruhebuje (= Léon Mugesera ? Ferdinand Nahimana ? …). Niba ali umurasano bashaka, ahubwo igihe cyawo ni iki. Ni na mahire kuko Juvénal Habyalimana Rutemayeze barataga atagihali. Nta soni, ngo banesheje Mgr Alexis Kagame Se-Mateka ! Eee !! Niko sha, ugize ngo iki ? Ahubwo haneshejwe Juvénal Habyalimana Rutemayeze mu ijoro litazibagirana lyo ku wa 06 mata 1994, maze bamunesha menshi cyane, ayigaraguramo, ayivurugutamo nkuko umuhanuzi Magayane yali yarabihanuye, agira ati : « Habyalimana ndamukandagiye, mutsikamiye mu mukungugu, nimitse Kanyarengwe ».

Naho imvugo icubangana ya Léopold Munyakazi igaragalira mu nyandiko ye yo ku wa 01 ugushyingo 2014 yise « Impaka kw’ivugurura ly’imyandikire y’Ikinyarwanda lyo kuwa 8 ukwakira 2014 », cyane cyane aho agira ati : « Aho yanditse [= Ni Eugène Shimamungu yanengaga] ngo : «Nkongoli na Kagame bageze aho baneshwa n’abanyeshuli bakulikira cyane ibyo Coupez yigishije, bigamije kwandika Ikinyarwanda nkuko kivugwa. Ubu ngubu ni bo baganje ». Ntabwo abigiye Ikinyarwanda muli Kaminuza y’U-Rwanda guhera mu mwaka wa 1977 binjiye mu ntambara ya Coupez / Kagame, ahubwo bakulikije iby’ubushakashatsi mu icengerandimi bwali bwaragezeho icyo gihe, ibya Nkongoli na Kagame barabireka kuko byali impitagihe, bitubahilije ibyagezweho mu gihe cya vuba kandi birushijeho gusobanuka. Na Kagame ubwe yageze aho yemera ko atali inzobere mu icengerandimi, ko ahubwo ali inzobere mu buvanganzo bw’Ikinyarwanda, bikaba ali ibintu bibili bitandukanye. Ikindi kandi, nta muntu n’umwe warota yandika ikinyarwanda nkuko kivugwa, kuko wasanga ali ingorabahizi : [urgwanda]= uRwanda, [guhamnywa] icyaha= guhamywa, [gushkwekura]= gushwekura,…».

Aha rwose, Léopold Munyakazi arahahushije kubera impamvu zikulikira :

  • Ibyo yita ubushakashatsi mu icengerandimi bwali bwaragezweho icyo gihe, ntibyali icengerandimi nyilizina. Byali icengezamodeli Akazu n’icengezamodeli ya gikolonizi mbiligi. Nyuma y’itemayeze (= kudeta) lyo ku wa 05 nyakanga 1973, abakolonize b’Ababiligi baragarutse uko bakabaye, na politike y’uburezi yabo ya gikolonize, kandi bali bahagalikiwe n’ingwe yabo biyororeye Juvénal Habyalimana Rutemayeze. Niba ubwo bushakashatsi Léopold Munyakazi arâta bwali ubushakashatsi-Rwêma, kuki FPR-Inkotanyi, nayo, yamaze gutsinda MRND-CDR, ikabujugunya ? Ukuli ni uku : « Uhagalikiwe n’ingwe aravoma kandi ufite inkota ni uyifashe ikilindi ». Utsinze, arategeka. Niko bimeze !
  • Ibya Nkongoli na Kagame ntibabiretse kuko byali impitagihe. Barabirwanyije kubera impamvu za « monopole idéologique» yali yimakajwe na MRND yali imaze gutsinda. Iby’Académie Rwandaise de Culture ya Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, Joseph Gitera Se-Republika, Froduald Minani, André Sebatware, Gaspard Harelimana, Augustin Munyaneza, n’abandi, byigizwayo. Byigijweyo, aliko ntaho byagiye. Ntibyabaye impitagihe rero kuko nubu biliho. Biracyaliho, ntaho byagiye. Ahubwo ngo mutahe cyane !
  • Kuvuga ngo « ntibyali byubahilije ibyali bigezweho icyo igihe kandi ngo hali haje ibibirushijeho gusobanuka» ni amateshwa. Iyo mvugo ya manipulation, ni yo utsinze wese akoresha. Dore nubu, FPR yatsinze MRND ilimo iravuga ko ibya MRND-Nsekalije-Coupez mukirâta byabâye impitagihe, bitubahilije ibyagezweho mu gihe cya vuba, kandi ko ibyabo birushijeho gusobanuka. Noneho rero, niba na mwe ubwanyu mutemera ko FPR yabatsinze, kuki mushaka ko ali twe twemera ko MRND-Nsekalije-Coupez yadutsinze, kandi ahubwo ali yo yabaye impitagihe ? Impitagihe si modeli AK&M. Impitagihe ni MRND. Indi mpitagihe itegerejwe ni FPR. Maze twese tuzasigare dupiganwa gihanga, ntawe ufite imbunda akangisha undi. Hanyuma Abanyarwanda ubwabo bazihitiremo icyo bashaka.
  • Ikindi, nta ntambara yabaye hagati ya Mgr Alexis Kagame Se-Mateka ku ruhande rumwe na André Coupez, Marcel D’Hertefelt, Jan Vansina n’abandi ku rundi ruhande. Ahubwo habayeho ubujura bw’ibisambo Gashakabuhake André Coupez, Marcel D’Hertefelt, n’abandi. Kandi abo bajura barafashwe, baraburanye, baratsinzwe kandi barabihanirwa.
  • Ibyo kuvuga nabyo ngo Mgr Alexis Kagame Se-Mateka ubwe yageze aho yemera ko atali inzobere mu icengerandimi, ko ahubwo ali inzobere mu buvanganzo bw’Ikinyarwanda : aha ni ukumubeshyera. Nta kintu na kimwe nk’icyo yigeze yemera. Ibimenyetso bilihe ? Ahubwo yarabererekeye, arababisa. Ibya Académie Rwandaise de Culture byali bimaze kujugunywa. Kandi yali yaragizwe inkingi ya Mwamba yabyo na Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge. None se, wabona batangiye kwica ruliya rupfu abasangirangendo bawe Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, Gaspard Harelimana, Augustin Munyaneza, Froduald Minani, n’abandi, n’abandi, ukaba ukivuga iki kindi ? Urashoberwa gusa ! Ugaceceka. Yalicecekeye [= silence de mépris], aliyumanganya. Juvénal Habyalimana Rutemayeze, na we yali igisambo mu bindi.
  • Indi mpamvu igituma nayo idakwiye guhishwa, -ili cyane mu byo Mgr Alexis Kagame Se-Mateka yaziraga-, ngo ni uko yali Umututsi. Kandi byenyegezwa n’Abakolonize b’Ababiligi bali bagarutse gukoloniza, bashaka kwibagiza amabi bakoze. Urwango Abakiga b’Abanyakazu banga Abatutsi, nirwo ruzatuma bazimata burundu mu Rwanda. N’ubu hali Abakiga b’Abanyakazu bakibivuga. Ngo, aho gukulikiza iby’Umututsi, tuzakulikiza iby’Umuzungu. Ubwo se Igihugu cy’U-Rwanda [= l’État-nation unitaire millénaire rwandais], kivuga iki ? Aha rero balibeshya cyane. Modeli AK&M ntizabyemera. Ntigira ubwôko, ntigira akarere. Nibyo Mgr Alexis Kagame Se-Mateka yali Umututsi ndetse w’Umukiga. Aliko uwamusimbuye ni Umuhutu, kandi nawe akorana n’amôko yose n’uturere twose tw’U-Rwanda.

