Icyitonderwa cyane :
« Inganji Kalinga ya Kagame Se-Mateka » si igitabo cy’Amateka. Si n’Ingengabitekerezo. Si igitabo cy’Amahame, cyangwa Mythes. Oyaaa ! Ahubwo ni -Iremero ya Rwântêkerezo-, alibyo kuvuga -L’Embryon de la Science politique rwandaise-. Rero, ni Rwântêkerezo y’Abanyarwanda ! Si iy’Abahimatutsi. Si iy’Abahuttu.
Muli macye, iyo umuntu atazi ibintu, arabaza. Ntahimbahimba. Kwemera ko utazi byose, kandi ko n’ibyo uzi, utabizi byose, nta soni biteye ! Ikimenyetso cya mbere cy’Ubugegera : ni ukwigira Nyirandabizi ku buradiyo bumwe na bumwe bwo kuli Internet, butagira Déontologie. Abwirwa benshi, akunva …..!!

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Représentant du modèle AKM « Mgr Alexis Kagame et Mureme »
- Intangiliro
Mu mataliki cumi ya kamena 2016, padiri Thomas Nahimana, umuyobozi w’ishyaka « Ishema Party », yahaye ikiganiro umunyamakuru Gaspard Musabyimana wa Radio-Inkingi ikorera mu Bubiligi. Icyo kiganiro cyatangajwe kuli site web « ikigâmba » cyitwa « Le Prophète-Umuhanuzi » ku wa 14 kamena 2016, mu izina likulikira: « Radio-Inkingi : Ishyaka Ishema lizagera lyali mu Rwanda ?».
Muli icyo kiganiro, hali aho padiri Thomas Nahimana avuga amagambo akulikira :
Nahimana : « Uko twali tubimenyereye, abapadiri mu Rwanda, ntabwo bakagombye gukora politike. Uretse ko aliko usubiye mu Mateka ni no kwibeshya ntabwo ali byo. Wagira ngo hali abatemerewe gukora politike n’abyemerewe. Subira na we inyuma gato, ujye nko ku ngoma ya cyami. Nta bapadiri uzi, Gaspard, bakoraga politike ? »
Musabyimana : « Yee, barahali, ndabazi. Ba Bushayija, bande, bose bali abapadiri ndabazi ! ».
Nahimana : « Hera no kuli Alexis Kagame ubwe wali umwiru mukuru w’i Bwami. Ubwiru ni yo yali gouvernement, yarutaga na Gouvernement. Yali Gouvernement na Assemblée icyalimwe. Umwiru mukuru w’i Bwami yali Padiri Alexis Kagame. Murabyibuka ibyo ngibyo ? »
Mbega ibinyoma, mbega amatiku, mbega ubutiliganya ! Icyo gihe, U-Rwanda ntirwali rukili igihugu. Igihugu cyali « Ruanda-Urundi », kigategekwa na Vice-gouverneur général w’Umubiligi. Ibyegera bye byose byabaga ali Ababiligi. Bakoreraga Usumbura. Ruanda yali agahugu ko mu majyaruguru ya « Ruanda-Urundi », kagategekwa na Résident w’Umubiligi. Ibyegera bye byose byali Ababiligi. Bakoreraga i Kigali. Mutara III Rudahigwa Se-Muco yali umwami w’umuco [= chef coutumier]. Agakorera i Nyanza, kandi nabwo agakulirwa na administrateur w’Umubiligi wayoboraga intara ya Nyanza [= Intara zali 9: Kigali, Nyanza, Astrida, Shangugu, Kibuye, Kisenyi, Ruhengeli, Biumba, Kibungu]. Zose ziyobowe n’Ababiligi. Umwami yali hasi cyane kuli « organigramme ». Rwose, nta Gouvernement yagiraga. Nta Assemblée nationale yabagaho. Habagaho gusa akanama k’imhuguke ko kumugira inama ku giti cye no kumwerekera. Mutara III Rudahigwa Se-Muco yali yalize École primaire gusa.
Iyi nyandiko rero, ikaba igamije kunyomoza ibyo binyoma byose by’uwo munyabinyoma ngo ni padiri Thomas Nahimana. Ibyo bintu avuga rwose si byo, habe na busa. Ntaho bihuliye. Ashwiii daaa ! Ni ibinyoma gusa gusa, bibeshywa n’Ababiligi Jan Vansina, Marcel D’Hertefelt n’abandi, hamwe n’abambali babo babipakirwamo, ngo basibanganye amateka y’ubukoloni bw’Ababiligi.
Continuer la lecture de Rwanda – Kunyomoza padiri Thomas Nahimana : Mgr Alexis Kagame Se-Mateka ntiyali umwiru. Yali intiti y’urwanamiza n’umushakashatsi gaheraheza. →