Rwanda : Ubushukanyi, ilimanganya n’ubutekamutwe by’Inkomamashyi za Rwabujindili I Kagame Paul, Umwami w’Igisuti wigize Ikinani mu Rwanda

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Promoteur scientifique et coordonnateur général du Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais [= M.C.R. (= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes)]

Pour commander ses livres : prière de bien vouloir utiliser le formulaire du site web : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/category/edition-sciporwa/

  1. Intangiliro

Ku wa kabili taliki ya 12 Nzeli 2017, Umwami w’Igisuti Rwabujindili I Kagame Paul yayoboye inama y’Inkomamashyi ze yita ngo ni abaministres. Muli iyo nama, ngo : « Umwami w’Igisuti yatanze imhanûro zireba abagize Guvernoma bose, baba abasanzwe muli Guvernoma n’abayinjiyemo bwa mbere ; zizabasha kwihutisha amavugururwa mu Iterambere Abanyarwanda bakeneye ; ikaba ali yo ntego igomba kubaranga bose ». Ni bene ayo mateshwa Intore z’Umwami w’Igisuti zihora zuliliraho ngo : « Inama twabagira ni ukuza mu Rwanda mukareba Iterambere tugezeho kubera ubuyobozi bwiza ! ». Ibi ni ibinyoma. Nta terambere Igisuti kigeze kigeraho, nta n’ilyo gitege kuzagezaho U-Rwanda.

Intego y’iyi nyandiko ni ukubomora iyo propagande y’Iterambere y’Abahima b’Abanyagisuti no kujugunya kure icyo gikangisho cyabo. Balitiranya ku bwende ibintu n’ibindi. Balibwira ko Politike ali Ugushukana, Ilimanganya n’Ubutekamutwe. Kandi, si byo. Habe na busa. Ibinyoma by’Abahima b’Abanyagisuti bimaze kurambirana. Kwilirwa bakangisha ngo Iterambere bamaze kugeraho ngo kubêra ubuyobozi bwiza bigomba kwamaganwa. Nta Terambere bigeze bageraho, kandi n’ubuyobozi bwabo ni Totalitarisme postcolonial y’amacuho, nta buyobozi bulimo. Si kuliya batwara kandi balibagiza Sosiyete ! Ashwi daaa !

Bulya rero, gutwara no kulibagiza Sosiyete ni nko gutwara imodoka. Haba embrayage n’accélérateur, hakaba n’ama-vitesses. Embrayage n’accélérateur ni investissements na croissance économique [= Iyongera-bukungu n’Irema-mishinga]. Kugirango ibintu birusheho kumvikana, iyi nyandiko ntacyo ili buvuge kw’Iyongera-bukungu no kw’Irema-mishinga. Ahubwo ilivugira gusa ibya za vitesses za Sosiyete kandi nabwo mu magambo make cyane ashoboka.

Ni gutyo rero hagiye kujamburwa no gusobanurwa ingingo nkuru-nkuru zerekeranye n’ama-vitesses ya Sosiyete. Ni ngombwa kubisobanulira abashaka kubimenya no kwiyumvisha uko ibyo bintu bigenda. Muli rusange, Sosiyete igira ama-vitesses atanu. Buli vitesse igira amasomo yayo yihaliye. Yewe, ashobora no kuba yaba umutumba w’igitabo. Aliko amagambo alyoha ahinnye. Kuvuga ngo amagambo alyoha asubiwemo ni ukubeshya Rubanda. Ubwo rero, si ugupfa gushyiramo vitesse uko umuntu yiboneye kose. Oyaaa ! Ikindi, mu rugendo, habaho amategeko yihaliye yo gucangacanga ama-vitesses n’amategeko y’umuhanda [= Code sociétal]. Aliko na none ayo yo tuyihorere, muli iyi nyandiko.

