Rwanda : Ijambo-raporo litangiza kongere isanzwe ya gatanu ya M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] yabereye i Paris ku wa 10 nzeli 2016.

Basangirangendo muteraniye hano,

Ndabaramukije ! Mukomere cyane !

Mwese, mwese !

Uyu munsi, twateraniye hano muli kongere isanzwe ya gatanu ya M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes]. Tubanze twibukiranye ibikorwa by’ingenzi bya vuba ahangaha, ubundi tuvuge umurongo w’ibyigwa.

A. Hali abantu bamaze iminsi bashaka kurema Rukomatanya nshya ya Opozisiyo. Byifashe bite ? M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] yabyifashemo ite ?

Abo bantu bali bamaze igihe banshaka. Baciye ku Basangirangendo bo muli Canada. Mbatumaho ko igikwiye ali ukunyandikira kuli site web http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/contact-2/ mu gika cya contacts.

Nyuma y’igihe kitali gito, baca ku bandi bo mu Bubiligi. Mbatumaho ko ntazaboneka mbere ya janvier 2017. Noneho kubera ko nali natumiwe mu bukwe bubili bukulikiranye mu Bubiligi kandi nkaba ntâli buhabure, nsanga navira Ruhande limwe. Hali ku wa 06/08/2016 no ku wa 20/08/2016. Noneho ba bantu mbemerera ko twabonana icyo gihe nyuma y’ubukwe ku wa 06/08/2016, aliko tukabonanira ahantu nizeye umutekano wanjye 100 %.

Ku wa 06/08/2016, nyuma y’ubukwe, intumwa yabo yangejejeho ubutumwa bwabo. Nyibwira ko ali ibibazo by’isobe kandi biremereye cyane ntabonera igisubizo mu minota ibili ! Tuvugana ko tuzongera guhura ku wa 20/08/2016. Byalimo urujijo rwinshi. Sinabonaga neza intego ye. Kandi yabikoraga ku bwende. Aliko nanjye nkagerageza kuvanamo urujjijo, mwereka amarembo ya M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes]. Nibwira ko ali umuyoboke w’imena uli mu nzira, hafi cyane.

Ku wa 20/08/2016, turongera turabonana, noneho mbere y’ubukwe. Rugikubita mubwira ko alimo abonana na M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes], atalimo abonana n’umushakashatsi Mwalimu Mureme Kubwimana.

  1. Dore ubutumwa bwabo, muli make :

Balifuza kurema Rukomatanya nshya ya opposition yahuliza hamwe abantu balimo bava mu ishyaka lya Faustin Twagiramungu Rukôkôs, mu lya Paul Rusesabagina, mu lya Thomas Nahimana no mu yandi, no mu yandi ; maze bagahulizwa hamwe na société civile, halimo cyane cyane CLIIR ya Joseph Matata ; bakongera bagahulizwa hamwe na CNRD-Ubwiyunge, ndetse ngo na M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes].

Imhamvu babyifuzamo cyane cyane M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes], ngo ni uko muli mouvements politiques zose bamenye z’Abanyarwanda, M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] ali yo mouvement politique Rwêma muli Idéologie révolutionnaire, idapacapaca, ikora gihanga, ifite projet de société izwi mu rwego mhuzamahanga, ikagira Intekerezo y’urutare, ikagira Idéologie na Doctrine politique ziruta iz’abandi kure. Nahise mhaguruka, mukomanga ku rutugu, itase ye y’ikawa nyikubitisha iyanjye, ndamubwira nti : « Uvuze ukuli wa mugabo we. Kora aha ! ». Nali nishimye cyane, ngira ngo twungutse Umusangirangendo w’imena, nishimiye kumwakira muli M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes], nibwira ko noneho yasobanukiwe n’igikwiye aho gukomeza gushakisha saa sita saa munani ! Aliko nanagira ngo mpime ubushyuhe bwe kuko Umusangirangendo, umubwirwa n’uko ashyushye, amwênyura. Mbona we arakonjaraye ku bwende. Numva ndishishe. Byali nko gukora ku kintu kivuye muli friseur.