Muli make, aba-linguistes bazi gukorogoshora Ikinyarwanda gusa, aliko ntibazi kujonjora Indorero [= Théorie et pratique des sondages], guperereza [= Enquête d’opinion], gusesengura amakuru [= Analyse de l’Information], kulibagiza [= Planification], kwiga imishinga [= Étude des projets], n’ibindi n’ibindi. [= Ce sont des exécuteurs. Ce ne sont pas des concepteurs]. Iyo babonye umuntu ulimo abyishingikiliza, barayakanura bakamwuka inabi ngo alimo arabavangira. Ngo umva nawe azanyemo za « variables aléatoires », na za « paramètres » zazo, na za « caractéristiques » zazo, na za « propriétés » z’izi, na za « facteurs » zazo. Ngiyo rero « Économétrie avancée des variables qualitatives ». Mu byo yiga, yiga na Société globale. Umu-littéraire wageze muli ubu busholisholi ahita ajugunya ubu-littéraire bwe, maze akagira « une vue très large » ya sosiyete nyarwanda. Kurebera U-Rwanda kuli Kalisimbi no kururebera mu kantu k’akabiro nka cya giswa ngo ni James Vuningoma, si kimwe. Kiliya kigabo ni icyo mu buhe bwatsi ? Erega natwe tuli aba-littéraires. Twize za Seminari. Aba-littéraires ni abantu bareba bugufi cyane [= ce sont des personnalités très étroites]. Kwiga U-Rwanda neza ni ukujya ahirengeye, ubundi ugakoresha jumelles alizo bita « Methodes statistiques ». Ntawigira U-Rwanda mu biro. Aho gukomeza gupfusha ubusa amafaranga y’Abanyarwanda, iliya komisiyo y’Urulimi n’Umuco izahagalikwe, kandi kiliya kigabo kiyikuliye ngo ni James Vuningoma, Paul Kagame Rwabujindili azakidukubitire inshyi ebyili. Ahasigaye, ibyo byose, modeli AK&M yo rwose izabikorera ubuntu. None se, byagenda bite ko Ikinyarwanda ali Urulimi n’Umuco nyine, kandi U-Rwanda rukaba Sosiyete nyarwanda ? U-Rwanda si Leta y’U-Rwanda, mwa-ba-fonctionnaires (= abakozi ba Leta) mwe, ali abali bo, ali n’abakitwara nk’aho ali bo. Ubu-fonctionnaire bwanze kubavamo.

  1. Ubujura bw’ibisahiranda gashakabuhake André Coupez na Marcel D’Hertefelt

Hali ibanga likomeye intiti z’Abanyarwanda b’abambali ba André Coupez, Marcel D’Hertefelt, Jan Vansina, Hans Meyer, Luc de Heush, Louis Jaspers, n’abandi, bahora bahishahisha cyane, cyangwa se yenda nabo ubwabo bahishwe. Ngiye kulimena ku mugaragaro.

Mu bashakashatsi bose babayeho mu kinyejana cya 20 ku Rwanda, Mgr Alexis Kagame Se-Mateka ni we mushakashatsi w’urwanamiza. Ni we rumuli rw’U-Rwanda rwo mu kinyejana cya 20. Bose, bose, ababyemera n’abatabyemera, ni we baganderaho. Yali afite documentation y’ikirenga. Kandi agakora nk’uwikorera. Naho abakolonize b’ababiligi bo, bali ba Mpemuke-ndamuke. Nta rukundo na mba bali bafitiye U-Rwanda. Nta mabi basize inyuma [= ils étaient capables de n’importe quoi]. Nta murava bagiraga. Bali ibisahiranda n’ibipyisi. Bafataga Abanyarwanda nk’abacakara babo. Bakilirwa babakoresha, aba-chefs, aba-sous-chefs, abapagasi, abakarani, abasisita, n’abandi. Barangiza bakabicundugutura, bakabiha irangi lya ruzungu, ubundi bakabyiyitilira. Bakumva badashizwe, bagashora za ruswa muli secrétariat ya Mgr Alexis Kagame Se-Mateka kugira ngo bamwibe ibikorwa bye byose. We yali umupadiri wakoraga amanywa n’ijoro. Yibwiraga ko nta ntiti itungwa n’utw’abandi. Nyamara André Coupez, Marcel D’Hertefelt, Jan Vansina, Hans Meyer, Luc de Heusch n’abandi, n’abandi, bali batunzwe no gusahura abandi. Nta ntiti zalimo.

Mgr Alexis Kagame Se-Mateka yaje gukangaranywa n’igitabo cyasohotse mu Bubiligi muli 1964 cyitwa « André Coupez et Marcel D’Hertefelt, La Royauté sacrée de l’ancien Rwanda, Koninklijk Museum voor Midden-Africa-Tervuren, België annalen-reeks in-8°, Bruxelles, 1964 », gisohowe nyine na André Coupez na Marcel D’Hertefelt. Yagikubise amaso asanga neza, neza, ni igitabo cye yali amaze kurangiza kwandika. Biramuyobera peee !! Aba nk’ukubiswe n’inkuba ! Yitabaza perezida Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge wamwumvaga cyane, dore ko yanajyaga kumwigisha Amateka y’U-Rwanda n’Ubwiru iwe muli « résidence présidentielle ». Ubwo rero Leta y’U-Rwanda iramushyigikira cyane. Birasakuza, birasakabaka. Bica hilya. Bica hino. Arabarega karahava. Baraburana hilya no hino. Urubanza n’impaka byabaye birebire cyane. Birangira, -bimaze imyaka ine-, muli 1968, Mgr Alexis Kagame Se-Mateka atsinze André Coupez na Marcel D’Hertefelt. Aba nabo, barashyira bemera ko ibyo batangazaga muli publications zabo ali ibyo bamwibye. Hemezwa ko ibyo basohoye byali kopi y’imilimo ya Mgr Alexis Kagame Se-Mateka bibye, kandi ko bitali ibyabo, ko ali ibya nyirabyo Mgr Alexis Kagame Se-Mateka nyilizina. Icyo gitabo gihita gihagalikwa, kivanwa ku isoko. Uko ali batatu bategekwa gusinya inyandiko ibyemeza, isohoka mu kinyamakuru cyitwa Africa-Tervuren, 1968, XIX, 117, page 47. Kuva ubwo, nibyo koko, banze urunuka Mgr Alexis Kagame Se-Mateka. N’ubu izo nzangano zabo ziracyaliho. Ni we wali ubagize. Nta bundi buhanga bwabo. Bahaye amafranga menshi cyane secrétaire-dactylographe wa Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, maze si ukubibira yivayo ! Umukolonize w’Umubiligi ! Nagende ni igisambo cy’ingufu.

Hagati aho nanone, Ababiligi bali barapanze ukuntu bazakuraho abategetsi b’aba-révolutionnaires b’Abanyenduga. Ababiligi, ni bo bategekaga igisilikare cy’U-Rwanda bitwaje coopération militaire. Ni bo bakoreshaga concours zo kwinjira muli école des officiers. Ni bo babiyoboraga byose. Bagasunikirwa abanyeshuli, mu ibanga, n’abapadiri b’ababiligi, cyane cyane uwitwa Naveau. Kubera ko aba-révolutionnaires b’Abahutu bali ku butegetsi bali Abanyenduga ahanini, noneho igisilikare baragiculika kugirango bazacyifashishe mu kubakuraho, niba bakomeje kutabumvira buhumyi. Ni gutyo igisilikare cy’U-Rwanda Ababiligi bakigize icy’akarere kamwe. Kiba icy’Abakiga aliko cyane cyane kiba akalima k’Ababiligi bâtiye [= kwâtira] igikoresho cyabo Juvénal Habyalimana Rutemayeze.

Kubera impamvu nyinshi cyane, -n’iyi kandi nayo ilimo-, Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge yagiranye coopération mbi cyane n’Ababiligi. Bapfaga ibintu byinshi cyane nanditse mu bitabo. Ababiligi bakoze amafuti mu Rwanda arenze ukwemera. Igisilikare cy’Abakiga ni cyo cyabaye ubwenge nyabwenge Ababiligi bakomeje gutegekesha U-Rwanda, na nyuma y’uko rusubiranye ubwigenge. Imanza za Mgr Alexis Kagame Se-Mateka n’Ababiligi zabaga muli uwo mwuka mubi wali usanzweho. Ikindi nanone, Mgr Alexis Kagame Se-Mateka akaba umuntu cyane wa Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge. Ni na we bapanganaga ibya Académie Rwandaise de Culture. U-Rwanda rero rwali rwararangije guha Zero abashakashatsi b’Ababiligi no kujugunya kure cyane ibintu byabo. Icyo kintu, Mgr Alexis Kagame Se-Mateka yacyuzuliraga cyane na Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge.