Muli make rero, ama-vitesses atanu ya Sosiyete ni aya akulikira :

  • Guhaguruka [= Démarrage]
  • Amajyambere [= Les Progrès (= au pluriel)]
  • Igubwa-neza rusange [= Le Bien-être général]
  • Itunga n’Itunganirwa [= Le Développement]
  • Iterambere [= Le Progrès (= au singulier)]
  1. Vitesse ya 1: Guhaguruka kwa Sosiyete [= Démarrage]

a. Guhaguruka kwa Sosiyete

Ni ukuva mu bihe byo kuremba, igatangira ikijajara buhoro buhoro, ubudasubira inyuma. Ibyo bihe biba byaratewe ahanini n’icuruzwa ly’abenegihugu bacyo, n’ubukoloniza, n’induru n’intambara (= guerre civile), n’akajagali gakabije, -aka gatuma bavuga ngo Sosiyete yaraboze (= chaos et désordre social)-, na Totalitarisme postcolonial [= aha niho U-Rwanda rukili].

b. Dore ibintu byerekana ko Sosiyete imaze guhaguruka koko :

Ubwigenge bwa politique, Institutions zikomeye ziberereye Sosiyete, Bureaucratie, Code sociétal, Constitution ikomeye cyane ifite ingingo z’urutare rudakinishwa, Démocratie, Amatora akozwe mu mucyo, Gouvernement iyobowe n’amashyaka yishyize hamwe yagize ubwiganze bw’amajwi, Ihagarara ly’induru n’intambara, Ihagarara lya Totalitarisme postcolonial, Kwikubura muli Politike kw’abasilikare, Ubutwali bwo kwemera kubaho gikene, Ubugabo bwo gutungwa na duke twawe, utagombye gusabiliza abahisi n’abagenzi buli munsi, –uretse ko kwitwerereza bibaho kuko nta mugabo utitwerereza iyo afite urubanza-, n’ibindi, n’ibindi.

c. Mu Rwanda byifashe bite ?

Nyuma ya Gihake na Gikoloniza mbiligi, nyuma ya Revolution ya Rubanda rugufi, U-Rwanda rwali rwahagurutse. Aliko ku wa 05/07/1973, habaye kudeta (= itemayeze) yapanzwe n’Ububiligi batajya bashaka ko Umunyarwanda akanguka agakanura. Abasilikare bafata ubutegetse ku ngufu. Nanubu ntibarabusubiza abasivile.

Umukuru w’igihugu ni Nyagasani Nyamugira-ubutangwa. Afite mu ntoki ze ubutegetsi ndengakamere [= trop de pouvoirs absolus interminables]. We wenyine alica, agakiza. Ashyiraho, agakuraho uwo ashatse, uko ashatse. Garde présidentielle ye ni Leta mu yindi kandi iba mu Nzu ye. Gutandukanya Inzu ye n’Igihugu biragoye cyane. Gutandukanya Ishyaka lye n’Igihugu biragoye cyane. Niba utabyemera hunga vuba, naho ubundi urafunzwe cyangwa ulishwe. Ibi bintu si amahoro. Ibi bintu, nta kigenda !

Ngibyo ibintu byatumye, muli 1990, 1991, 1992, 1993, 1994, ibintu bicika mu Rwanda. Nanubu, U-Rwanda rukaba rutarasubira mu gitereko cyarwo. Uvuga ko muli 1994 ahubwo ali ho U-Rwanda rwahagurutse, ni umushinyaguzi. Alirebera inyungu ze wenyine gusa, ntabwo areba inyungu rusange z’Abanyarwanda. Yibabalijwe n’inyungu ze bwite, ukuli ntacyo kumubwiye. Ubwo rero ntazatinda kubona ko yibeshye ! Ni ukuli, Sosiyete nyarwanda ntirahaguruka. Iracyali muli Totalitarisme postcolonial. Ejo hashize, wabibwiraga Umukiga w’Umunyakazu akenda kugucamo kabili. None barumiwe ! Akazu kacitsemo kabili. Bamwe bihoma kuli Rwabujindili I Kagame Paul ! Abandi bihoma kuli Kayumba Nyamwasa !

N’uyu munsi rero, ubibwira Umuhima w’Umunyagisuti, akenda kugusya. Nyamaraaa…., nabooo… bizabakomeranaaa !!!

  1. Vitesse ya 2 : Amajyambere [= Les progrès (au pluriel)]

Amajyambere ni « Les progrès ». Naho Iterambere ni « Le progrès ». Ni ibintu bibili bitandukanye cyane, nyamara abantu bajya babyitiranya. Amajyambere arasanzwe, aliko Iterambere lirahambaye.

