Rwanda-Belgique : Faustin Twagiramungu Rukokos ni umunyabinyoma. Arabeshya cyane : « Gitera Se-Republika ntiyigeze asaba ko habaho Umwami w’Umuhutu. Rudahigwa Se-Muco ntiyigeze agambanira Se Musinga. Kandi Ndahindurwa Se-Mhunzi ni umwere ! ».

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Représentant du modèle AKM « Mgr Alexis Kagame et Mureme »

Pour commander ses livres : prière de bien vouloir utiliser le formulaire du site web : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/category/edition-sciporwa/

 

Ku wa 08 gashyantare 2018, ku kigâmba cya Veritas info, Faustin Twagiramungu Rukokos yatangaje inyandiko yitwa : « Rwanda : Ese aho intwali za Kagame ntizizajyana na we ? Ni gute Rudahigwa wagambaniye Se yitwa intwali ? ». Muli iyo nyandiko, Twagiramungu Rukokos aravuga ko Rudahigwa yagambaniye Se Musinga ; ko Joseph Gitera ali we wa mbere wasabye ko habaho Umwami w’Umuhutu ; ko Kigeli V Ndahindurwa ali umwicanyi ; n’ibindi. Ibi bintu si byo. Habe na busa ! Kandi si ibyo kwihanganira. Intego y’iyi nyandiko ni ukubeshyuza ibi binyoma bya Twagiramungu Rukokos.

Ikibazo gikomeye kili aha. Ni ibinyoma nk’ibi Faustin Twagiramungu Rukokos ajugunyanga mu bantu ku bwende yitwikiliye umutaka wa « Umuyobozi wa RDI Rwanda rwiza » kandi mu by’ukuli agamije gusenya gusa. Nka biliya avuga kuli Joseph Gitera Se-Republika ngo : « Ni we wa mbere wasabye ko habaho Umwami w’Umuhutu », ni amayeli yo kumusenya no kumwambura ubu-Se-Republika bwe. Ni na cyo kimwe kuli Mutara III Rudahigwa Se-Muco no kuli Kigeli V Ndahindurwa Se-Mhunzi. Bulya rero, uwalimbura Se-Muco, na Se-Mateka yahita ahilima. Se-Muco na Se-Mateka ni ikimane. Yalimbura Se-Republika, na Se-Bwigenge agahita ahilima. Se-Republika na Se-Bwigenge ni ikimane. Rero, ni ya mayeli agikomeza yo gushaka kulimbura ibishyitsi bya sosiyete nyarwanda-ya-nyuma-ya-Gikoloniza mbiligi [= la société rwandaise postcoloniale], alibyo : Se-Muco, Se-Republika, Se-Bwigenge, Se-Mateka, Se-Mhunzi [= Ibibazo by’imhunzi bigomba gukemuka !]. Ibi bintu ni ishyano. Nta kuntu rero ishyano nk’ili lyakwihanganirwa, ngo lirenzwe amaso.

A. Joseph Gitera Se-Republika ntiyigeze asaba ko habaho Umwami w’Umuhutu.

Ibyo bintu ni ibinyoma bitagira Shinge na Rugero. Faustin Twagiramungu Rukokos asabwe gutangaza inyandiko yerekana uwo Gitera yabisabye ; italiki yabimusabiyeho ; aho yabisabiye na Pdf y’inyandiko cyangwa discours ibisaba. Iyo nyandiko kandi nzajya mhora nyimusaba buli mezi ane. Bitarenze uyu mwaka, nzafata umwanzuro kuli iki gihuhwe.