Ngo aliko, …… ngo aliko, nta ngabo mugira. Kandi ngo magingo aya, hali ukuli kugomba kuvugwa cyane n’ukundi kuli kutagomba kuvugwa, kugira ngo bidaca intege opposition. Muli make, ubukolonize bw’Abakiga b’Abanyakazu M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] ivuga, bugomba gucecekwa. Ubwicanyi bw’Abanyakazu bugomba gucecekwa kugirango Abanyakazu batarakara. Iyicwa lya Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, iyicwa ly’aba-martyrs ba Démocratie na Republika, igilirwanabi lya Joseph Gitera Se-Republika, bigomba gucecekwa kugirango Abanyakazu batarakara kandi alibo bayoboye ingabo. Biliya byabaye i Bruxelles ku wa 15/08/2014 bya Convention ni ibintu bidindiza opposition. Rero, ukuli kugomba kuvugwa ni crimes za FPR-Inkotanyi na génocide yakozwe na FPR-Inkotanyi, gusa.

Nditonda ndamwitegereza neza mu ndorerwamo zanjye no mu buhanga bwa politologue bita « gushyira umukiliya ku munzani ». Nsanga afite un caractère passionné réfléchi, nsanga ali un agent double, un dissimulé, un interlocuteur de mauvaise foi, un individu rusé et très peu franc, un manipulateur, etc. Ntangira kwibaza icyatumye nta umyanya wanjye ubugira kabili, kose.

Arakomeza ati : « Gutyo, opposition yose nishyira hamwe, abanyepolitike, abasilikare na société civile, ni ho hazaboneka Idéologie Rwêma n’ingabo zishyigikiwe nyabyo byo guhangana na FPR-Inkotanyi ».

2. Dore imyumvire ya M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes], yaba iyo namubwiye, yaba iyo ntamubwiye, ngomba kuvuga.

Uko kuntu ubona ibintu, ni imibonere ya gipfayongo ya sosiyete nyarwanda.

Iyo Rukomatanya ni ikibyimba cya politique [= abcès politique] kitazatinda kumeneka. Ni ubushukanyi [= brouillage des conflits]. Muli 1973-1990, sosiyete nyarwanda yongeye gusaduka no kwiyasa kubera ububisha bw’Abanyakazu. Juvénal Habyalimana Rutemayeze wiyise « Ikinani cyananiye Abagome n’abagambanyi  ku wa 05 nyakanga 1973, kikabashyira ngo aho bashakaga kugishyira », ni we Responsable. Ni ikinywamaraso. Ni ikimharagata, bure ! Itemayeze lye lyo kuwa 05 nyakanga 1973 ni lyo litugejeje aha hose ! Uko ni ukuli kw’Imana [= la vérité objective absolue].

Iyo Rukomatanya, ntaho yaba itaniye na CNARED y’Abarundi, na ADRN-Igihango ya Valens Kajeguhakwa, na CPC ya Faustin Twagiramungu Rukôkôs na Gaston Iyamuremye, n’ibindi, n’ibindi nk’ibyo.

Iyo sosiyete yasadutse, ikiyasa, haba hajemo « groupes sociaux » zitumvikana kubera ko imwe iba yalishe indi, ikayicalira. Ikindi kandi, iyo inkovu yacitse, irushya abavuzi. Ikiba gisigaye ni ugupigana. Icyo gihe, Science politique yigisha ko buli « groupe social » izi ubwenge, igomba kugira mouvement politique yayo bwite. « Groupe social » irusha izindi ubwenge niyo ifata Ubutegetsi. Abantu bashobora no kuba Nyamwinshi kandi ali abâsama. Bulya rero, ntibakababeshye, muli ilyo piganwa, nta « groupe social » ivuganira indi. Nta « groupe social » irwanilira indi. Buli « groupe social » ilivuganira. Buli « groupe social » ilirwanilira. Buli « groupe social » ilipiganira. Na Bulya, Ouganda, U-Burundi, FPR-Inkotanyi, n’ibindi bihugu by’inshuti z’Abahima-Tutsi, ntibarwaniliraga Abanyarwanda. Ntibarwaniliraga kwimika « Abahutu modérés » cyangwa gushyira Faustin Twagiramungu Rukôkôs ku buprezida bw’igihugu. Ngaha rero aho abantu b’ibicucu bishukira. Faustin Twagiramungu Rukôkôs nawe ali mubishe U-Rwanda.