Ibyago rero byabaye, ni uko Ababiligi babiganzuye. Ali byo nyine Eugène Shimamungu yirâta, avuga ngo barabanesheje. Ni bo [= Ababiligi] bakoresheje itemayeze lyo ku wa 05 nyakanga 1973. Ni bo Kayibanda na bagenzi be bazize. N’ibindi, n’ibindi. Ni gutyo Ababiligi bagarutse kwôngera gukoloniza U-Rwanda no gutsindîra Abanyarwanda amanyembwa yabo ya gikolonize no kuyigisha muli Kaminuza nta nkomyi. Ni gutyo politike y’uburezi ya gikolonize mbiligi yagarutse [= réforme scolaire]. Abanyarwanda bakwiye kumenya ko ya Réforme scolaire yahemukiye abana n’ababyeyi babo n’ubu ibisare byayo bikaba bitarashira muli Sosiyete nyarwanda, yali izingiye mu nama z’Abakolonize b’Ababiligi bôshyaga Juvénal Habyalimana Rutemayeze. Ni gutyo Abanyakazu n’abakolonize b’Ababiligi ali pata na rugi. Aho kugirango Sosiyete nyarwanda yamagane abakolonize b’Ababiligi kubera ubujura n’amabi yabo, ahubwo Juvénal Habyalimana Rutemayeze, Aloys Nsekalije Macinya n’abandi, bahinduye intwali André Coupez, Marcel D’Hertefelt, Jan Vansina, n’abandi. Amanyembwa yabo ahinduka iteka lya ministre. Abashakashatsi b’Abakiga nabo bigira abatware b’intiti z’Abanyarwanda, bacudika bikomeye cyane na bo, bakajya babishingikiliza kandi bakabogagiza. Marcel D’Hertefelt uwo ni na we wabaye codirecteur wa thèse de doctorat wa Ferdinand Nahimana. Uyu na we kandi akaba umutoni w’akadasohoka mu Kazu.

Rwose, iyo FPR-Inkotanyi idatera ngo imeneshe ibi bimparagata, ntabwo Abanyarwanda bali kuzava mu nzara zabyo. Ni byo koko, modeli Akazu na modeli ya gikolonize mbiligi zali zaratsinze hagati ya 05 nyakanga 1973 na 04 nyakanga 1994. Ntawe ubihakana. Aliko ngo akagabo gahimba akandi kataraza. Kuba FPR-Inkotanyi yarabomoye rwa rwontazi rw’urutêka rwa MRND-Nsekalije-Coupez, ikaruhindura bure, ni akagingo nyakagingo yashimirwa. Ahasigaye, iby’ejo bibara ab’ejo. Aliko modeli Akazu nibe ivuye mu nzira. Nigêndeee ! Twese Abanyarwanda dufite uburenganzira bungana ku Kinyarwanda. Aliko André Coupez ntacyo dupfana nawe ! Modeli AK&M imuzi nabi cyane kandi ntigishaka no kumwumva mu matwi yayo.

  1. Inyandiko za André Coupez, Marcel D’Hertefelt, n’ibindi bisambo by’abakolonize b’Ababiligi zigomba gucibwa mu Rwanda kuko bahamwe n’icyaha cy’ubujura. Abantu nk’abo nta cyizere bongera kugilirwa ku mugabane w’abashakashatsi.

Niba hali ikintu kuli iyi Si Umunyarwanda yemerewe kwigengamo, ni Ikinyarwanda. Nta soni gupiganisha André Coupez na Mgr Alexis Kagame Se-Mateka mu Kinyarwanda ? Uyu ni Nyirubwite [= ayant-droit], uliya ni igiki ? Ikinyarwanda ni umutungo ntavogerwa w’Abanyarwanda. Ubukolonize bwararangiye. Ubumisiyoneri bw’abapadiri bera bwararangiye. Wowe, uwatanga ruswa muli secrétariat yawe, agaha amafaranga menshi cyane secrétaire-dactylographe wawe, akakwiba inyandiko zawe zose, agashyîra za kopi ibisambo by’Ababiligi, wajya kubona ukabona ibitabo wali urangije kwandika bilimo birasohorwa i Bruxelles mu Bubiligi na André Coupez na Marcel D’Hertefelt, wabyifatamo ute ? Umukolonize ni igisahiranda. Aravumwa, ntasingizwa.

Ibandi ivuye i Kantarange, ije igasagalira mukuru wanyu mu rugo rwanyu, ikamuta ku munigo, ikamwiba, mwahagurukira gutabâra nde ? Kuki bamwe balimo batabara ibandi yaje kutwiba mu Rwanda rwacu ? Ikatwiba ibyacu ? Barangiza bagafîtîra ngo « intambara ya Kagame na Coupez » ! Nta ntambara ya Kagame na Coupez yabayeho. Habayeho ubujura bw’ibisambo Gashakabuhake André Coupez, Marcel D’Hertefelt n’abandi bali bafatanyije, kandi barafashwe. Umuzungu w’umukolonize ni umuntu waje mu Rwanda yabyiyemeje. Iyo mumushyashyaliza muba muli ibicucu. Kuki mutâganiraga n’abantu bakuru babizi neza cyane ? Niba utemera ibya Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, ufite uburenganzira bwo kutabyemera, aliko wimubeshyera, kandi menya ko hali benshi cyane babyemera cyane. Ahubwo ni uko nta matora nyamatora arâba mu Rwanda ngo wirebere. Yego, nubwo Mgr Alexis Kagame Se-Mateka yali inyamibwa y’urwanamiza, umurage we si urwêmarare nyilizina [= la perfection]. Ugomba gukomeza kulibagizwa no gukalizwa. Kandi n’ubu modeli AK&M irabikomeje. Birenze kure cyane amanyembwa ya André Coupez, Marcel D’Hertefelt, Jan Vansina, Hans Meyer, Luc De Heusch, na ay’abandi nk’abo.

Iyo Abanyarwanda biyita Intiti bilirwa basakuza ngo U-Rwanda rugomba kugendera ku mabwiliza y’umukolonize w’igisambo André Coupez, bumva bali mu kuhe kuli ? Ubwenge bwa André Coupez burazwi. Yagenzwaga n’inyungu ze n’iz’U-Bubiligi, ntiyagenzwaga n’iz’Abanyarwanda. Kuki aho hantu hadatekerezwaho ? Nta Munyarwanda wali ukwiye gukomeza kumutaho igihe. Ku mugabane w’Aba-scientifiques, iyo umushakashatsi nka André Coupez yitwaye kuliya, ahabwa akâto. Ntiyongera kugilirwa ikizêre. Biragayitse rero ukuntu Abanyarwanda bamwe bagitsimbaraye kuli biliya bisahiranda by’abakolonize b’Ababiligi, André Coupez, Marcel D’Hertefelt, n’abandi.

  1. Ibi bintu, Aba-politologues n’abanyapolitike babijemo bate ?

Ikinyarwanda ni Roho ya sosiyete nyarwanda. Nta kuntu rero aba-politologues n’abanya-politique bashobora kwemera ko Ikinyarwanda kikubirwa n’aba-linguistes. Aba ni aba-techniciens bo mu gace gato cyane k’Ikinyarwanda. Umubyimba w’Ikinyarwanda nta- wawupima ngo abishobore. Ikindi, ni uko aba-politologues bafite gihamya ko aba-linguistes b’Abanyarwanda bamwe na bamwe, ndetse kuva kera cyane, bakorera mu kwaha kw’abashakashatsi b’abanyamahanga bifuza cyane gukorakora mu Kinyarwanda, ngo bagiteremo kashe yabo. Bene abo ba-linguistes b’Abanyarwanda bakunda no guhisha cyane thèse yabo ya doctorat y’ubugambanyi, bakilinda kuyitangaza.

Ikindi, ibintu bilimo bibera mu Rwanda kuva ku wa 05 nyakanga 1973, bitwa « Totalitarisme moderne ». Kuyirwanya bisaba kubanza kuyimenya neza cyane 100 % kandi bigasaba gukora condamnation scientifique yayo wihanukiliye. Isi yose ikabimenya. Rutemayeze cyangwa Rwabujindili bivuga igisahiranda n’igikurankota cya kabutindi. Kugirango Rubanda ibashobore, igomba gushyira imbere ba politologues. Apana ba politicards intrigants « Abanyamatiku ». Biliya FPR-Inkotanyi ilimo ikora si icengerandimi. Oya ! Ni politike. Rero, ngo Eugène Shimamungu arashaka ibintu bitalimo politike. Azabibona he ? Iyaba yali azi ko n’iliya doctorat ye afite atali ubwenge yarushije abandi ! Na yo ni politike. Iyo bitaba politike, siwe uba ayifite, niba hali n’icyo imaze !

Mu magambo make, ikintu cyose kirebana no kulibagiza sosiyete [= organisation de la société]; kigira ingaruka kuli sosiyete cyangwa kuli Roho ya sosiyete nyarwanda ; kiba ali politike ; kandi kiba kireba aba-politologues. Aba bashinzwe kumulikira abanyapolitike. Aba bakaba ali bo bashinzwe kulibagiza sosiyete [= organisation de la société rwandaise]. Aba-politologues bakora ubuhanga bwa politike [= le Politique]. Naho abanyapolitike bagakora za politike [= la Politique], ali byo kuvuga gushyira mu bikorwa ubuhanga bwa politike. Bakabuhangirwa n’aba-politologues. Bitwa abapolitike cyangwa abanyapolitike [= les hommes politiques]. Uretse ko mu kubakerensa kubera amatiku yabo baje kwitwa abanyepolitike [= les politiciens ou les politicards intrigants]. Umunyapolitike n’umunyepolitike biratandukanye. Muli make, muli « Totalitarisme moderne », ibyo ntibibaho. Habaho gusa igisahiranda n’igikurankota cy’umubisha Rutemayeze cyangwa Rwabujindili. Ni we Mushoborabyose [= pouvoir absolu], uzi byose (= Maneko ikaze cyane), uba hose [= monopole idéologique]. Ni umubyeyi [= culte paroxystique du chef], muby’ukuli utagira ibambe [= système policier et concentrationnaire].