Iterambere ni urwunguko Isi ihora yunguka n’ikwirakwira lyarwo bitangwa n’imilimo ihambaye y’abashakashatsi gaheraheza.

Amajyambere ni inyongera y’ibikorwa n’imibereho myiza iterwa nibyo buli ngoma isigira abaturage cyangwa buli buyobozi bw’intara, bw’akarere, bw’ishuli, n’ibindi, n’ibindi, busigira abo bwayoboye igihe bucyuye igihe.

Kubarura amajyambere ni ukubarura itandukanyilizo hagati y’ukuntu ubuyobozi busize ibintu bimeze n’ukuntu bwasanze bimeze. Ni ugukora bilan.

a. Bimeze bite ibyerekeye Amajyambere mu Rwanda ?

  • Ingoma z’Abami b’Abatutsi zasigiye U-Rwanda Amajyambere, kuko uko zasize U-Rwanda rumeze biruta kure cyane uko zarusanze rumeze i Gasabo, ku akarenge gato cyane.
  • Ingoma ya Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge yasigiye U-Rwanda Amajyambere, kuko uko yasize U-Rwanda rumeze ku wa 05/07/1973 biruta kure cyane uko yarusanze rumeze ku wa 25/09/1961.
  • Ingoma ya Juvénal Habyalimana Rutemayeze nta Majyambere yasigiye U-Rwanda, ahubwo yasize imiborogo, imivu y’amaraso, akâga n’akangaratete.

b. Ni kuki rero ingoma ya Juvénal Habyalimana Rutemayeze yahombye ?

Iyo ngoma yiyise « Ubwato ». Ubwo « Bwato » bupakiye miliyoni z’abantu, amashyo y’inka, imikumbi y’ihene n’intama, ibijumba by’i Gitarama, ikigage cy’i Byumba, avocats z’i Butare, Marakudja y’i Cyangugu, amakara yo mu Bugesera, ibyayi bya Kitabi, Mulindi, Gisovu, Shagasha, Cyohoha-Rukeli, Pfunda, Nshili-Kivu, n’ibindi, n’ibindi. Abamilita balilirwa muli animation ngo barakize, baravamvagaye, bafite Amajyambere n’Iterambere by’akataraboneka ku Isi. Birangiye, bwa « Bwato » burarohamye mu nyanja y’amaraso. Ubwo se iyo ngoma iba yarungutse cyangwa yarahombye ? Igisubizo : « Yarahombye : le résultat global du régime « Akazu » est très négatif ». Nta Bumwe, nta Mahoro, nta Majyambere Akazu kagejeje ku Banyarwanda.

c. Ni kuki noneho bitemewe kuvuga Amajyambere y’ingoma « Igisuti » ?

Ntawukora Bilan y’ingoma itaravaho : « On ne fait pas le bilan d’un exercice qui n’est pas encore fini et terminé ».

Kuvuga ngo ingoma y’Umwami w’Igisuti Rwabujindili I Kagame Paul yazanye Amajyambere ni ugushukana no guteka umutwe. Yungutse gute, yungutse iki, kandi Bilan itarakorwa ? Mbega ubuswa bw’intore ! Biliya biswa byize he ? Byarangiza ngo bilimo birakora vision 2050 ! Bibye imyaka ilindwi. Nibabanze bagugurane n’iyo. Vision 2050 ntibareba. Nibavuge programmes 2017-2024. Ni ibyo gusa bashobora gupanga. Byonyine !

  1. Vitesse ya 3 : Igubwa-neza rusange [= Bien-être général]

Igubwa-neza rusange ni ubususuruke n’akanyamuneza bisakâra mu Benegihugu iyo Amajyambere ageze mu ntera ishamaje, bitewe n’ubwinshi buhagije bw’imitungo bwite y’abantu ku giti cyabo (= biens privés) n’imitungo ya Leta (= Biens publics).