Niba abantu bamaze imyaka 20 mu mashyamba ya RD-Congo, bihindukira ngo badushuke. Si Aba-Centristes Gitéristes-Kayibandistes bashaka gushyira ku butegetsi. Ni Akazu kabo bashaka gusubiza ku butegetsi. Ni aho hashingiye Habyalimanisme, Centrisme Gitériste-Kayibandiste, Traditionnalisme-progressisme, Paul-Kagamisme, n’ibindi. Rero, Abasangirangendo bishinze icyo kigare cya Rukomatanya y’Abahutu bazisanga barasubiye kuba ingaruzwamuheto z’Abakiga b’Abanyakazu.

Twumvikane ! Le Habyalimanisme ntibivuga abantu bakoranye na Juvénal Habyalimana Rutemayeze. U-Rwanda ntabwo rwali akalima ka Se Ntibazilikana ! Non ! Habyalimanisme bivuga ugusingiza Juvénal Habyalimana Rutemayeze. Bivuga Akazu ! Twebwe Abasangirangendo, umuntu tuzi ko ali ikinywamaraso, akaba yaratwiciye abantu, akabajugunya mu bisimu ku Gisenyi nk’umena ibishingwe, ntidushobora kwemera ko asingizwa mu Rwanda. Abanyakazu bazigumire mu Kazu kabo batureke. Ntitubakeneye. Ibyakozwe muli Convention i Bruxelles ku wa 15/08/2014 ni byo 100 %. Ntibigirwaho imhaka. Umunsi w’aba-martyrs ba Demokrasi na Republika washyizwe ku wa 15/12 buli mwaka ni ihame lidakûka. Ni ibyo, nta bindi !

Nta wishyira hamwe n’ibyo adashaka. Ni gute aba-GP ba Juvénal Habyalimana Rutemayeze, hejuru y’ukuntu bishe Agathe Uwilingiyimana, Boniface Ngulinzira, Landoald Ndasingwa, Frédéric Nzamurambaho, Félicien Ngango, Théoneste Gafaranga, Charles Kayiranga, Faustin Rucogoza, Augustin Maharangali, Narcisse Munyambaraga, Innocent Rwabuhene, Winifrida Kubwimana, André Kameya, Charles Mulindahabi, Venant Nshimiyimana, Justin Niyongira, Primien Nyemazi, Abdallah Munyemana, Antoine Twagirayezu, Athanasie Bucyanayandi, Paul Kamba, Alexis Ngabonziza, Onésime Rumenerangabo, Egide Bizimana, Augustin Kubwayo, Ignace Munyeshuli, Alexis Rutabana, Octavien Bishokaninkindi, Juvénal Ntaganzwa Nyiramasaka, Célestin Nsabimana, Alphonse Rutsindura, Damien Mbonyumuhungu, Pétronille Mbonyumuhungu, Ignace Ruhatana, Eugène Biroli, François Macumu, Eugène Rwamucyo Ruterabaduga, François Munyarukiko, Innocent Nsanzurwimo, Théoneste Karemera, Paul Gakuba, Callixte Kamugunga, Camille Mbonyubwabo, Boniface Gasangwa, Alexandre Kambanda, n’abandi, n’abandi ; ni gute Abasangirangendo bahindukira bakajya kubatera inkunga ya Idéologie, y’amafaranga n’ibikoresho, ngo bakunde basubire ku butegetsi ? Baragapfa batabusubiyeho !!