Muli système politique nk’iyo, Rubanda izi ubwenge yilingira cyane aba-politologues nkuko umurwayi yilingira Muganga. Muli revolusiyo, hashyirwa imbere abahanga bazi kandi bumva neza sosiyete icyo ali cyo kuko ali bo banamenya gukora politike zo kuyilibagiza. Aba-politologues rero nibo batagira uwo matinya, batadigadiga kandi babishoboye. Apana aba-linguistes. Dore na we uko babaye ! Aho bakoreye FPR na MRND condamnation scientifique bihanukiliye, bibereye mu mashyengo yo gukorogoshora orthographe no kugendera ku magi ntameneke ! Kuruma ugahuha, ntibibaho muli revolusiyo. Ngo barashaka inama y’aba-linguistes b’Abanyarwanda ! Mbega ubupfayongo ! Impyisi bayitera amacumu, ntawe ujya inama na yo. Mwa bantu mwe !

  1. Kubaga Ikinyarwanda no kukizilika umukanda ngo abanyamahanga n’abavântâra boroherezwe biragatsindwa.

Mu by’ukuli, nta muco usumba iyindi mico ubaho. Buli sosiyete igira Roho yayo, igitereko cyayo, n’inzira yayo bwite. Sosiyete nyarwanda igomba kugumana Roho yayo kandi ikaguma mu gitereko cyayo no mu nzira yayo. Nta sosiyete n’imwe ijya ijugunya Roho yayo, ijya iva mu gitereko cyayo, ijya iva mu nzira yayo, kugirango yiyinjizemo Roho y’indi sosiyete. Abakolonize bagiye babihatira amasosiyete menshi hilya no hino aliko byarananiranye. Ibili amambu, Sosiyete nzungu niyo itangiye gukaka. Ni koko rero, agati gateretswe n’IMANA ntigasenywa n’umuyaga. Kandi abajya inama, IMANA irabasanga.

 E. Itemayeze (= Kudeta), ubukotanyi [= rebellion du FPR], ubutemayeze n’ubujindili [= le Totalitarisme moderne] ni byo ntandaro y’igubwanabi lya Sosiyete nyarwanda

  1. Abasilikare bamaze gutesha umutwe sosiyete nyarwanda. Ni igisilikare cyitwara gikolonize mu gihugu iwacyo [= autocolonisation].

Ikinyarwanda kirarengana. Imyandikire y’Ikinyarwanda irarengana. Ubusanzwe imyandikire imenyerewe iba imenyerewe nyine. Yitwa « orthographe d’usage ». Iyi ntikomakomwa. Hahindagulika gusa ibitabo bya grammaire [= Ingaramatika] byigisha abanyeshuli urulimi, bigamije gusa kurushaho kubafasha kurushaho kurucengera. Urugero rutali kure ruli mu Bufaransa cyangwa mu Bwongereza. Iyo umuntu yitegereje ama-dictionnaires yose y’igifaransa uko akulikirana, asanga igifaransa cyandikwa kimwe kuva muli 1900. Nyamara ingaramatika [= grammaire] zihora zihindagulika.

Ikibazo rero, mu Rwanda, aho kili, ni muli « Ndi umugabo ». Ndi umugabo irazirwa. Muli 1973, haliho Académie Rwandaise de Culture (= A.R.C.) yali irangajwe imbere na Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, Joseph Gitera Se-Repubulika, Gaspard Harelimana, Froduald Minani, André Sebatware, Augustin Munyaneza, n’abandi, n’abandi. Bali bafite imyandikire y’Ikinyarwanda bumvikanyeho, imenyerewe [= orthographe d’usage]. Bemeje ko Ikinyarwanda ali Umuco n’Urulimi. Bemeje ibintu byinshi cyane byagombaga gukomerezwaho. Aliko itemayeze lyo ku wa 05 nyakanga 1973 lyapanzwe n’Ububiligi limaze kuba, ibintu byasubiye irudubi. U-Rwanda rwongera gutegekwa n’Ububiligi. Académie Rwandaise de Culture barayisenya kuko n’ubundi Ububiligi bwali bwarayijunditse. Ibisambo by’abakolonize b’Ababiligi byali byarahawe akâto bigaruka kwimikwa. Hemezwa imyandikire y’Ikinyarwanda mishya ya André Coupez. Hemezwa réforme scolaire, ngo abana bajye biga imyaka umunani ya primaire. Bica uburezi karahava. Umunyarwanda akazagera muli université, akazayirangiza nta nkuru kandi imyaka ya retraite ntarengwa ikaba 55. Nyamara umwana w’Umubiligi agera muli université afite imyaka 18-19. Retraite y’i Burayi, nayo, ikaba yagera no ku myaka 65. Umukolonize w’Umubiligi, nagende yahamije U-Rwanda ! Ababyeyi baratatse biba iby’ubusa. Byabamennye umutwe babura uko babigenza. Babyangiye urunuka Juvénal Habyalimana Rutemayeze na Aloys Nsekalije Macinya.

Iyo FPR-Inkotanyi idatera ngo MRND yumve ko yokejwe igitutu ntacyali kuzahinduka. Amashyaka menshi yaremewe, yinjizwa ku ngufu muli Kavumenti ; amanyembwa ya réforme scolaire aramenwa. Agathe Uwilingiyimana ahaba intwali cyane. Ibyo bintu, MRND, Juvénal Habyalimana Rutemayeze, Ububiligi-Nyirabayazana, Aloys Nsekalije Macinya, ntibigeze babyîcuza. Nyamara ibyo bintu byateye ibisare byinshi Sosiyete nyarwanda, kugeza n’uyu munsi. Ni ko bimeze mu Rwanda. Buli gikurankota cy’umusilikare cyose gifashe ubutegetsi kigomba kumenagura ibyo gisanze byose. Ngo byose ni ibyo kwongera gukorwa bundi bushya. Ngiyo intero n’inyikilizo ! Ni gutyo Rutemayeze cyangwa Rwabujindili atsindagira Abanyarwanda ibye bishya. Roho ya sosiyete nyarwanda ni nzima. Ahubwo sosiyete nyarwanda yateshejwe umutwe n’abakolonize b’Ababiligi n’abasilikare. Nyamara muli abo bose, nta numwe ushinzwe kulibagiza sosiyete nyarwanda [= organiser la société rwandaise]. Hafi ya bose, abasilikare b’Abanyarwanda ni abanyarugomo. Nta bantu balimo. Ni abagabo-mbwa. Ni ibimpagata [= des hommes très faux]. Ni ibimparagata [= des hommes débridés]. Ni ba gacâcâba [= des âmes basses]. Ni ba kalyâlyâba [= des esprits mesquins]. Abasilikare ni ba « Humiliza-nkuyobore ». Bahemukiye Abanyarwanda. Rero ngo kubivuga ni ugutuka umubyeyi w’igihugu. Ni akumiro ! Muli make, ni ababisha, barakavunumuheto. Ngicyo ikibazo nyakibazo. Icengerandimi cyangwa iyigandimi ni urwitwazo [= prétexte]. Impamvu igituma, ni « Ndi umugabo ». Ubu se, ubugabo bwa Juvénal Habyalimana Rutemayeze ntibwagaragaye ? Ubu se, ubugabo bwa Paul Kagame Rwabujindili ntibuzagaragara bidatinze ? Ngayo nguko.