Ibi bintu ni amayeli yo gushaka gusenya Joseph Gitera Se-Republika, gusenya ubu-Se-Republika bwe no gusenya imilimo ye yose yakoze muli Revolusiyo ya Rubanda Rugufi muli 1950-1961. Ni cya kimwe n’iharanira lye lya Republika nyarwanda, inacyitwa yo kugeza n’uyu munsi wa none. Uruhare Musumbazose rwa Joseh Gitera nka Se-Republika rwemezwa na Vice-gouverneur général wa Ruanda-Urundi ubwe, Umubiligi Jean-Paul Harroy ; n’Umunyamateka gaheraheza Mgr Alexis Kagame Se-Mateka ; n’Umushakashatsi Kaminuza Donat Murego ; na UNAR ubwayo yitaga buli mu-Revolutionnaire wese Umuprosoma ; na MDR-PARMEHUTU, RADER na AREDETWA byiyitaga Barumuna ba APROSOMA ; na Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge ubwe.

  1. Ubuhamya bwa Jean-Paul Harroy, Vice-gouverneur général wa Ruanda-Urundi

Mu gitabo yanditse cyitwa « Rwanda, de la Féodalité à la Démocratie, 1955-1962, Hayez, 1984 » abigarukaho kenshi. Mu ncamake, aragira ati : « Joseph Gitera yali umunyapolitike w’umunyamahane kandi w’indwanyi ; yatesheje umutwe Abatware b’Abatutsi kandi natwe atubiza ibyuya. Ni we wa mbere na mbere muli Ruanda-Urundi wakinnye ikarita ya Republika, mbere y’abandi bose. Republika nyarwanda ni igitekerezo cye yagize nyuma y’urupfu rwa Mutara III Rudahigwa. Gitera yanandikiraga amabarwa LONI atatubwiye, bigatuma hali n’amabarwa ye nahagalikiraga mu iposita, nkayabuza kwoherezwa. Naho Grégoire Kayibanda we yali Munyabuhoro, Kaliro gake na Feri. We yali azi no kudutega amatwi. Ni yo mhamvu Gitera yarwanyijwe cyane. Kayibanda we ntiyarwanywa. Ni gutyo rero mu by’ukuli Revolusiyo nyarwanda yo muli 1955-1962 yabaye « Révolution assistée, orientée ». Icyatubabaje kikanadushengura ni uko Kayibanda uwo [= Kayibanda l’Ingrat], amaze kuba Président wa Republika, yatubereye Indashima. Yaraducenze, ntiyita ku nyungu zacu kandi alicyo cyatumye turenza amaso ibyo yakoraga ! ».

  1. Ubuhamya bwa Mgr Alexis Kagame Se-Mateka

Mu gitabo yanditse cyitwa « Un Abregé de l’Histoire du Rwanda de 1853 à 1972, UNR-INRS, 1975 », Mgr Alexis Kagame Se-Mateka abigarukaho kenshi. Mu ncamake, aragira ati : « Taliki ya 01 ugushyingo 1957, Joseph Gitera yashinze APROSOMA [= statuts zirahali !]. Yali afite n’ikinyamakuru cyitwaga « Ijwi lya Rubanda Rugufi » [= ibyo binyamakuru biracyaliho !]. Mu by’ukuli rero, Joseph Gitera ni we Tinga tinga yaharuye umuhanda wa Republika nyarwanda. Gitera yakoreshaga imvugo ityaye cyane, amagambo akomeye cyane, n’ukuli uku guca mu ziko ntigushye. Yali umuhanga cyane mu gusembura Rubanda no kuyihagurutsa. Yali umugabo utagira ubwoba, aliko kandi utali mubi : « Il se livra à sa propagande, souvent en propos trop hardis, mais toujours avec bonhomie ». Yasembuye Rubanda karahava. Intera ya Joseph Gitera yali indashyikirwa. Mvugishije ukuli : nta n’undi wayigejejeho. ».