Mu by’ukuli rero, isesengura nakoze, nasanze CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka na FDLR ali ibimane [= des vases communiquants]. Uwabyishinga yalya ishingwe. Yagwa mu ruzi arwita ikiziba. Icyo bapfa ni inyungu n’îrali by’abantu ku giti cyabo. Wilson Irategeka si mubi. Aliko, kugeza ubu, système ya CNRD-Ubwiyunge, ntaho itaniye n’iya FDLR. Ni urujya n’uruza. Ali MRND na CDR, ali MRND-CDR na FDU-Inkingi, ali FPR na RNC ishaje, ali FDLR na CNRD-Ubwiyunge, ni ili n’ili. Ibi bintu ntacyo bimaze. Ni Totalitarisme. Ntacyo bizagezaho Abanyarwanda. Ni ukujugunya ! Iyo abantu bafashe imbunda, bakarara rwa Ntambi, bulya, nibo baba birwanilira. Ntibakabeshye Abanyarwanda. Uwarwanilira Abanyarwanda ni nk’uwabona ko ibintu bikabije ; agakora coup d’État, yarangiza agahamagara LONI, igakoresha kandi igahagalikira amatora asesuye mu mucyo. Yo ubwayo ! Hakamenyekana neza icyo Majorité y’Abanyarwanda ishaka. Ubutegetsi bugasubizwa Abanyarwanda. Nguwo uwaba intwali idasanzwe yazahora isingizwa mu Rwanda. Wavuga gute se ko uvugira Abanyarwanda kandi warafashe ubutegetsi ku ngufu, warangiza ukajya wiba amajwi, ngo wilire U-Rwanda wenyine n’abo wishakira gusa nka Juvénal Habyalimana Rutemayeze na Paul Kagame Rwabujindili ?

Naho ubundi, rebellion y’intagondwa z’Abahutu yava muli RD-Congo, ikajya guteza akaduruvayo mu Rwanda, n’iyo itagilira nabi Abatutsi, -uretse ko nta wabihamya-, Abasangirangendo b’i Kigali i Kambere bambwiye ko FPR-Inkotanyi ubwayo iziyicira Abatutsi bahagije, balimo n’abasenyeri b’Abatutsi, -kugira ngo Vaticani nayo ibyamagane-, maze byose bikagerekwa ku ba-rebelles b’Abahutu bâteye. Amaruru akavuga cyane ku Isi hose kubera iyicwa ly’abasenyeri b’Abatutsi n’Itsembabatutsi lyasubiliye. Hanyuma hagakulikiraho ikumunzurwa litababalira n’iyonka ly’Abahutu bo mu Rwanda. Naho mu mahanga, Abahutu babashyigikiye bose bali i Burayi, Amerika n’ahandi hose, bagatoraguzwa uruhindu. N’utali genosideri, urwaho rwo kumuhindura jenosideri rukaba rurabonetse. Ibi bintu Inkotanyi zirabyifuza cyane ! Rwose, rébellion y’Abahutu iyobowe n’intagondwa z’Abakiga ni ikosa likomeye cyane lyo kwilindwa. Abahutu babitokombereramo, bakanabihomberamo burundu mu mateka y’U-Rwanda. Byakwitwa kabili, kabili !

« Antécédent ya génocide » ni mbi cyane. Ni ubusembwa budasubirwaho. Ijambo « rebelles Hutu » ni umutego wa kabutindi Abahutu bagomba kwilinda kwitega. Abahutu bazwi nabi cyane kuli iyi Isi. Bagomba rero kuyoborwa n’aba-politologues b’abahanga Gakeraheza, bashoboye kubamulikira, kandi bakilinda guhutera. Naho ubundi ntibazawuva. Biliya bya FDLR na CNRD-Ubwiyunge ni ukwilingira kwibeshya. Abanyakazu, ali bo, nibarekere aho kuvuruguta « opposition ». Nibave mu mateshwa y’Ubuhutu, bemere ko Abanyakazu n’Abasangirangendo ali « groupes sociaux » ebyili, zatandukanye burundu kubera ububisha bwa Juvénal Habyalimana Rutemayeze, kandi zifite Intekerezo zitandukanye cyane. Ubushukanyi [= brouillage des conflits], niburorere. Buli « groupe social » ifite uburenganzira bwo kwivuganira no kwipiganira. Abakiga b’Abanyakazu nta Banyarwanda bandi bigeze bavuganira. Niboye ! Barakomatanya se barakomatanya bande ? Akabuliye mu isiza ntikabonekera mu isakara.