  1. Aba-linguistes ni abacancuro

Aba-linguistes bajya aho bajyanywe. Ni abacancuro. Ni ba « Ukozivuze-Nyamahembe ». Itemayeze lyo ku wa 05 nyakanga 1973 limaze kuba, abakolonize André Coupez, Marcel D’Hertefelt n’abandi, bagarukanye ishema n’isheja. Igikoresho cy’Ababiligi Juvénal Habyalimana Rutemayeze, kirabimika. Aba-linguistes b’Abanyarwanda bahita babajya inyuma. Ni nde muntu uzi ubwenge wakwiha kuvegeta abantu bashyigikiwe na perezida wa Repubulika ? N’ubu kandi ni uko. Abavântâra bavuye Uganda biyandikira Ikinyarwanda uko bazi ko cyandikwa. Si ikosa lyabo nabo. Kuba impunzi si icyaha. Bahunze muli 1959. Bagarutse mu Rwanda muli 1994, bakomeza kwiyandikira ibyabo no kwivugira ibyabo bize muli Uganda, batitaye ku byo basanze. Ubwo se, ni nde mu-linguiste watinyuka kubwira baliya basilikare ngo ibyo wanditse byuzuyemo amakosa, Bwana Jenerali ? Na we yamubwira ati : « Noneho rero, ibi ni byo bili byo, mwese mujye mwandika mutya, amajoro naraye ntitwayararanye ! ». Linguiste agahita ashyashyana, akumvira abatware. Ubwo kandi mu rugo, umutegarugoli n’abana be nabo bamuhanze amaso ku kwezi. Umusaza n’umukecuru nabo bararwaye, bararembye. Ubwo se yabigenza ate koko ? Yakwanga akazi se ?

Naho ubundi, ntihakagire ubeshya Abanyarwanda, Linguistique ni isomo lyoroshye, buli wese ashobora kugura muli librairie, akalyiyigisha cyangwa akalyiga mu bulyo bwa correspondance. Ikindi, muli aliya mabwiliza, halimo bimwe na bimwe bitanarebana na Linguistique, ahubwo birebana n’ubwanditsi bw’ibitabo, bw’amabaruwa cyangwa bw’izindi nyandiko zisanzwe. Urugero rumwe gusa : amabwiliza agenga imyandikire y’inyuguti nkuru. Amabwiliza ya MRND-Nsekalije kimwe n’aya ya FPR-Inkotanyi yerekeye imyandikire y’inyuguti nkuru [= majuscules] aha n’aha, ni amafuti y’urukozasoni. Kuli iyi ngingo muli rusange, no ku zindi umuntu atarondora hano, icyaruta rwose cyaba kugendera ku mabwiliza mpuzamahanga. Nicyo cyatuma Umunyarwanda atanengwa cyane muli za « maisons d’éditions internationales ». Ibyo gukangisha doctorat muli langage na byo ntacyo bivuze. Umu-docteur wananiwe gutangaza thèse ye muli « maison d’éditions internationale » ngo abantu bayibone kandi bamenye shebuja umuli inyuma, ni dogiteri nyabaki ? Hali, ahubwo, na thèses z’Abanyarwanda, -ndetse n’aba-linguistes-, zangwa muli za maisons d’éditions internationales. Si imwe, si ebyili. Ibyo birazwi. Gihamya zirahali. Hanyuma umuntu udashobora no kwihagararaho muli maisons d’éditions internationales yagera imbere y’Abanyarwanda ugasanga yigize umutôza. Ugasanga ishyaka lyanananiwe no gutangaza umushinga wa sosiyete walyo muli maison d’éditions internationale nilyo lyambere mu gushyôngôra.  Ikindi, no mu ba-linguistes ubwabo, halimo ubwiko bwinshi cyane. Mu bulyo ntangarugero, nimuhere kuli Eugène Shimamungu (= modeli Akazu) na Léopold Munyakazi (= modeli y’abashakashatsi b’abanyamahanga) ku ruhande rumwe no kuli Eugène Shimamungu na komisiyo y’Umuco n’Urulimi ku rundi ruhande (= modeli Siyasa). Balimo baravuguruzanya ku mugaragaro kandi bose ngo ni intiti. Balimo baraterana amagambo ku mbuga. Bazalinda bapfa batumvikanye. Kuki ? Biterwa na za écoles buli wese aba yaligishilijwemo. Bikongera bigaterwa na modeli buli wese akulikiza. Linguistique si Sciences exactes. Buli mu-linguiste aba afite shebuja akorera mu kwaha. Uwo rero, aramuhisha cyane. Akihagararaho. Umenye shebuja, uba wamurangije. Aba-linguistes rero bakaba ali abantu batajya bumvikana ku bintu byose. Ni abantu bakunda kuremereza utuntu tw’ubusa-busa, nyamara nta n’urulimi bazi. Mgr Alexis Kagame Se-Mateka yajyaga abaseka. N’ubu modeli AK&M iracyabaseka. Linguistique si amahame yo kwemera. Ntibakababeshye. Ubu se, Ababurkinabe biyandikira « Diabré » aho kwandika « Diyabure », aba-linguistes b’Abanyarwanda bahamya ko babarusha Linguistique. Ko, ahubwo, ngo na ba Ministre b’intebe bo mu Rwanda bajyayo kubasabiliza Doctorat ? Igisubizo ni uko Ababurkinabe bahisemo kwandika indimi zabo barebera ku gifaransa. Naho Abanyarwanda bakandika Ikinyarwanda barebera ku kilatini. Biterwa rero n’aho urebera.

Ikindi, inyuguti ni akamenyetso gusa [= signe]. Nta kindi. Si ikirango [= symbole]. Inyuguti ni ikintu gitereye aho gutyo gusa nkuko abantu bishakiye [= arbitraire]. Abagereki, Abarabu, Abahinde, Abayapani, Abashinwa, Abazungu bandi, n’abandi, bagira inyuguti zabo zihaliye bamwe ukwabo abandi ukwabo. Ewe, na ziliya nyuguti si inyarwanda. Ni intirano. U-Rwanda nta nyuguti rugira. Gupfa inyuguti ni ugupfa ubusa. Abasilikare bakunda cyane manipulation. Nicyo bashoboye gusa. Impamvu zirazwi. Ni ukubyinisha abantu muzunga ngo boye gutekereza ku buzima bubi babayeho [= les trop mauvaises conditions de vie z’Abanyarwanda]. Bahoza abantu mu bibazo by’abagabo n’abagore, by’Abatutsi n’Abahutu, by’Abakiga n’Abanyenduga, by’imyandikire y’Ikinyarwanda, by’abanzi b’igihugu, by’inyangarwanda, by’umutekano, n’ibindi n’ibindi. Ni abahânga cyane. Ntiwabwira abantu ibibazo byawe by’imibereho mibi kandi balimo bakubwira ko ufite ibibazo by’umutekano.  

  1. Intekerezo y’Abasangirangendo « M.C.R. » ibivugaho iki ?

Mu mahanga, Intekerezo y’Abasangirangendo ni M.C.R. Igihe nikigera, mu Rwanda, iyo ntekerezo izahagaralirwa n’ishyaka lyujuje ibyangombwa lizitwa M.C.R.-Rwanda. Haramutse haje Démocratie mu Rwanda, ikabasha kwiyamamaza, ibaye imenyesheje Abanyarwanda bose n’abanyamahanga ko, -mu mushinga ukwiye wayo, iharanira- ; halimo ko Académie Rwandaise de Culture (= A.R.C.) yali irangajwe imbere na Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, Joseph Gitera Se-Repubulika, Gaspard Harelimana, Froduald Minani, André Sebatware, Augustin Munyaneza, n’abandi, n’abandi, isubizwaho. M.C.R.-Rwanda izaharanira ko imyandikire y’Ikinyarwanda yali imenyerewe [= orthographe d’usage] mbere y’akaduruvayo k’abasilikare katangiye ku wa 05 nyakanga 1973, isubizwaho. Izaharanira kandi ko ibitabo bya André Coupez, Marcel D’Hertefelt n’abandi nkabo, bijugunywa, kuko bahamwe n’ubujura, kandi na bo ubwabo bakaba barabyiyemereye.

Dore rero ingero z’imyandikire y’Ikinyarwanda modeli AK&M ikomeyeho :