  1. Ubuhamya bwa Dr Donat Murego

Mu gitabo yanditse cyitwa « La Révolution rwandaise 1959-1962, UCL, 1975 », Donat Murego nawe abigarukaho kenshi. Mu ncamake, aragira ati : « Havugishijwe ukuli, mu gihe cy’ibyo bihe, mu Rwanda, nta yindi ntwali nzi yaliho yo ku rwego rwa Joseph Gitera. Nta muntu numwe wamurushaga umuvuduko, ijambo, kumvwa, ubutwali, igihagararo n’ubwemarare. Yali afite ingufu zidasanzwe. Imbere ya Joseph Gitera, Dominique Mbonyumutwa nta buremere yali yifitiye. Habaye pression. Agaciro Dominique Mbonyumutwa yashoboraga guhabwa i Gitarama, iyo LONI yemera ibyemezo byo kuwa 28/01/1961, kali gusa ko yali umurwanashyaka wa MDR-PARMEHUTU ; ko yali umukandida w’ilyo Shyaka ; ko yali ali kumwe na Grégoire Kayibanda kandi ko buli mu-MDR-PARMEHUTU wese yali yategetswe kumutora, yamwemera, atamwemera. Iyo ataba mu kwaha kwa Grégoire Kayibanda, ntihabe n’igitugu kibyihishe inyuma cyo kumutora, Dominique Mbonyumutwa ntaba yaranagaragaye aho i Gitarama. Nta kindi, kindi. Icyo cyonyine gusa cy’uko yali mu kwaha kwa Kayibanda ni cyo yagenderagaho. Kumugereranya rero na Joseph Gitera ni ukugereranya ibitagereranywa. Naho ubundi, rwose, icyo Joseph Gitera yazize kirazwi, kandi ni ko bigenda mu ma-Révolutions yose. Uyivunikiye cyane si we uyisaruraho imbuto. « Par contre, si le vote se basait sur le seul critère du rôle historique apparent joué par chaque candidat Hutu, nul, dans le groupe Hutu à l’époque des faits, n’aurait battu M. Gitera, l’homme le plus populaire dans la défense de la cause des masses », page 962. Oya rwose Dominique Mbonyumutwa ntiyali leader charismatique ! ».

Donat Murego yanzura agira ati : « Muli Révolution rwandaise ya 1959-1962, habayeho aba-leaders charismatiques babili gusa, alibo Joseph Gitera na Grégoire Kayibanda. Abandi bose bali aba-lieutenants cyangwa aba-capitaines babo, alibo : Munyangaju, Gasingwa, Bicamumhaka, Makuza, Mbonyumutwa, Rwasibo, Mulindahabi, Rusingizandekwe, Mhakaniye, Habamenshi, Sindikubwabo, Banzi, Ndahayo, Niyonzima, Mbarubukeye, etc. Nibyo koko bali imhilimbanyi z’urwanamiza. Bali abagabo b’urwililiza. Hatakwibagirana kandi n’imhilimbanyi zakinaga ku turenge, ku mirenge, mu turere, no mu ntara ! Nazo ni intwali. Aliko, mu bulyo buli scientifique, -haretswe nkunzi nkunzi no gukabya inkuru-, intwali zidasanzwe za Révolution rwandaise ya 1959-1962 ni ebyili gusa, alizo : Joseph Gitera na Grégoire Kayibanda. Abandi bose bali aba-lieutenants cyangwa aba-capitaines babo ! Nabyo ni ubutwali, aliko si ubutwali budasanzwe nk’ubwa baliya bagabo bombi ! ».