Umunyarwanda utegereje kuzavuganirwa n’Umukiga w’Umunyakazu, uwo nguwo rwose, azategereza na Mutegereza izalinde iza !

M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] tuli Abahutu, Abatwa n’Abatutsi bavangavanze. Nta ntambara  y’Amôko dushaka mu Rwanda. Mu bashaka gushôza iyo ntambara y’amôko, Abasangirangendo ntibalimo. Amaherezo ya Paul Kagame Rwabujindili na FPR-Inkotanyi ye azabaho. Muhumure. Mwirambirwa ! Aliko ntashobora kuvanwaho n’amatôra. Gutyo rero, amashyaka ntacyo avuze. Zéro ! Uvuze Ishyaka aba avuze inzira y’amatôra. Uvuze mouvement politique, we, aba avuze inzira ya Revolution igamije guhilika « Igisuti ». Ni inzira ebyili zitandukanye cyane, abanyepolitike b’Abanyarwanda bamwe batumva. Baliganana gusa. Hagomba rero kuremwa mouvements politiques nka M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes]. Buli « groupe social » ikagira mouvement politique yayo, iyobowe na politologue gaheraheza wayo. FPR-Inkotanyi ni système auto-colonial. Bene iyo système ntivanwaho n’amatôra. Ivanwaho mu bundi bulyo bwa politique aliko butali ubw’amatôra ntibunabe kandi intambara y’amôko, kuko iyo bihindutse intambara y’amôko bisubira irudubi. Ngiyo imhamvu M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] ishyigikiranye n’Abashyirahamwe ba Sûgu Kigeli V Ndahindurwa.

Umugabo arambaza, ati : « Sûgu bivuga iki ? ». Nti : « Sûgu ni Ikinyarwanda. Bivuga Umukuru wa sosiyete, ni ukuvuga le représentant légal cyangwa se le symbolisant de la société globale rwandaise, cyangwa le N° 1 de la République sociétale rwandaise ». Kuki Sûgu Kigeli V Ndahindurwa mumwibagirwa kandi na we ali imhunzi y’Umunyarwanda ? Umugabo alisetsa bulyalya. Ngo : « Ese ntarakwakîra ? ». Nti : « Oya ! Kuki ? ». Ibyo ali byo byose, Kigeli V Ndahindurwa ni élément ya société nyarwanda ikwiye kwitabwaho kandi y’ingirakamaro.

Naho ku byerekeye Société civile, M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] ntibeshyabeshya. Ni mouvement politique. Ntishobora gukorana na Société civile. Buli wese afite uruhare rwe. Société civile, si société politique. Si sphère politique. Ni sphère populaire. Politique ikorwa na organisation politique. Ntikorwa na ONG. ONG si organisations politiques. ONG si organisations gouvernementales. Ikindi rero, tuliya twa associations twose [= CORWABEL, CLIIR, Jambo asbl, Ikondera Info, Amahoroiwacu2017, etc.], utwinshi ni utw’Abanyakazu. Ni bo bahunganye ibifaranga bibye muli BNR, OCIR-Thé, OCIR-Café, muli za ambassades, n’ahandi, n’ahandi henshi cyane. Kugira ngo bahishe ubunyakazu bwabo, bigize société civile. Ni couverture [= ikilingiti]. Joseph Matata uliya, ni agakingilizo. Coordonateur-adjoint we yitwa Marius Komeza. Ni Umunyakazu butwi ! N’abandi, n’abandi. Gufata abantu, ugashaka kubahuza n’abantu babahîga, byitwa ubugambanyi. Gushaka gukomatanya « groupes sociaux » zifitanye inzigo, iyo nzigo itabanje gucibwa n’urukiko rwa Mbûga, ni ubugome n’ubushinyaguzi ndengakamere. Ushobora kuba utabizi, aliko noneho bimenye, urorere. Uli igiki ku bulyo wabasha gukomatanya « groupes sociaux » zatandukanye nabi cyane, zikaba zitajya imbizi ? Ahubwo, imwe muli zombi ulimo urayigambanira. Mu by’ukuli, igambanirwa ni idafite ingabo.