  • Kabgayi ni Kabgayi. Si Kabwayi.
  • Bandika inyuguti ya « l » imbere ya « i » na « y ». Ahandi hose hagakoreshwa inyuguti ya « r ». Cyakora nanone, inyuguti « l » na « r » zihama uko zili mu magambo y’amanyamahanga zizanye na yo. Urugero : telefone, gutelefona, Luanda, umusilamu, ubukolonize, padiri, n’ibindi, n’ibindi.
  • Ibimenyetso by’amasaku si ngombwa kubikoresha mu nyandiko zisanzwe cyangwa mu bitabo. Aliko ni ngombwa kubimenya no kubikoresha mu kwandika Digisiyoneri. Cyakora umwanditsi ubwe ashobora kubikoresha ahantu atekereza ko haruhanije kuko hadasobanutse. Ntabwo rero Mgr Alexis Kagame Se-Mateka yigeze ayahatira abantu. Ntihakagire umubeshyera.
  • Ijambo scientifique ly’icyaduka (= innovation) livugitse kimwe mu cyongereza, mu gifaransa, no mu ndimi nyinshi, biba bifite impamvu yo kwitondera. Ligomba kuzanwa mu Kinyarwanda gutyo nta kwivuna kundi. Urugero: penicilline, SIDA, chimie, Sociologie politique, Leta, Republika, Demokarasi, Biologie, Econometrie, Statistique, Demographie, Algebre, sosiyete, banque, finance, budget, master, doctorat, licence, these, Totalitarisme moderne, dictature, dictateur (umunyagitugu ni umuntu usanzwe naho Rutemayeze na Rwabujindili bo ni abadictateur), systeme politique, kavumenti, Loni, genocide, Shoah, mine, gaz methane, hydrogene, oxygene, uranium, radio, radiographie, telefone, robot, comete, n’andi n’andi. Iki kili no muli bimwe Rwamuco nyarwanda A.R.C. izaba ibereyeho. Izagira akazi kenshi cyane. Bashobora nko kujya gukora stage muli Académie y’Abafaransa cyangwa ahandi. Bagafutukirwa neza n’inshingano zabo.  
  • Amazina bwite y’umuntu uwo ali we wese, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, yandikwa uko yandikwa mu byangombwa bye no muli service y’ibarura lya komine abarulirwamo (= état civil). Nta burenganzira Abanyarwanda bafite bwo kwiyandikira izina ly’umuntu uko bishakiye. Amazina ali mu byangombwa bye agomba gufatwa nk’ihame. Umuntu yitwa uko yanditse mu ndangamuntu ye. Izina ly’umuntu lihora lyanditse kimwe aho agiye hose, nkuko bimeze mu ndangamuntu ye. Biliya Léopold Munyakazi akora byo kwiyita Luhopolidi Munyakazi, si byo. Keretse niba mu ndangamuntu ye ali ko bimeze. Nawe seee ! Léopold aziyita Luhopolidi, Bonaventure bamwite Bunwabwanturo, Mathias bamwite Matyansi, Barthélémy bamwite Baruteretsehe n’ibindi —, bikazagarukira he ? Urwo ni urwenya rwo mu kabali. Ntiwajya kubirâta muli Banki cyangwa muli Western Union. Ijambo ligomba kwandikwa uko limenyerewe na benshi, uwashaka akajya alivuga uko ashaka aliko akalyandika uko limenyerewe.

Hatagira kandi uwibaza ngo « ese M.C.R.-Rwanda izabona aba-linguistes bo kuyibifashamo ? ». Barahali rwose, nta kibazo. Ndetse ahubwo M.C.R.-Rwanda iramutse itsinze, ntibishidikanywa ko ahubwo, aba-linguistes hazabura ibiro byo kubakwirakwiza. Ndetse na baliya bali muli komisiyo y’Urulimi n’Umuco bazakomeza bagakorera Leta kuko nabo ali abana b’U-Rwanda. Icyo rwose si ikibazo. Icy’ingenzi ni uko FPR-Inkotanyi imaze kujugunya amacuho ya MRND-Nsekalije-Coupez. Uwo musonga wa modeli Akazu ukaba uruhutswe. Igisigagaye noneho ni uko Abanyarwanda bazarenza urugo amacuho ya FPR-Inkotanyi, yose, yose iyo ava akagera, mu Rwanda hose, hose. Paul Kagame Rwabujindili yashatse kwereka Abanyarwanda ko bo ali injiji. Abanyarwanda bazamwereka ko ali we njiji.

F. Ahasigaye ni ukureka FPR-Inkotanyi ikiyanjirwa.

  1. Kugeza ubu, mu Rwanda, politike y’uburezi ya Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge ni yo isumba kure izindi zose zabayeho.

Nyuma yo gusubirana ubwigenge, ubutegetsi mpinduramatwara bwa gisivili bwashyizeho réforme scolaire. Buvana primaire yo ku gihe cy’Ababiligi ku myaka ilindwi, buyishyira kuli itandatu. Hagakulikiraho Tronc commun [= collège] y’imyaka itatu, hagataho section [= lycée] y’imyaka ine cyangwa itatu. Kuva ku wa 27 nzeli 1970 kugeza ku wa 05 nyakanga 1973, haliho Académie Rwandaise de Culture (= A.R.C.). Ikinyarwanda kigafatwa icyalimwe nk’Urulimi n’Umuco. Hafi ya bose, Abanyarwanda bali babyishimiye. Haliho imyandikire y’Ikinyarwanda yali yemewe na bose [= orthographe d’usage] kandi ibereye bose, uretse abakolonize b’Ababiligi bahekenyaga amenyo kuko batsinzwe kandi ibyabo bikajugunywa. Politique y’uburezi y’Ababiligi [= plan décennal belge] yali yararetswe. N’imyandikire y’Ikinyarwanda Ababiligi bashakaga gutsindîra Abanyarwanda ngo nibarebere ku gifalama, irangwa. ARC yali ihuliweho n’ingeli zose z’Abanyarwanda. Yali ishoboye inshingano zayo kandi ikwiye. Nta kibazo cyali gihali. Ikinyarwanda cyarandikwaga kandi Abanyarwanda bandikaga neza cyane, bakumvikana.

Ibintu byasubiye ibubusi ku wa 05 nyakanga 1973. Kudeta yakozwe n’Ababiligi, mu by’ukuli. Si bwo se hagaruwe politike y’uburezi ya gikolonize mbiligi ! Primaire ishyirwa ku myaka umunani noneho, kandi umwana agatangira afite imyaka ilindwi, mu gihe iwabo mu Bubiligi, umwana atangira afite imyaka itandatu, akaziga primaire imyaka itandatu. Tronc commun ivanwaho. Nyamara i Burayi, tronc commun yaho nta wayikoraho. Yitwa collège. Baduhinjalika bashyizeho umwete ngo duhwinine. Maze, mu mwaka wa munani, abana bakajya bilirwa babâza ubuhili ! Imyandikire y’Ikinyarwanda y’Umubiligi André Coupez ilimakazwa. André Coupez yali inshuti magara y’Abanyakazu. Réforme scolaire yali plan y’abakolonize b’Ababiligi. Abanyarwanda bagombe babimenye, ibyo byose. FPR-Inkotanyi itsinze, ivuga ko U-Rwanda rutigeze rusubirana ubwigenge. Kandi halimo ukuli mu byo ivuga. Juvénal Habyalimana Rutemayeze yali igikoresho giteye isoni cy’Ababiligi [= une vraie marionnette de la Belgique]. Ni gutyo FPR yaje izanye modeli yayo Siyasa. Nubu ni yo igishyirwa mu bikorwa. Barugaruje umuheto. Nabo balimo bararutegeka uko babyumva. MRND n’Abanyakazu ni bo babibanje. Uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo. Nta mpamvu rero bafite yo gutaka. Kandi Abanyakazu bicare bazi ko ya réforme scolaire yabo yatwiciye abana, kandi ko nubu ikitubabaza cyane. Iyo umuntu yibutse kaluvariyo Abakiga b’Abanyakazu bashyizeho Abanyarwanda, asuhuza umutima. Juvénal Habyalimana Rutemayeze ! Aragapfa urwo yapfuye ! Yali Hobyo !

  1. Ministre Jozeph Habineza ni umupfâyôngo.

Mu kiganiro mbwirwa-ruhame cyo ku wa 31 ukwakira 2014 cyalimo abagize inteko nyarwanda y’Urulimi n’Umuco, ministre w’Umuco na sports, Habineza Joseph, yaravuze ati : « Icyo nababwira, ni uko ibitekerezo byanyu mubizana, buli wese akazana itafali lye twubaka urulimi rwacu, nkaba mbashimira ko muhagaze ku rulimi rwanyu, kandi ni byo dushaka, nibiba na ngombwa ko hali ibisinyurwa, bizasinyurwa, kuko usinya ni we usinyura ». Aha rwose, ministre alibeshya cyane. Paul Kagame Rwabujindili ni we uli inyuma ya biliya byose, ku nyungu ze za rwihishwa. Muli iliya komisiyo, huzuyemo nkunzi-nkunzi ze n’ubundi bukingilizo bw’umutâko, butagize icyo buvuze, nka Chrystophe Mpfizi. Abavantâra bafite icyo bagamije. Byitwa « monopole idéologique ». Erega ! Kuliya ni ko basanzwe bandika Ikinyarwanda kuva bakili iyo bali bali. N’amazina yabo amwe n’amwe si amanyarwanda : Baine, Iyadema, Busingye, Binagwaho, n’andi —. Ahubwo ni ishema kuli bo. Ubu rero, igihe kirageze ko ibyabo biba ali byo byo ku mugaragaro. Ntiwababwira amabwiliza ya MRND-Nsekalije-Coupez ngo mushobokane. Barwaniye kugirango bategeke U-Rwanda. Ntabwo ali ukugirango bubahilize amabwiliza y’abo batsinze. Ngiyo rero modeli Siyasa.

