Rwanda-Rugali : Isengêsho lyo gusênga Umukurâmbere Niyonteze wa Munyurwa

 

 

 

Niyonteze wa Munyurwa, wa Byîmana, bya Ntawuyângira, wa Sêntama, ya Kijugujugu, cya Mahînda, ya Mazimanganya, ya Ruvubi, rwa Gisâyura, cya Nyagasani Nsoro II Byînshi, bya ba Nyagasani Ndahiro II Bamara, ba Yuhi II Gahima II, ka Mibambwe I Sekarôngoro I Mutabazi I, wa Kigeli I Mukobanya, wa Cyîlima I Rugwe, rwa Rugânzu I Bwîmba, bwa Nsoro I Samukôndo, wa Kanyarwanda III Sâmembe, wa Kanyarwanda II Ndoba, ya Ndahiro I Ruyânge, rwa Yuhi I Musîndi, wa Kanyarwanda I Gahima I, ka Nyagasani  Gihanga I Ngomijana, Umwâmi w’Abâmi ba Rubânda.

Ngaho iyo mwâma mwêne Samukôndo, mu mizi yânyu mikuru ! Mu Bâmi b’Abanyiginya b’Abanyagihânga.

Zaaaaaaaaa ! Zaaaaaaaaa ! Zaaaaaaaaa ! Za nêza udakânga abâna ! Za nêza uwamhâye inka n’umugisha !

Yamhâye inka Musenyeri Kagame Se-Matêka ! Yamhâye inka Nyirashyirambere ! Yamhâye inka Mvurabatwâre ! Yamhâye inka Mulihano wa Binego ! Yamhâye inka Niyonteze wa Munyurwa :

Umunyiginya w’Umunyabyînshi wabâye umwâlimu wa mbere wa Primaire mu Ndâra, akagandura Indâra, kugira ngo zizâbyâre Abahatsi, Abîru, Intwâli, Abanyabwênge, Intiti, Abahânga, n’abandi, n’abandi Banyabumenyi-n’ubushobozi. 

Yamhâye inka ! Yamhâye inka ! Yamhâye inka !

Niyontê ! Niyontê !

Watabâye ku wa 20 ukuboza 1995. Taliki ya 21 ukuboza 1995, twâli twâje kugutabâraho. Twaragutabârukiye. Horana IMANA yacu twêse Nyilibiremwa ; Yo yakwîremeye ; Ikamenya n’imhâmvu, –yayo yîhaliye-, yali ifite, ikwîremera !

None rero, uyu munsi wa nône,

Twâje imbere y’isêngero, mu musêzero wâwe ;

Kugusênga (= t’invoquer, -en français), kugutûra, no kugusetsa !

Udutâhilize cyâne Munyurwa wa Byîmana

Udutâhilize cyâne Serafina Munyurwa

Udutâhilize cyâne Mulihano wa Binego,

Udutâhilize cyâne Nyirashyirambere wa Rujûnga,

Udutâhilize cyâne Umutagatifu w’urwanamiza Mgr Alexis Kagame Se-Matêka !

Udutâhilize cyâne Nyagasani Mutara III Rudahigwa Se-Muco !

Ikîndi, na bo, ubabwîre bahîndukire badutâhilize cyâne ababo bôse, ni bo babâzi !

Kandi, ubatubwîlire, wôngere ubatubwîlire, uti :

« Nimurwânilire Abanyarwânda, nabo bazâbarwânilira.

Nimwûhilire Abanyarwânda, nabo bazâbûhilira.

Nimufashe Abanyarwânda, nabo bazâbafasha.

Nimutabâre Abanyarwânda, nabo bâbatabâyeho !

Nimutsîndire igihugu cy’U-Rwanda !

Mugihe Umugisha, Ubutâtîvamuzi, Ubwiyûnge, Ubumwe, Ubuvândimwe, Ubwôroherane, Ubûntu, Ubusâbâne, Ubwângamugayo, Amahoro, Ubuhoro, Ubusugi, Ubufatanye, Ifashanya, Ibyîshimo, Igûbwaneza rusânge, Ubumezamilyângo busêndereye, Ubureme, Itûnga, Itûnganirwa, n’Itêrambere muli buli kîntu cyôse !

Gakôndo ikomere cyaaane ! Cyaaaneee ! Cyâne koko !

Kimeza-Milyângo yogere hôse, isugire isagâmbe !  Maze bâ bândi bamânjîrwe ! ».  

Muremeeee ! Muremeeeeeeee ! Muremeeeeeeeeeeee !

Ahyiiii ! Ahyiiiiiiii ! Ahyiiiiiiiiiiii !

Bikorewe i Rouen, ku wa 20 ukuboza 2021

Mwâlimu Gihanga MUREME

Grand-Maître Kimeza-Milyângo/Rwanda-Rugali [= Umuhatsi mukuru w’Ubwîru n’Ubwênge Kimeza-Milyângo]

Pour commander ses livres : prière de bien vouloir utiliser le formulaire du site web : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/category/edition-sciporwa/ ou s’adresser à la FNAC, à la Librairie Amalivre de Paris, ou à la Librairie Erasmus de Paris.