  1. Ubuhamya bwa Joseph Gitera Se-Republika ubwe

Muli 1978, Joseph Gitera Se-Republika yahereye ikiganiro, i Butare, ubuli kabili, umushakashatsi MUREME Kubwimana. Muli icyo kiganiro, yavuzemo Mutara III Rudahigwa Se-Muco, agira ati : « Igihe cyose, Mutara III Rudahigwa yali Umwami, nta Munyarwanda n’umwe washakaga ko Ubwami buvaho kandi ntawashoboraga kwanga ko Mutara III Rudahigwa akomeza kuba Umwami w’U-Rwanda. Yali Umwami mwiza ukwiye U-Rwanda. Twe rero, twashakaga gusa ihinduka lya Régime politique. Twashakaga « Monarchie constitutionnelle », aliko tukagumana Rudahigwa. Ni izo tractations twagiranaga na Rudahigwa. Na we rwose ntiyali we ! Ubwami, yaravutse, arabusanga. Ubukoloniza, yaravutse, arabusanga. Rudahigwa yali umuntu mwiza. Mubimenye. Najyaga iwe nkarara yo. Tugasangira ku meza. Umwamikazi Rosalie Gicanda ahali. Abavuga ko ngo nashakaga kumusimbura ngo mbe Umwami ; cyangwa ngo nali raciste ; cyangwa ngo nali communiste ; cyangwa ngo namuteye umujinya ankubita urushyi ndinyalira ; barabeshya cyane. Abantu babi, babi cyane, bali abatware b’Abatutsi biyitaga Impfura, cyane, cyane ab’Abahima b’Ibibanda, babandi bashyingiraga i Bwami. Abo bo, rwose twarebanaga ay’ingwe. Ibintu rero byaje guhinduka aho Kigeli yimiye. Hashyizweho Monarchie constitutionnelle, turabyishimira. Aliko, ntibiteye kabili, dusanga Kigeli nta personnalité agira. Ntaho ahuliye na Rudahigwa. Rudahigwa yali afite caractère. Rudahigwa yali afite personnalité. Bya birura by’Abatware b’Abatutsi biyita Impfura, byikubira Kigeli ; ba Michel Kayihura, ba Chrysostome Rwangombwa, ba Pierre Mungarulire, ba Alexandre Kayumba, n’abandi, n’abandi. Noneho byose, byose tubirwanyiliza icyalimwe. Ni jye wa mbere wahagurukanye igitekerezo cya Republika. UNAR ikajya yilirwa insebya ahantu hose  ngo ndi raciste, ngo ndi communiste n’ibindi, n’ibindi ! ».

Ku kibazo cy’ukuntu Révolution yo muli 1959 yagenze, Joseph Gitera Se-Republika yaravuze, ati : « Ntabwo rwose Révolution ya Rubanda rugufi yagenze neza nkuko twabyibwiraga. Ndakubwiza ukuli, ntabwo twigeze dupanga gusahura Abatutsi, kulya inka, kwiba ibitoke, kumena amazu, gutwika, kumena amaraso, n’ibindi, n’ibindi. Amabandi menshi cyane yabyivanzemo, biba incontrôlable ku mhande zombi. Natwe batugabyeho ibitero byinshi n’amacumu n’imiheto n’imyambi. Batumaliye abantu. Ibintu byose byarayongayongaga. Iyo ibisahiranda bili ku butegetsi, bilya igihugu byonyine, ntabwo ali ibintu byoroshye kubibwira ngo nibirekere aho. Ibyo byose rero ni byo byatumye haza aba-commandos b’Ababiligi kubihosha. Ubwo rero nyine Ababiligi baba bobonye ubulyo bwiza bwo gukurura bishyira. Na bo babyivangamo, bitwaje gucunga umutekano. Kayibanda yashidutse baramuhagitse igisilikare cy’Abakiga mu bulyo bw’imibare ififitse yabo bwite yabarwaga mu ibanga n’Ababiligi ! Mbere ya 21/12/1961, gusaba explications Ababiligi ntibyashobokaga. Nta Autonomie interne yali ihali. Ikindi, abatowe i Gitarama bose, kuwa 28/01/1961, LONI yarabirukanye, basubira iwabo mu ngo, ihereye kuli Mbonyumutwa ! Niwe yahereyeho. LONI yaramwirukanye ! Ni ukuli ! Ababiligi bakomeje Ubutegetsi bwabo bonyine ! Ntawabagenzuraga ! ».