Iyi vitesse yo rwose, U-Rwanda ntirurabasha kuyishyiramo. Haracyali imarana, isahuranwa, kwikubira n’urugomo. Rwabaye rugihaguruka, abasilikare b’Abakiga baba bakoze kudeta [= Itemeyeze] ku wa 05/07/1973, ngo bo bonyine gusa bikubire ubwo bulyohe. Bataye ku munigo Président Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge ; balimbagura Abanyenduga ; imirambo yabo bajya kuyijugunya mu bisimu ku Gisenyi uboshye umena ibishingwe. Ubu se, Ubutabera buli he ? Igubwa-neza rusange lili he ? Yeee ! Abakiga b’Abanyakazu balilyoheje karahava, bibagwa neza, aliko byarabasamye.

Niba rero byemewe ko abasilikare b’Abakiga bafata ubutegetsi ku ngufu, bakalya U-Rwanda bonyine ntawe basangira, bakilyoshya, ni kuki se noneho bitakwemererwa abasilikare b’Abahima ? Nabo rero barabufashe ku ngufu muli 1994, kandi baramaze. Ahubwo baratinze ! Juvénal Habyalimana Rutemayeze se ni igiki ? Ikibazo rero si icyo ! Ikibazo, ni ingoma yabo y’Igisuti. Ni ubwami bwabo bw’Igisuti. Baralya U-Rwanda bonyine ntawe basangira, balilyoheje, ntibitaye ku Basangwabutaka [= Abahutu, Abatwa n’Abatutsi]. Erega, bulya, bo ni ubwoko bwa kane bw’Abanyarwanda. Bwitwa Abahima b’Abanyagisuti.

Ibyo byose rero, nta Gubwa-neza rusange lilimo.

  1. Vitesse ya 4 : Itunga n’Itunganirwa [= Le Développement]

U-Rwanda ni igihugu gitunze aliko kidatunganiwe.

Ni igihugu gitunze kuko ibyo ali byo byose, si nk’Ubutayu bwa Sahara. Ni igihugu cyabyaye ibisekuruza magana n’amagana, kirabitunga, kirabirera, kirabikuza kandi kirabikungahaza. Ahubwo kuva muli 1 900, ni igihugu kidatunganiwe kubera imhamvu ebyili, ali zo Gihake na Gikoloniza.

a. Gikoloniza

Ubukene bwose buli mu Rwanda bwaremwe n’Abadage, n’Ababiligi, n’Abamisiyoneri b’Abazungu, ku bwende. Kuva muli 1 900, U-Rwanda ntirwongeye kubaho. Rwaberagaho U-Budage cyangwa U-Bubiligi. Mbere si ko byali bimeze. Abanyaburayi ntacyo barushaga Abanyafurika. Ni yo mhamvu bamaze kugira amahirwe yo kuvumbura imbunda, bahise birukankira muli Afurika. Bali bayiralikiye cyane bikabije. Barayishegeshe. Kubw’ibyo rero, nta tunganirwa lishoboka U-Rwanda rutabanje gusubira mu gitereko cyarwo, kubogoka no guhaguruka. Birasaba ubwigenge buhagije, bitali ibya-nyirarureshwa. Birasaba ko, aho bigeze, Abasilikare b’Abanyarwanda bashyira mu gaciro.

b. Gihake y’Abasilikare

Ukudatunganirwa guterwa n’iki ? Abasilikare ni bo batuma U-Rwanda ruhora mu nduru no mu ntambara. Utsinze ntiyunamura icumu. Alica agakiza. Yica Abanyarwanda akabicalira. Ntajya asubiza ubutegetsi abasivile. Ahubwo yambara gisivile, ngo ubwo rero nawe yabaye umusivile. Abasilikare ni abantu bazi guhendana ubwenge cyane. Benshi muli bo, nta moralité bagira.

Ibihugu bidatunganiwe ni ibihugu bivurugutwa n’ibindi bihugu hifashishijwe igisilikare cy’abenegihugu. Maze igihugu kigatembagara, kikananirwa guhaguruka kubera Gihake na Gikoloniza. Ibyo bihugu bihora mu nduru no mu ntambara. Ni indili y’utuzu n’ibisuti. Ni amasosiyete yahahamutse. Watunganirwa se ute udafite umutima mu nda ? Ali Rwabujindili I Kagame Paul, nta mutima afite mu nda. Ali Abanyarwanda, nta mutima bafite mu nda. Ibyo mu Rwanda kuva ku wa 05/07/1973, buli gihe bihoramo Gishigisha na Gihake y’Abasilikare. Abasilikare barashaka kulya U-Rwanda bonyine ubuziraherezo. Ngo utabahatsweho agomba kwicwa, gufungwa cyangwa kwangâra !