Uko buli Munyarwanda azagenda asobanukirwa neza na « groupe social » ye, ni nako azajya agana muli mouvement politique ya « groupe social » ye kugirango arwanilire « groupe social » ye, aho kuba igikoresho cy’ababisha b’Abanyakazu cyangwa b’Abanyegisuti, ngo ni uko bamuha utuvungukira ! Ni gutyo tuliya dushyaka twose tuzayoyoka. Bene aliya mashyaka yitwa « Ishyaka lya Kanaka : le parti d’un Tel ». Si mouvement politique. Ce sont des nids de protestataires [= Ni ibyali by‘imyijujuto]. Ce ne sont pas des projets de société [= Nta mushinga wa sosiyete yigilira]. Ni ba Rusahulira-mu-nduru baba bashaka gusa kwishingikiliza imibabaro ya Rubanda, nta groupe social n’imwe bahagazeho [= récupérer les mécontentements et les frustrations sociales]. Ni yo mhamvu bisenyuka vuba. Biba byubakiye ku musenyi.

B. Umwanzuro wabaye uwuhe ?

Ni uko rero, ibibazo tumaze kubizunguruka vuba vuba, mu kwânzura, nabahaye amahitamo abili. Ngaya :

Icya mbere, mwebwe ubwanyu, mugende mukore iyo Rukomatanya yanyu. Nimara umwaka ikora neza, muzatwandikire mutubwire amakuru, natwe tuzige uko twatsura umubano namwe.

Icya kabili, niba rero, -koko wa mugani wanyu-, kubura M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] muli mwe byaba ali igihômbo gikabije cyo mu rwego rwa idéologie na doctrine politique, noneho nimuze muyoboke M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes], mwemere ko ibereye Abanyarwanda, maze mube Abasangirangendo. Cyakora na none kuyoboka M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] bikorerwa muli zone ubalizwamo, ntibikorerwa mu Buhuzabikorwa bukuru. Kandi bikorwa umuntu ku giti cye.

C. Amaherezo yabaye ayahe ?

Hashize iminsi ine, umugabo arantelefona, sinzi ibyo yashakaga kumbwira. Mubwira ko ndi muli rwinshi, ibyiza ali ukwandikirana messages muli É-mail. Aranga, ntiyigeze abikora. Ntajya akunda kwandikirana, sinzi imhamvu. Yanga inyandiko. Yikundira amagambo yo kuli telefone. Muli politique, ibyo bintu ni bibi cyane. Byitwa manipulation. Kuko umumanipulateri arabanza akamara iminsi myinshi atekereza cyane ku bintu bye. Wowe, yagirango muvugane, agashaka ko uhita usubiza ako kanya kuli telefone kandi akagufata amajwi utabizi.

Hashize icyumweru, wa mugabo arantelefona. Arambwira, ati : « Uzi n’ibindi, ya mahitamo abili waduhaye, reka tube tuyitondesheje. Ahubwo ibili byiza, noneho mfite proposition nshya yo kubaha. Comme ça, la balle est dans votre camp ». Nti : « Kagire inkuru ». Ati : « Namenye ko ku wa 10/09/2016 mufite 5ème congrès isanzwe. None ndashaka kuzayizamo, nanjye nkazaba mhali ». Nti : « Reka, reka, reka, …, ibyo ntibishoboka ! Aucune balle n’est dans notre camp. Ni mwe mwadushatse, si twe twabashatse. Ntitwali tunabazi ! M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] ni mouvement politique. Congrès ifite amategeko ayigenga, kandi nta na limwe wujuje. Ibyo ntibishoboka ».

Kera kabaye, arongera arantelefona, ngo hali article iyi n’iyi wanditse, nshaka ko tujyaho imhaka za politique. Nti : « Jye nta mwanya mfite wo kujya imhaka za politique ku matelefone. Ahubwo ikibazo cyawe ndagiha Ubuhuzabikorwa bukuru butange umwanzuro. Tegereza !».