Mu bindi n’ibindi, Joseph Gitera Se-Republika yanagize icyo avuga ku maherezo mabi ya Révolution ya Rubanda rugufi. Yaravuze ati : « Uko Ababiligi babipanze ni na ko byagenze. Bashizwe ali uko bahilitse Kayibanda, kandi ahilitswe n’Abahutu ubwabo. Imbunda baliya Bakiga bamuhilikishije, ni izo Kayibanda yilirwaga abagulira ! Ni ibyo nyine ! Ahubwo akali imbere karahinda. Habyalimana uliya, azaduterereza Abahima ! Ils sont entrain de poser des jalons. Habyalimana ntazi iyo biva, ntazi iyo bijya ! Kumubwira ni uguta inyuma ya Huye ! Uwaroze Abahutu ntiyakarabye ! Habaho Abahutu b’ingurube koko ! Urazi kwanga Domination y’Abatutsi biyise Impfura, mwarangiza noneho mukisanga muli munsi ya Domination y’Abakiga ? Yayayayaa ! Biliya bintu baliya Bakiga bakoze ni ibiki koko ? Amaherezo y’Abahutu, si Ubuhoro ! ».

Ibintu nk’ibi kandi, hali undi mugabo na we w’intwali, witwaga Germain Gasingwa, na we wabivugaga ! Ilitavugumwe ! !

B. Rudahigwa Se-Muco ntiyigeze agambanira Se Musinga

Amateka asesenguye neza cyane ku ngoma ya Yuhi V Musinga, uwayashaka yayasanga mu bitabo, bifite références zabyo zili hasi y’iyi nyandiko.

Mu bulyo bw’incamake, Rudahigwa ntiyigeze agambanira Se Musinga. Ahubwo, uyu yagambaniwe n’Abêga b’Abâkagâra, babandi bamushyizeho ku Rucunshu. Bagezaho barashwana. Ni bo bamutamitse Ababiligi. Bashakaga kumusimbuza umuhungu we Rwigemera. Ndetse n’uwo Rudahigwa baramwangaga cyane. Ni birebire cyane.

Abapadiri bera n’Ababiligi bo, bishakiraga gushimangira Ubukoloniza. Inzangano nk’izo, Ababiligi barazikunda cyane, kuko babyivangamo, maze buli ruhande rugasigara rubaregera, kandi ali Abakoloniza : « Nje kubakoloniza, none buli wese asigaye yilirwa aza kundegera buli wese. Ibyo ni byiza cyane ! ». Ni gutyo rero Abapadiri bera n’Ababiligi bafatanyije n’Abâkagâra, bamenesha Yuhi V Musinga. Nyina Nyirayuhi V Kanjogera yapfuye yarasaze kubera ubugambanyi bwa benewabo n’ukuntu yali yarabarwaniliye.

Bamaze kumenesha Yuhi V Musinga, Mgr Léon-Paul Classe n’Ababiligi bali bafite umugambi wabo. Bati : « Nubwo bwose Abêga badufashije cyane kumenesha Musinga, ntidushobora gushyiraho kiliya gikoresho cyabo Rwigemera. Ntawamenya. Reka twishakire undi muhungu wa Musinga utagize aho ahuliye n’ayo matiku ». Ni gutyo batoranyije Rudahigwa. Iyimikwa lya Rudahigwa lyatunguye Abâkagâra ; libamena umutwe ; libakoma mu nkokora mu migambi yabo mibisha yo kulimbura Abahindiro. Rwambikana ubwo na Rudahigwa. Na we baramwikorera. Igihe cyinshi, yabaga ahanganye nabo. Izo nzangano ni na zo zarandagatanye kugeza no kuli Kigeli V Ndahindurwa. Abâkagâra bali baliyemeje kuzazimya burundu Abahindiro, bakaba alibo bategeka U-Rwanda. Bashizwe babigezeho. Abâkagâra bali i Rwanda ; bazabona !

Uretse ubutiliganya bwa Faustin Twagiramungu Rukokos, birazwi ko Rudahigwa yaziranaga n’Abâkagâra kubera nyine ibintu bakoreye Se Musinga. Ntabwo rero Rudahigwa yagambaniye Se Musinga, ahubwo yamurwaniye ishyaka. Ahubwo Faustin Twagiramungu Rukokos agomba kuvuga Références z’ahantu yavanye ayo manyembwa ye. Ibimharagata biragwira koko !