  1. Vitesse ya 5 : Iterambere [= Le Progrès (au singulier)]

Hakulikijwe uko byasobanuwe hejuru mu ngingo ya 3, Iterambere ni urwunguko Isi ihora yunguka n’ikwirakwiza lyarwo bitangwa n’imilimo ihambaye y’abashakashatsi gaheraheza.

Intego y’Iterambere ni ukugirango Amajyambere, Igûbwa-neza rusange, Itunga n’Itunganirwa byagezweho n’Inyokomuntu (= L’Humanité) bihoreho, byiyongêre kandi bizarambe ubuziraherezo. Biragaragara rero ko ibikingi by’Iterambere (= les fiefs du Progrès) hafi ya byose byose biherereye mu mahanga. Iterambere lishoboka gusa mu bihugu byateye imbere, byahezwe.

U-Rwanda ni igihugu cyacupijwe nkana n’Ababiligi n’Abamisiyoneri b’Abazungu mu bulyo bubereye gusa inyungu z’Abanyaburayi. Ku bwabo, U-Rwanda ntirukwiye kwiberaho, ahubwo rugomba kubaberaho. U-Rwanda rwongera gucupizwa n’Abasilikare b’Abakiga, n’Abasilikare b’Abahima, bashaka kurwilira bonyine ubuziraherezo muli gahunda mbiligi ya Mhatsibihugu ibahagalikiye nk’ingwe. Sosiyete nyarwanda ntacyo ibwiye abo basilikare, habe na busa. Se na Nyina b’abo basilikare, Sosiyete y’abo basilikare, ngo ni imbunda n’amasasu ! Ubwo rero, ikibibabalije ni kimwe gusa, ni imitungo ya Leta, aliko cyane cyane ibifaranga umurundo biba mu Kigega cya Leta. Ni ibyicanyi. Ni ibisahiranda. Ni ibikurankota. Ni amadayimoni yigize abantu. Harahagazwe ! Akumiro ni amavunja !

Cyakora hagati aho, umwanya Abasangwabutaka batarabasha kubahilika, ni ngombwa kubomora imashini ya propagande y’ubushukanyi, y’ilimanganya n’ubutekamutwe yabo. Hibutswe ko Abasangwabutaka ali Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, kuko baliya bo barangije kwibêra ubundi bwoko bwa kane bw’Abanyarwanda, ali bwo ubwoko bw’Abahima b’Abanyagisuti.

Liliya rero si Iterambere bagezeho, ahubwo ni Iterambere lyabagezeho, kuko lituruka hanze. Nta mbunda, nta masasu, nta blindé, nta ndege, nta modoka, nta computer, nta mobayilo, nta Internet, nta n’ibindi, n’ibindi bakora. Byose barabihaha. Kandi yenda babihaha mu mafaranga na yo ubwayo batwererwa n’abandi, cyangwa se baguza. Ibyo rero, rwose, ntibakwiye kubyiratana cyane kuko atali Iterambere bagezeho. Babivuze ukuli koko ngo umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa.

Muli make, kugeza ubu, U-Rwanda, rufite igikingi kimwe gusa rwihaliye cy’Iterambere, ali cyo Mwalimu MUREME Kubwimana yise, bwa mbere na mbere mu mateka y’U-Rwanda, « Les Sciences politiques rwandaises ». Ni ukuvuga : Ikinyarwanda cy’Abanyarwanda, Ubwiru bw’Abanyarwanda, Gakondo y’Abanyarwanda, Amateka y’Abanyarwanda, Kimeza-milyango y’Abanyarwanda, Intekerezo z’Abanyarwanda, Itunga n’Itunganirwa ly’U-Rwanda, n’ibindi, n’ibindi.

Ngaho rero aho bita mu mutima w’igihugu « L’âme d’un peuple ». Iyo ni yo Bibiliya nya Bibiliya y’Abanyarwanda. Ni ukuvuga « Bibiliya ya Kimeza-Milyango : La Bible Kimeza-Milyango ». Kimwe nuko Abarabu bafite Bibiliya yabo yitwa « Le Coran » ; Abayahudi bakagira iyabo yitwa « La Bible hébraïque » ; Abahinde, iyabo yitwa « La Bhagavad-Gïtä » ; n’abandi, n’abandi.

