Rwanda : Enoch Ruhigira aracyasingiza, agashengerera wa mubisha Shebuja Juvénal Habyalimana Rutemayeze, -wishe Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, agatsembatsemba Abasangirangendo, yarangiza akajugunya imirambo mu bisimu ku Gisenyi nkumena ibishingwe. Dore rero ibisubizo Bwana Nelson Hishamunda yageneye uwo musizi w’incacaba [= ce mémorialiste forcené] ngo ni Enoch Ruhigira !

  1. Intangiliro

Mherutse kumva ikiganiro Enoch Ruhigira, -wahoze ali directeur de cabinet wa perezida Juvénal Habyalimana Rutemayeze-, yagiranye na Radiyo Inkingi ihagaraliwe na Gaspard Musabyimana, -nawe wakoze igihe kirekire muli perezidansi ya Republika ku ngoma ya Rutemayeze. Hali byinshi umuntu yavuga kuli icyo kiganiro, aliko njyewe ndibanda ku ngingo nkeya numva zikwiye kuganirwaho. Abantu iyo bicecekeye haba ubwo bituma uwo aliwe wese yivugira ibyo yishakiye kuko yizeye ko ntawe uzamuvuguruza. Kandi ndizera ko na Radiyo Inkingi ikwiye kumenya icyo abantu batekereza ku biganiro byayo.

  1. Enoch Ruhigira, ati: « Habyalimana yali inyangamugayo».

Gaspard Musabyimana yabajije Ruhigira, ati: « Wowe ko wakoranye hafi na Habyalimana, yali muntu ki? ». Ruhigira, ati: « Namumenye neza igihe mbaye ministre muli perezidansi ya Republika n’igihe mubereye directeur de cabinet ». Ati: « Ibyo bamuvuga byose baramubeshyera, yali inyangamugayo ». Umunyamakuru Gaspard Musabyimana asa n’uwanyuzwe n’icyo gisubizo ku bulyo nta na limwe yamubajije ku bintu byinshi azi byagiye bivugwa cyangwa byandikwa kuli Habyalimana.

Enoch Ruhigira niwe wongeyeho ko mu myaka ya nyuma y’ubutegetsi bwe, Habyalimana yemeraga ko hali ikibazo cy’Abakiga n’Abanyenduga. Ati : « Ndetse yalimo kugishakira umuti agerageza kubaka iteme lihuza Abakiga n’Abanyenduga. Ngo ni muli urwo rwego yageragezaga kuvugana na Gatabazi ». Ubwo Gaspard Musabyimana icyo kibazo aba akivuyeho ; asingira icy’urupfu rwa Gatabazi rwabanje kugerekwa kuli Habyalimana, nyuma bikazamenyekana neza ko yahitanywe na FPR.

Ntarondoye byinshi ntabwo narwanya ko Ruhigira avuga ko Shebuja yali inyangamugayo. Aliko ndibaza niba kubivuga utavuguruje ibyavuzwe ku ikindagurwa ly’abo bakoranaga muli guverinoma ya Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge hali icyo bihindura ku isura ye. Kuvuga ko yali inyangamugayo kandi aliwe watoneshaga akarere avukamo kakihalira imyanya ikomeye yose yo muli Leta n’iyo mu gisilikali, kakihalira n’imyanya myinshi mu mashuli yisumbuye na Kaminuza, kakikubira imishinga myinshi y’amajyambere… ndibaza niba ali byo kuba inyangamugayo. Simvuze ibibazo byavutse nyuma y’uko FPR itangiza intambara mu kwakira 1990. Ibyo bibazo nabyo uwabisuzuma ntabwo yavuga ko uwayoboraga igihugu muli icyo gihe yali inyangamugayo.

Muli icyo kiganiro, Enoch Ruhigira avuga ko ikibazo cy’imibanire y’Abahutu n’Abatutsi kitaliho ku ngoma ya Habyalimana, agatanga urugero rw’imibanire ye na Andereya Katabarwa ndetse na Valensi Kajeguhakwa. Ndetse avuga ko byageze n’aho umuhungu wa Katabarwa ashaka kurongora umukobwa wa Habyalimana. Ntabwo aliko asobanura uko ubwo bukwe bwapfuye. Aliko se ubundi Kajeguhakwa na Katabarwa bali bahagaraliye Abatutsi bose? None se bya byitso byaje kuzura stade byaturutse hehe? Ntabwo ntinze kuli iki kibazo, wenda abandi bazakivuga neza kandi ku bulyo burambuye.