Ikindi, muli 2001 kugeza 2004, nali imhunzi i Kampala muli Uganda. Nahamenyaniye n’abahungu ba Yuhi V Musinga : Rutayisire, Badakengerwa, etc. Mhamenyanira n’umukobwa wa Yuhi V Musinga Espérance Banamwana. Twaraganiliye kenshi, bambwira ubuzima babayeho i Kamembe n’i Moba muli Kongo, n’urupfu Yuhi V Musinga yapfuye, n’aho yatabalijwe. Rudahigwa yabarwanyeho cyane, uko yashoboye kose. Yahoraga aboherereza amafaranga n’inka, mu ibanga likomeye. None ngo Rudahigwa yagambaniye Se Musinga ? Faustin Twagiramungu Rukokos ni ikilogolyo pe ! Ngo Rudahigwa ni umugambanyi ?

Nagiranye ikiganiro na Espérance Banamwana, umukobwa wa Yuhi V Musinga. Yambwiye ibintu byinshi. Banamwana yali umukecuru w’urukara, ulinganiye kandi witonda cyane. Naramubajije, nti : «  Aliko i Bwami muzi kwita. Banamwana bivuga iki ? ». Arambwira, ati : « Bivuga Bâna, Mwâna ! Byali ubulyo bwo gushimira Rudahigwa akamaro yali adufitiye no kutwifuliza, we nanjye nali navutse, Ishya n’Ihirwe ! Ni gutyo data Musinga yanyise Bâna Mwâna, Kûndwa n’Umututsi, Kûndwa n’Umuhutu, Kûndwa n’Umutwa, Kûndwa n’Umuzungu, Kûndwa n’undi Munyamahanga wese ! ». Ngaho rero ! None ngo Rudahigwa yagambaniye Se Musinga, kuko yemeye kuba Umwami, agasimbura Se Musinga kandi bamaze kumumenesha. Ahubwo yagize neza cyane. Ndetse Musinga uwo yumvise ko bashyizeho Rudahigwa, aranezerwa. Yali yihebye, azi ko bashyiraho Rwigemera yitaga « Ya Mbwa na yo ».

Urundi rugero nk’urwo, ntiruli kure. Bwana Faustin Twagiramungu Rukokos ni umukwe wa Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge. Juvénal Habyalimana Rutemayeze yamaze gushahura Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, ahamagara uwo mukwe we Twagiramungu, amutera akantu. Ati fata kiliya cya STIR, Sha, ukibere Directeur général, ubundi mwihangane, ni ko bigenda. Jye rero nta bugambanyi mbonamo bwo kugambanira Kayibanda Se-Bwigenge. Izo mhuha zaravuzwe cyane, aliko kuli jye ni amateshwa. STIR yali iy’igihugu. STIR ntiyali ikigo cya Habyalimana. Ahubwo aho mbona Twagiramungu Rukokos yaragambaniye Kayibanda, ni uko yatemaguye iyo STIR ; akayoza ; akigaragaza nk’igisambo ; akitwa, kuva ubwo, Igisahiranda kitali gikwiye kwitwa umukwe wa Kayibanda Se-Bwigenge. Twagiramungu uliya, rwose yali umuntu nk’abandi bose. Kuba umukwe wa Kayibanda Se-Bwigenge no kugirwa Directeur général wa STIR na Juvénal Habyalimana Rutemayeze, ngicyo icyagize Twagiramungu Rukokos igihangange. Habyalimana Rutemayeze ni we wamugize icyo ali cyo. Niwe wahaye uruvugiro n’ivogonyo uyu mu-criminel économique wilirwa akina ku mubyimba Abanyarwanda. Juvénal Habyalimana Rutemayeze yamuhaye Umutwe w’inka z’imbyeyi n’impfîzi zazo, witwa STIR, maze zose, zose, arazilya, Nyakunyagwa ! Nyamara, hali bagenzi be bamurushaga ubwenge kure, n’umurava, aliko basaziye mu Bwalimu n’ubukene kubera kubura kivulira.

