Rwanda – Biratangaje peee ! Uwapfuye yalihuse !

Muli 1971, hali ibintu Mgr Alexis Kagame Se-Mateka yatubwiye, aseka cyane abahanuzi ba Rwabugili. Yarabisekaga cyane atwereka ingero zifatika z’ibinyoma by’abaraguzi. Ngo Kigeli IV Rwabugili baramuhanuliye bati : « Umwami wa nyuma w’Umututsi azavuka mu nda ya Rwâkagâra,  azamena amaraso ataligeze ameneka mu Rwanda kuva U-Rwanda rwabaho ! Azicwa n’ibisumizi azaba yaroroye ! ». Bati kandi : « Umunsi uwo Mwami yageze mu Ndara [= i Ndora ], abazaba baliho icyo gihe bazamenye ko iby’Ubwami bw’Abatutsi bigiye kurangira burundu mu Rwanda, kandi ko Abatutsi ubwabo bazasubiranamo, ibintu bigacika ! ».

Mgr Alexis Kagame Se-Mateka yali azi ko Ubwami bw’Abatutsi bwarangiye burundu muli 1961 ; ko Revolution yo muli 1959 itabaye isubiranamo ly’Abatutsi ; kandi ko Kigeli V Ndahindurwa atali Umwega w’Umwakagara. Kubw’ibyo rero, akavuga ko ubuhanuzi bw’abahanuzi ba Rwabugili bwali ibinyoma. Yatabarutse muli 1981. Ahubwo, uwapfuye yalihuse.

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukanda ku mbîkîsho ikulikira :

ILYAVUZWE LIRATASHYE – UMWAMI W’UMWEGA W’UMWAKAGARA YAGEZE MU NDARA

http://www.therwandan.com/ki/2017/07/19/gisagara-ukwiyamamaza-kwa-kagame-kwagaritse-ingogo/