Aho ni ho ministre Habineza Joseph atumva. Na we ubwe nta buremere afite mu maso yabo. Taliki ya 05 ugushyingo 2014, James Vuningoma uyobora Inteko y’Uurulimi n’Umuco, we, yaravuze ati : « Inyandiko guhera igihe aya mabwiliza atangilijwe zigomba kuyakulikiza ». Nyamara ngo ministre uwo aramukuliye ! Ibintu biligaragaza ! Ubu se, ejobundi Joseph Habineza nibamuvana ku bu-ministre, azagaruka muli ministeri ngo « nje gisinyura byabindi » ? Byararangiye rero.

  1. Aliko ibi byose nta mpungenge biteye.

Abavântâra, icyo bapfana n’U-Rwanda ni ubutegetsi n’igisilikare cyabo cy’ubwoko bumwe bw’Abatutsi. Nibabitakaza, muhumure, nta n’icyumweru bazabamalira mu Rwanda bataligendera. Benshi cyane muli bo ntibashobora kwemera kuba mu Rwanda batarulya bonyine, batarwicaye hejuru ngo barukoremo icyo bo bonyine bishakira. Kirazira ntibakwihanganira kuba mu Rwanda badashobora kurwikubira bonyine. Bazahita bivumbura. Bisubilire mu mahanga. Barangije kwitegura no kugura yo amazu. Kuki bagura amazu mu mahanga, kandi bagahamagalira abanyamahanga gushora imali yabo mu Rwanda ? Ni ayo kuzaturamo. Aho bagura amazu, ni naho bazerekeza. Bazahunga berekeza icyerekezo cya Uganda na Tanzaniya. Hazasigara Abatutsi b’aba-Centristes (= Abasangirangendo) n’Abatutsi modere. Icyo gihe rero, biliya byabo byose nabyo bizagenda nk’ifuni iheze. Ni iby’akanya gato cyane [= C’est du court terme]. Abanyarwanda nibihangane.

Baliya Banyakazu na bo bogagiza amabwiliza ya MRND-Nsekalije-Coupez, nta kibazo bateye na gito. Abakiga bo mu Rwanda ntibakili muli ayo manyembwa. Habe na busa. Na Juvénal Habyalimana Rutemayeze baramwibagiwe. Bivugira ko MRND yali ubutegetsi bw’Akazu, kandi ko Abanyakazu bo bigiliye za Burayi n’imilyango yabo, bakabata mu rudubi kandi barababwiraga ngo ntawe ukanda bulende. Aba rero na bo, ntibateze kuzagaruka mu Rwanda. Barangije kubona ubwenegihugu bwo hanze. Benshi barakize. Abakize bakaguliza amafaranga abadakize. U-Rwanda ntacyo rukibabwiye, keretse niba byaba ibishoboka, bakagaruka kurulya bonyine no kurukoramo icyo bo bonyine bishakira. Icyo gihe rero birumvikana ko bagarura amabwiliza yabo ya MRND-Nsekalije-Coupez. Ibyo rero, barabizi neza ko bitagishobotse. N’icyo Kinyarwanda rero ntibacyitayeho. N’abana babo ntibacyitayeho. Iyo bakubise impyisi inkoni bavuga igikiga. Barabizi neza ko ibya Juvénal Habyalimana Rutemayeze n’abantu be byarangiye burundu mu mateka y’U-Rwanda. Ubuhanuzi bwa Magayane babuzi mu mutwe kimwe n’izindi mpanuro nyinshi Juvénal Habyalimana Rutemayeze yabasigiye, nawe ubwe yasuzuguraga. Ngo nyuma ya Bihwahwa byo ku ruzi rw’iwabo (= Pasteur Bizimungu), nta Mushiru uzongera gutegeka U-Rwanda bibaho. Barabizi rwose neza ko na FDLR zidashyigikiwe no mu Inkiga, -Abakiga bivugira ko zishaka kongera kubatangaho ibitambo by’ubusa nka ALIR ya mbere-; ko ntacyo zili cyo; kandi ko ntacyo zizageraho. Ngo « Bararwana inshegesha ! ». Icyo bakora rero ni ukuvuruguta, no gushegesha icyalimwe opposition na FPR-Inkotanyi ngo n’abandi bose nabo bizabananira. Ngo nabo ntibiyangaga. Barafite agahili n’agahinda. Bafite ikimwaro cyinshi cyane n’ibikomere bitagira ingano mu mitima yabo. Ni gutyo iby’Isi bigenda. Iyo mbigira ntya yali ijambo, ni uko iza Munsi mubi.

Ubwo rero, Abanyakazu (± 5 %) n’Abanyegiti (± 3 %) batazatura nk’imisozi, ni ukuvuga ko ikindi gihe, hazabaho, mu Rwanda, ubutegetsi bwemera ARC n’imyandikire y’Ikinyarwanda yaliho mbere y’aka kaduruvayo k’abasilikare kaje kuzambya U-Rwanda kuva ku wa 05 nyakanga 1973. Buzabisubizaho. Ubundi bizâgênde bikalizwa umugênda aliko bitavugurujwe. Nta zindi mvune zindi abantu bagomba kuzavunika. Ibimenyerewe bizahamanwa gutyo. Bizitwa « orthographe d’usage ». Ibyo guhora abantu bafatanye mu mashati nk’abana kubera inyuguti sibyo. Inyuguti ni « signes arbitraires ». Ingufu zizashyirwa cyane cyane mu Ilibagiza ly’Ingaramatika, Dictionnaire, Ubuhanzi, Umuco, Amateka, Intekerezo, Imboneza-Mihigo, Impângâza-mihigo, Intâmbira-Bukungu, Kimeza-Milyango, Kimenya-Milyango, n’ibindi. Juvénal Habyalimana Rutemayeze na Paul Kagame Rwabujindili bazaba baragaragaliye ubusa. Bazasiga umugani. Bazaba ibivume mu Rwanda. Ubutegetsi bw’abasilikare buli mu marembera. Nta gushidikanya ko ikindi gihe U-Rwanda ruzategekwa n’abanyapolitike b’abasivile b’abalayiki. Ni gutyo, Mgr Alexis Kagame Se-mateka, Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, Joseph Gitera Se-Repubulika, Mutara III Rudahigwa Se-muco, bazahora basingizwa mu Rwanda, uko ibihe bizahora bisimburana iteka, kandi Ikinyarwanda kizajya cyandikwa nkuko bacyandikaga. Byibura n’ibyo bisingizo bazajye babisingizwa. Abafaransa ko basingiza Molière wo muli 1622-1673, Abongereza bagasingiza William Shakespeare wo muli 1564-1616, bakilinda kubavuguruza, hali uwigeze abafungira amasakaramentu ? Ikinyarwanda si icy’Abanyarwanda b’ubu gusa. Ni icy’abakera, abubu n’abazaza. Nta mpamvu n’imwe MRND na FPR-Inkotanyi bafite yo kucyikubira bonyine no kwihakana ababyeyi bacu. Umugisha uva mu Gicumbi ! Ntabwo uva mu mahanga cyangwa mu gasozi ! 

G. Urwêmarare [= les Considérations générales (= ibitekerezo bisumba ibindi)]

Dore inama isumba izindi yagîrwa Abanyarwanda : « Kutarambirwa ». Agakambye ugatega U-Rwanda. Ahali ikiziba uhatega nyakanga na kanama. Akagurumiye ugatega U-Rwanda. Ako iminsi iteruye ntikaremêra. Nimubareke, bali i Rwanda, bazabona. Rwose, Abanyarwanda nta kibazo bakwiye kugira. Ikinyarwanda ni Umuco. Si inyuguti. Umubyimba w’Ikinyarwanda ni Ruhinankiko [= la Culture rwandaise a une épaisseur historique et culturelle extrêmement vaste]. Ibisome bijagata ntibirenze 8 %, kandi iminsi yabyo irabaze. Inkônjo [= les patois villageois] zose zizabererekera Ikinyarwanda kandi nacyo kizakomeza kuvugwa nkuko abasizi b’ibyamamare bakivugaga. Ikinyarwanda kizakomeza kwandikwa nkuko abanditsi b’ibyamamare bacyandikaga kugeza kw’itemayeze lyo ku wa 05 nyakanga 1973.