Ihanga lijya kuba igihangange libanza gukomera ku mutima walyo. Nanone kandi, iyo ihanga ligomba gusenywa, babanza gushwanyaguza umutima walyo. Ngiyo rero intego y’Ababiligi ku Rwanda, ku Burundi no kuli Congo, imyaka ijana irashize. Ngo : « Nimujugunye kure Bibiliya yanyu ya Kimeza-Milyango mwiyegulire Bibiliya yacu y’Abazungu, maze mutworohereze kubakoloniza kugeza mu musokôro wanyu. Nimureke guterekêre ba So na ba Nyoko. Nimurekeraho gusingiza Intwali z’U-Rwanda rwanyu. Ibyo byose « Ce sont des esprits maléfiques ». Ahubwo mujye muterekêra Ibizimu by’Ibinyamahanga ; mwokavunirwumuheto mwe ! ».

Umunyamahanga akava ikantarange agatinyuka koko akavuga ngo « Ba Data na ba Mama ni za esprits maléfiques » ; nta rusoni afite ; Nyagutsindwa n’IMANA y’i Rwanda !

Niba Abirabura bashaka kuzaba Ihanga likomeye mu Kinyagihumbi cya kane, –kuko icya gatatu cyo si icyabo-, ni nonaha bagomba gutangira. Nibilinde imvururu n’intambara ; bemere bategekwe n’intiti, –zizi gutwara no kulibagiza sosiyete-, Abasilikare bikubûre, bababazwe gusa no kulinda ubusugire bw’igihugu.

Buliya koko Juvénal Habyalimana Rutemayeze, Idi Amin Dada, Mobutu Sese Seko, Jean Bedel Bokassa, n’abandi, n’abandi, bungutse iki ? Nimureke noneho dutegereze, maze tuzarebe icyo Rwabujindili I Kagame Paul azunguka. Agakulikiwe n’abagabo, ntikabasiga !

  1. Umwanzuro

Mu magambo make, U-Rwanda ni igihugu cyigeze guhaguruka mu bulyo bwa Révolution ya Rubanda rugufi. Cyali gifite Amajyambere cyasigiwe n’Abami b’Abatutsi. Cyongeraho andi Majyambere cyasigiwe na Président Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge. Ingoma y’Akazu nta Majyambere na busa yasigiye U-Rwanda, kuko ibyo kwa Juvénal Habyalimana Rutemayeze byarangiye nk’ibyo kwa Mwungeli wa Nyankâka. Kuva ubwo, U-Rwanda rwarongeye rurakwama. Nanubu ntirurahaguruka.

Abavuga rero ko ngo U-Rwanda ni igihugu cy’Amajyambere, kiguwe neza, cyateye imbere, gitunze kandi gitunganiwe, barabeshya cyane kandi balibeshya cyane. Ni ukuli, Sosiyete nyarwanda ntirahaguruka. Iracyali muli Totalitarisme postcolonial.

Icyaruta rero, ni uko abo bose bacisha make, bagategereza amaherezo y’ingoma ya Rwabujindili I Kagame Paul, Umwami w’Igisuti wigize Ikinani mu Rwanda. Ntawukora Bilan y’ingoma itaravaho ngo irangire [= On ne fait pas le bilan d’un exercice qui n’est pas encore fini et terminé]. Cyakora, Abahima b’Abanyagisuti barazi propagande, ni abahatali ! Aliko ni ay’ubusa ! Tuuu !!! Agakulikiwe n’abagabo ntikabasiga !

Iyo mbigira ntya yali ijambo, ni uko iza Munsi mubi. Ni ko Abanyarwanda bavuga ! Aliko se, kuki igomba kuza Munsi mubi ?

Bikorewe i Paris, kuwa 17 nzeli 2017

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Promoteur scientifique et coordonnateur général du Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais [= M.C.R. (= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes)]

Pour commander ses livres : prière de bien vouloir utiliser le formulaire du site web : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/category/edition-sciporwa/