  1. Habyalimana ngo ntabwo yali umunyagitugu

Ruhigira avuga ko abemeza ko Habyalimana yali umunyagitugu bamubeshyera. Ngo ikimenyimenyi niwe washyizeho politiki y’amashyaka menshi. Ngo mu ijambo yavuze muli mutarama 1989 arahiza abadepite, ngo nibwo yavuze ijambo aggiornamento (igitaliyani). Bikaba ngo bivuga imhinduka yashakaga kuzana mu butegetsi bwe. Ndetse ngo intambara yasanze harashyizweho ya komisiyo yayoborwaga na Edouard Karemera yakusanije ibitekerezo by’Abanyarwanda b’ingeli zose igatanga umwanzuro wo gushyiraho politiki y’amashyaka menshi. Ibyo rero kuba yarabikoze ngo ni ikimenyetso cy’uko atali umunyagitugu. Ndetse ngo Karemera Edouard yamugiliye inama yo kureka ibyo by’amashyaka menshi kuko igihugu cyali mu ntambara. Ati byaba byiza tubanje kurwana intambara y’amasasu twayitsinda tugatangira iby’amashyaka menshi kuko nayo ni indi ntambara. Iyo nama ngo Habyalimana yarayanze kuko ngo we yali umudemocrate.

Tubyibazeho gato. Habyalimana niwe, mu wa 1973,  washeshe itegekonshinga lyemeraga amashyaka menshi, ashyiraho  MRND, ali byo umutwe umwe rukumbi wa politiki Abanyarwanda bose bagombaga kubamo byanze bikunze. Itegekonshinga yashyizeho lyavugaga ko umuyobozi wa MRND ali we wenyine washoboraga kwiyamamaliza kuyobora igihugu. Amatora yakorwaga yabaga ali umuhango. Orchestre Impala yabivuze neza mu ndilimbo ngo « nta n’itora usanzwe wemewe ». Aha rwose nabaza Enoch Ruhigira ukuntu yaba atabona ko ibi bintu byali igitugu.

Muri icyo kiganiro Ruhigira avuga ko hali abaministiri bakoraga nabi akazi kabo bagatera isura mbi ubutegetsi bwa Habyalimana. Yavuzemo babili, Koloneli Aloyizi Nsekalije na Yozefu Nzirorera. None se mwa babyeyi  mwe wanegura ute Nsekalije na Nzirorera ukareka uwabashyiragaho? None se uwo twabyinaga muli animasiyo ni Nsekalije na Nzirorera cyangwa ni Habyalimana? Byumvikane neza: abaministiri bakora politiki perezida wa Republika  (cyangwa umukuru wa guverinoma) yemera. Iyo bitagenze bityo abakuraho. Niba Habyalimana atarafite ingufu zo gukuraho abamistiri yishyiliyeho nabyo ni ikibazo gikomeye kurusha ndetse kwitwa umunyagitugu.

Sinzi niba gahunda ya FDU-Inkingi ali iyo kugira Habyalimana umwere no kugendera ku matwara ye. Niba ali byo bagamije byaba ali ugusubiza igihugu inyuma. Mu myaka hafi 20 Habyalimana yatulilimbishije ubumwe n’amahoro kandi nta bihali. Nta yindi mhamvu yatumye igihugu gisenyuka mu gihe gito, ni uko bwa bumwe twalilimbaga bwali balinga. Ngira inama FDU-Inkingi nayisaba kuba ishyaka lishya ligendera ku matwara mashya yakemura ibibazo by’Abanyarwanda.

4. Amasezerano y’i Buruseli

Muli icyo kiganiro Ruhigira avuga ko Habyalimana yagize intege nkeya mu ntambara, akananirwa gufata ibyemezo byali bikenewe kugirango ibintu bisubire mu bulyo. Ibi ntawabihakana kuko kuba yaratsinzwe intambara nuko hali ikitaragenze neza.

Igitangaje ni urugero Ruhigira atanga rw’ibyemezo bitafashwe neza.  Urugero atanga ngo ni ukuba Habyalimana atarahise asesa guverinoma ya Nsengiyaremye igihe amashyaka MDR, PSD, PL na PDC bigirana amasezerano na FPR i Buruseli muri kamena 1992 (Guverinoma ya Nsengiyaremye yali itaramara amezi 2 igiyeho). Umunyamakuru yabajije Ruhigira icyabujije Habyalimana gukuraho guverinoma kandi yali abifitiye ububasha. Ruhigira (amaze guhigima) ati: « Wa mugabo we ubuliye umubyizi mu kwe ntako aba atagize. Ngo hali izindi ngufu zamubujije gusesa guverinoma ya Nsengiyaremye ». Ruhigira avuga ko igihe kitaragera cyo kubisobanura neza. Ntabwo nzi neza icyo ategereje, aliko byaba byiza kwibutsa ko guverinoma ya Nsengiyaremye yagiyeho U-Rwanda rumaze umwaka n’igice mu ntambara kandi n’imbere mu gihugu imvururu zali zose. Tulibuka cyane imvururu zo mu Bugesera zahitanye Abatutsi batali munsi ya 500 aliko n’ahandi mu gihugu byaracikaga. Habyalimana yarakeneye ko amashyaka amufasha gukemura ibibazo byaliho. Ndetse n’abamuteraga inkunga ni byo bamusabaga kugirango ka serum gakomeze gatangwe. Niyo mpamvu yayashyize muli guverinoma.