Impamvu si iyindi. Ni uko akeza kigura. Mu Mateka y’U-Rwanda, ni nde musizi w’icyamamare w’Umushiru cyangwa w’Umwâkagâra ? Ntawe ! Mu mateka y’U-Rwanda, nta musizi w’Umwûngura, nta n’umusizi w’Umwâkagâra wigeze ubaho. Ni nde mwanditsi w’urwanamiza w’Umushiru cyangwa w’umuvantâra ? Ntawe ! Ni nde munyamateka cyangwa munyentekerezo w’Umushiru cyangwa w’umuvantâra ? Ntawe ! Ni nde mulilimbyi w’icyamamare w’Umushiru cyangwa w’umuvantâra ? Ntawe ! Balya bihaye amazina yandi y’amazungu bo ntibabarwa ! Baralya sosiyete nyarwanda mu gifu. Ntizatinda kubaruka. Bulya rero, umuntu ucuruza iby’abandi, akarangura ahendwa, abo abicurujeho bakabyanga, aba arushya iminsi. Ubucurûzi buba bumaze kumunanira.

Mu magambo make :

  • Abibwira ngo barashaka kworohereza abanyamahanga n’abavântâra ni ibicucu. Mwazaborohereza kugeza lyali ? Abo banyamahanga, n’uwaborohereza ate, ntacyo bibabwiye. Icyo bishakira, ni uko icyo kilimi cyacu cy’Ikinyarwanda, bita dialecte, gipfa, ubundi Abanyarwanda bakegukira indimi zabo.
  • Ubu se aya mabwiliza Abanyarwanda hafi ya bose balimo bavuga ngo « ni amabwiliza ya za mbwa z’Abavântâra », amaherezo yayo azaba ayahe ? Yego, Paul Kagame Rwabujindili azayemeza ku ngufu, aliko navaho, Abanyarwanda bazahita bayarenza urugo. Ngibyo rero ibyo bita gusiga umugani.
  • Abanyarwanda bakwiye kuva mu mashyengo ya MRND-Nsekalije-Coupez na FPR-Inkotanyi. Igikenewe si ivugurura ly’imyandikire y’Ikinyarwanda. Igikenewe ni impinduramatwara [= 2ème Révolution rwandaise] igomba kuzana Repubulika ya kabili. Iyo kandi ni yo izagarura Académie Rwandaise de Culture ya Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, Joseph Gitera Se-Repubulika, Gaspard Harelimana, André Sebatware, Froduald Minani, Augustin Munyaneza, n’abandi, n’abandi. Ngiyo izasubiza U-Rwanda mu gitereko cyarwo ; ikazavanaho burundu, mu Rwanda, ingoma ngizi-za-nabi. Iyo ARC kandi izaba idodeye kuli perezidansi ya Repubulika. Ntizaba ili munsi y’umu-ministre, kuko na we ubwe aba ali munsi ya Ministre w’intebe, nawe uli munsi ya perezida wa Repubulika.
  • Ibi byose, byaba modeli Akazu, byaba modeli Siyasa, icyo bigamije ni ukwibagiza ibya Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, Joseph Gitera Se-Republika, Mutara III Rudahigwa Se-Muco, n’abandi n’abandi, kandi ntibizashoboka.
  • Bitinde bitebuke, mu Rwanda hazasubiraho ubutegetsi bw’abarevolusiyoneri b’aba-civils. Imyaka yose ruzaba rwaramaze ruyoborwa n’ibisahiranda n’ibikurankota by’abasilikare izitwa impfabusa. Izitwa imyaka y’amaganya.
  • Abasilikare bagomba gusubiza abasivile b’abalayike ubutegetsi babambuye ku maherere [= les militaires, les padri et les pasteurs doivent être soumis aux autorités politiques civiles et laïques]. Kandi, nta kuvuga ngo noneho nanjye ndi umusivile. Oya ! Ubusilikare si amapeti. Ni uburere. Umusilikare ahora ali we kugeza gupfa. Hitamo imara ipfa. Umusore cyangwa inkumi ishaka kuzaba umunyapolitike, ntakajye muli Armée.

H. Umwanzuro

Hakulikijwe ibisomwa kuli Internet ku mbuga no ku bigâmba hafi ya byose by’Abanyarwanda [= observables], bishobora gucapwa, buli wese akabyerekwa [= prouvables] akaba na we yabyirebera [= vérifiables], liliya teka lya FPR-Inkotanyi N° 001 / 2014 lyo ku wa 08 ukwakira 2014, Abanyarwanda hafi ya bose ntibalishaka.

Ibyo, bifite gihamya mu bulyo bwa Statistique hishingikilijwe icyizêre cyo ku ntera ya 97 %. Narangije kwerekana mu bitabo byanjye ko Abanyegiti [= la noblesse tutsie moderne faction Abâkagâra] bageze kuli 3 % z’Abanyarwanda, naho Abanyakazu [= les Habyalimanistes] bageze kuli 5 %. Ibyo simbigarukaho. Birazwi neza ko Abanyarwanda bajya kuli Internet atali Indorero y’Abanyarwanda [= échantillon représentatif y’Abanyarwanda]. Aliko kuba noneho Abanyarwanda bo mu Rwanda n’Abanyarwanda bo mu mahanga bahuliza ku kintu kimwe cyo kwamagana liliya teka, ni uko iyi ndorero, uwayikoresha, atâba yibeshya bikabije. Ikindi : birazwi muli Statistique ko mu ijanisha « moyenne y’indorero » icîshiliza [= estime] « moyenne ya population ». Gutyo, niba « proportion » y’Abanyarwanda bajya kuli Internet, hafi ya bose, bamagana liliya teka, ni uko n’Abanyarwanda hafi ya bose balyamagana ; ni uko ikarita-ngenderwaho yo mu mutwe w’ubutegetsi [= les schémas mentaux] bwa Paul Kagame Rwabujindili ntaho ihuliye na hato n’ukuli kw’Abanyarwanda, na sosiyete nyarwanda, na Roho ya sosiyete nyarwanda [= la réalité réelle rwandaise]. Paul Kagame Rwabujindili na FPR-Inkotanyi ye balimo bararôta inzozi mbi zenda kurangira. Umugabo ali mu kâga atabizi. Azagwa mu ruzi arwita ikiziba. Azakubitwa n’inkuba.

Mu ijambo limwe, nguyu umwânzuro. « Méthodes statistiques » ni zo zonyine zishobora gufasha intiti kureba mu cyôko cya politike [= les phénomènes politiques collectifs]. Icyôko cya politike y’U-Rwanda kimeze nabi cyane. N’iyo ili têka yalivanaho, uretse ko atazalivanaho, umwana w’Umwâkagâra, icyo Statistique yabonye iba yarangije kukibona. Abanyarwanda ntibali kumwe na Paul Kagame Rwabujindili na FPR-Inkotanyi. Amaherezo ye ni mabi cyane, kandi ntali kure. Uwiyishe ntalilirwa.

I. Références bibliographiques

  1. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel d’Histoire du Rwanda ancien suivant le modèle Mgr Alexis Kagame, L’Harmattan, collections études africaines, Paris, 2010, ISBN = 978 – 2 – 296 – 10431 – 0 (638 pages)
  2. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel d’Histoire du Rwanda à l’époque coloniale suivant le modèle Mgr Alexis Kagame, L’Harmattan, collections études africaines, Paris, 2010, ISBN = 978 – 2 – 296 – 10436 – 5 (594 pages)
  3. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel d’Histoire politique et sociale du Rwanda contemporain suivant le modèle Mgr Kagame, Tome 1 : La révolution rwandaise et la première république rwandaise, L’Harmattan, collections études africaines, Paris, 2012, ISBN = 978 – 2 – 296 – 99314 – 3 (434 pages)
  4. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel d’Histoire politique et sociale du Rwanda contemporain suivant le modèle Mgr Alexis Kagame, Tome 2 : Du coup d’état militaire du 05 juillet 1973 au Génocide rwandais, L’Harmattan, collections études africaines, Paris, 2012, ISBN = 978 – 2 – 296 – 99315 – 0 (438 pages)
  5. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel de Sociologie politique rwandaise approfondie, Tome 1 : Le Rwanda, Un état-nation unitaire millénaire, L’Harmattan, Paris, 2014, ISBN = 978-2-343-02156-0 (510 pages)
  6. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel de Sociologie politique rwandaise approfondie, Tome 2 : La spirale de la violence rwandaise, L’Harmattan, Paris, 2014, ISBN = 978-2-336-30304-8 (650 pages)
  7. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel d’études du Développement du Rwanda : le projet centriste révolutionnaire rwandais, L’Harmattan, Paris, 2014, ISBN = 978-2-343-03206-1 (310 pages)

Fait à Paris, le 15 novembre 2014

Mwalimu MUREME Kubwimana,                                                                                                 Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais,                                                          Centriste Gitériste-Kayibandiste,                                                                                                 Promoteur scientifique et coordonnateur général du                                                           Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais (= M.C.R.)

Pour commander ses livres : utiliser le formulaire de contact du site web http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/

CACHET MCR

Pièces jointes :