None ngo Mutara III Rudahigwa se-Muco ni umugambanyi. Ahubwo ni Intwali idasanzwe y’Imena y’U-Rwanda.

C. Umwanzuro

Mbere yo kurangiza, hakwibutswa ko, ku bwa Résolution N° 1579 ku Kazaza ka Ruanda-Urundi yo ku wa 20 ukuboza 1960, hashyizweho na LONI « Amnistie générale et inconditionnelle » ibabalira ibyaha byose byakozwe mu Rwanda ku mhande zose mu ikotanira ly’Imhinduramatwara, kuva mu ntangiliro yalyo kugeza kuli iyo taliki. Ku bw’ibyo rero, yaba yalicanye, yaba atalicanye, Kigeli V Ndahindurwa Se-Mhunzi ni umwere. Amnistie générale et inconditionnelle bivuga kwêza no gutanga imbabazi. Uwakatiwe ahabwa imbabazi : utakatiwe akagirwa umwere.

Hanyuma rero, mu kwanzura, hanzuwe ko ibyo Twagiramgungu Rukokos yanditse ali ibinyoma bidafite Shinge na Rugero. Ni Ubutekamutwe busa, busa. Ahubwo Nyirubwite yalihemukiye ali we. Abo yashatse gusenya ntibasenyeka. Joseph Gitera Se-Republika, Mutara III Rudahigwa Se-Muco na Kigeli V Ndahindurwa Se-Mhunzi ni Intwali zidasanzwe z’U-Rwanda. Naho Faustin Twagiramungu Rukokos we, ni umupolitikari w’ikimharagata. Umunyapolitike nyawe ni ugira Rutangîra. Akamenya ko urulimi ali rwiza, kandi rukaba na rubi cyane. Ni cya kimwe n’ikaramu. Kujya kuli Radio, Audio cyangwa Video, Facebook, Twitter, cyangwa Internet, ugashyekerwa, ugatangira kuvuga ilije, ni ugusuzugura Rubanda. Iyo ngeso mbi Faustin Twagiramungu Rukokos arayifite, kandi arayisazanye. Ntibikwiye umuntu wiyita Umunyapolitike.

Bikorewe i Paris, ku wa 17 gashyantare 2018

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Représentant du modèle AKM « Mgr Alexis Kagame et Mureme »

Pour commander ses livres : prière de bien vouloir utiliser le formulaire du site web : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/category/edition-sciporwa/
 Références bibliographiques :

  • KAGAME Alexis, Un abrégé de l’histoire du Rwanda de 1853 à 1972, UNR, Butare, 1975
  • MUREGO Donat, La Révolution rwandaise 1959-1962, ISPS, Louvain, 1975.
  • MUREME Kubwimana, Manuel d’Histoire du Rwanda à l’époque coloniale suivant le modèle Mgr Alexis Kagame, L’Harmattan, collections études africaines, Paris, 2010 (594 pages)
  • MUREME Kubwimana, Manuel d’Histoire politique et sociale du Rwanda contemporain suivant le modèle Mgr Kagame, Tome 1 : La révolution rwandaise et la première république rwandaise, L’Harmattan, collections études africaines, Paris, 2012 (434 pages
  • MUREME Kubwimana, Manuel d’Histoire politique et sociale du Rwanda contemporain suivant le modèle Mgr Alexis Kagame, Tome 2 : Du coup d’état militaire du 05 juillet 1973 au Génocide rwandais, L’Harmattan, collections études africaines, Paris (438 pages
  • RUMIYA Jean, Le Rwanda sous le régime du Mandat belge (1916 – 1931), L’Harmattan, Paris, 1992