Abagiye i Buruseli nabo bagiye bazi neza ko Habyalimana yananiwe ikibazo cy’intambara, bo bajya gushakira mu nzira atali yaragerageje. Niyo mhamvu  guverinoma ya Nsengiyaremye yageze ku masezerano yo guhagalika imirwano itaramara amezi 4. Kugirango ibyo bishoboke habayeho politiki yo kwegera FPR no kuyereka ko itali yonyine mu kurwanya igitugu cyaliho mu Rwanda. Amasezerano y’i Buruseli ni icyo ngicyo yarashingiyeho. Habyalimana nawe yarakeneye igihagalika imirwano kuko kurwana byasabaga intwaro nyinshi atali afite. Yarakeneye cessez-le-feu kandi ntiyashoboraga kuyigeraho wenyine na MRND ye. Ruhigira rero sinzi ibindi bisobanuro afite byatuma twumva ko Habyalimana yashoboraga kubigenza ukundi.

Umuntu ahubwo yavuga ko mu mwaka wose imishyikirano yamaze, Inkotanyi zakomeje gutegura intambara mu gihe imbere mu gihugu politiki yalimo kudogera. Wabonaga Habyalimana na MRND bakora ibishoboka kugirango babuze ubulyo guverinoma ya Nsengiyaremye, kugeza ubwo bamukuyeho ali hafi kurangiza imishyikirano. Ubwo ngo bangaga ko yazagira succès bikamuviramo gutsinda Habyalimana mu matora. Ibi nibyo byatumye bateza akaduruvayo muli MDR, bituma guverinoma yali igiye gusoza imishyikirano ivaho kandi byagize ingaruka ziremereye. Muli kiliya gihe ntabwo Habyalimana yitwaye nk’umukuru w’igihugu umaze imyaka 20 ku butegetsi kandi uli no mu ntambara. Yashatse kurwanya MDR, aha icyanzu gikomeye FPR. Niba Ruhigira yali mu bagiraga inama Habyalimana muli icyo gihe, ibi yarakwiye kubisobanura neza.

5. Ngo Habyalimana ntiyateganyaga kongera kwiyamamaza

Muli icyo kiganiro Enoch Ruhigira yagiranye na Radiyo Inkingi hali igishya yavuze gikomeye, ngo Habyalimana yali yaramubwiye ko adateganya kongera kwiyamamaza.

Ibi ngibi numva bitangaje kuko ibibazo bya politiki bikomeye byaliho icyo gihe byali bishingiye ahanini ku gukuraho ubutegetsi bwa Habyalimana. Muli opposition imbyino yali imwe, ngo navaho imhundu zizavuga. Inkotanyi nazo zashyiraga imbere gukuraho ubutegetsi bwa Rutemayeze wali waligize Ikinani mu Bantu. No mu masezerano ya Arusha umwanya bali bahaye umukuru w’igihugu mu nzibacyuho wali mutoya (symbolique) hagamijwe kugirango atazawukoresha yiyamaza nyuma y’inzibacyuho. Bityo rero nkumva ko iyo Habyalimana aba adateganya gukomeza kwiyamamaza, yajyaga kubitangaza ku mugaragaro bikagabanya ibibazo yarafite. Ibiramambu ahubwo yashinze Interahamwe, ajya no kuzogeza muli mitingi yo mu Ruhengeli. Ni cya gihe yazibwiraga ko azazambika bakamanuka. Byasaga n’ibivuga ko bazaba bagiye kwiyamamaza.  Nyuma yaje gushinga na RTLM. Propagande yakorwaga icyo gihe kuli RTLM no mu binyamakuru bya MRND na CDR yali igamije kwerekana ko Habyalimana ali we leader w’Abahutu kuko abandi banyapolitiki b’Abahutu ngo bali ibyitso by’Inkotanyi.

Nshingiye kuli ibi mvuze haruguru, nagirango mbwire Enoch Ruhigira ko ibyo Habyalimana yamubwiye ngo ntazongera kwiyamamaza byali nk’ibyo Paul Kagame ajya avuga mu binyamakuru. Kenshi cyane yagiye atangaza ko yumva ananiwe kandi akeneye n’akanya ko kwita ku mulyango we. Aliko ibyo yabivugaga alimo gutegura referendum izamwongeza indi myaka 17. Umunyapolitiki uramwumva ibyo avuga aliko ukareba n’ibyo akora. Icyashoboraga gutuma Habyalimana atiyamamaza ni kimwe gusa: ni ukutizera gutsinda. Iyo amasezerano ya Arusha ashyirwa mu bikorwa, inzibacyuho ikarangira abona ahagaze neza nka leader wa Rubanda nyamwinshi nk’uko propagande yitaga Abahutu, ntacyajyaga kumubuza kwiyamamaza.

Ararekwa ntashira !

Byakorewe kuli DHR, kuwa 7 ukuboza 2015

Nelson Hishamunda

 

Umugereka wa Audio:

Rwanda : Ngiki ikiganiro Enock Ruhigira yagiranye na Radio Inkingi kuwa 25 ugushyingo 2015

Kumva iyo nkuru ni ugukanda ku mbîkîsho ikulikira :

https://www.youtube.com/watch?v=o8H2ZWieVE0&sns=tw%20via%20@youtube