Ni gutyo, ku wa 28/08/2016, hanzuwe, mu bulyo bwa É-mail yamwohererejwe, ibi bikulikira: « Ibyo waje usaba byose urabyangiwe, uko byakabaye. Tugusabye kwubahiliza uburenganzira bwacu bwo kuguhakanira no kukumenyesha ko guhera ubu, utemerewe kwongera gutelefona Umuhuzabikorwa mukuru, umubwira bene ibyo ».

Kuva ubwo, ntiyongeye. Icyo naje kumenya, ni uko uwo mugabo « X » ali umusilikare w’umukomando wabyigiye cyane, wigeze kuba umu-GP wa Juvénal Habyalimana Rutemayeze. Mu ikubitiro, nali namushimye. Aliko kwali ukunjijisha. Icyanteye umunabi ni uko navumbuye ko ashaka kumhuza n’abantu bamhiga, nyamara ahubwo alibo bihîga. Ikindi, yarangiza agashaka kwitwara nk’umucengezi muli M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes]. Muli Science politique biliya yakoze byitwa « mission action » : natwe, biliya twakoze byitwa « parade ». Ahasigaye nagende amahoro, natwe dusigare ayandi. Uyu munsi kurusha mbere hose, politike y’U-Rwanda irashaka kuyoborwa n’aba-politologues. Halimo imitego, amayeli n’amatiku ahanitse y’abasilikare bali ku butegetsi n’ay’abasilikare batsinzwe bakabuvanwaho, bashaka kubusubiraho. Ntibashaka Démocratie. Ntacyo ibabwiye, na busa ! Ntibashaka gutegekwa n’amanyapolitike b’abasivile b’abalayiki: ahubwo nibo bashaka kubategeka.  

Ikindi, na CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka nayo, tuyisabye, mu bwubahane, kureka gukoresha izina lyacu « Abasangirangendo » kuko bishobora gutera urujijo mu bantu. Ntabwo tuli kumwe. Abantu bose babimenye. Kandi ilyo zina « Abasangirangendo » si ilya CNRD-Ubwiyunge. Ni ilya M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] kuva ku wa 15/03/2014. Ni ijambo lyacuzwe na Mgr Alexis Kagame Se-Mateka ubwe, kandi dufitiye umurage. Bîtuvangira.

D. Umwanzuro

Murabona rero ko M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] atali mouvement politique ibonetse yose. Ni yo mhamvu M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] inenga cyane abatekamutwe.

Twebwe :

Tubarusha Urukâzîra-murage wa Gitera Se-Republika na Kayibanda Se-Bwigenge n’uwa Mgr Alexis Kagame Se-Mateka [= manifeste scientifique] !

Tubarusha Intekerezo [= Sociologie politique rwandaise approfondie]

Tubarusha Imhângâza-mihigo [= projet de société] !

Tubarusha Ihamure lisesuye [= légitimation scientifique] !

Tubarusha igihagararo n’Intekerezo [= un courant idéologique puissant] !

Ngibyo ibigwi nyabigwi.

Ni ibigwi by’Intekerezo, si amazimwe !

Ni ibintu bili scientifique !

Twe ntidupacapaca nk’abaswa !

Ahasigaye, mukomere cyane !

Muzarwanire gutsinda !

Muzasangire ingendo nk’Abasangirangendo !

Ku ruhanga rw’inyamibwa y’urwanamiza Mgr Alexis Kagame Se-Mateka !

Ku ruhanga rw’intwali idasanzwe y’urwanamiza Geregori Kayibanda Se-Bwigenge !

Ku ruhanga rw’intwali idasanzwe y’urwanamiza Yozefu Gitera Se-Republika !

Ndabashimiye cyane ukuntu muzi gutega amatwi !

Mugire ishya n’ihirwe !

Mukomere !

Bikorewe i Paris, kuwa 10 nzeli 2016

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Promoteur scientifique et coordonnateur général du Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais [= M.C.R. (= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes)]

CACHET MCR