Archives par mot-clé : icyivugo

Icyivugo cya Mwalimu Mureme Kubwimana

Nitwa : « Mureme Kubwimana U-Rwanda rw’Abanyarwanda bose.

Kurema igihugu ni ugufatanya no guhozaho. Abo mwigizayo, ejo nibo bazaba barutegeka ».

Ndi umutahira wa Se-Mateka. Simbeshya.  Dutamilije Ukuli, tukaremera Amahoro,

Nk’intwali zidasanzwe z’urwanamiza Gitera Se-Repubulika na Kayibanda Se-Bwigenge.

Iwacu ni ku Rukumbuzi rw’U-Rwanda, mu Ruyange rwa Gisayura cya Musumba,

Mu iremero lya Bwanamukali, bwa bundi burwana ahorukomeye, ku nkiko z’U-Rwanda.

Dukunda abantu, tukanga urugomo. Bulya abanyarugomo ni ibicucu.

Igitugu kiragatsindwa mu Rwanda.

Yuvenali Habyalimana Rutemayeze ntaho yagiye. Abanyarwanda biruhukije batarabona.

Atuye ku kiyaga cy’amaraso,

Kandi Interahamwe ze n’Abajepe be, bahora banyagiwe n’imvura y’amaraso.

Inyamanza bayipfuye umulizo, iti : « Nibawugumane. Haguma amagara.

Umulizo uramerwa. »

Bavandimwe mwasigaye ku rurembo rw’U-Rwanda,

Hahandi abatazi Ikinyarwanda bita Gapitali, kandi ali Ururembo rw’U-Rwanda !

Muzantahilize Nyamugirubutangwa wanyu uwo,

Inkoni ibabuye yaciwe ku giti cya Rwâkagâra,

Ikazavunagurwa n’intwali y’umweshi,

Ku gicamunsi cya Rucabagome rwa Matiliganya Rugenerabondo Gipfamutima,

Cya Sayinzoga y’inteme ya Rugiranda,

Muti : « Wa musenzi aracyaliho kandi aragutashya cyane ! ».

Muti : « Ikunanulira itakweretse icebe, kandi abadapfuye barabonana ! »

Muti : «  Kure y’amaso si kure y’umutima. Ntibazahera bazaza.

Kandi nibatanaza ntacyo bitwaye, hazataha amagufa yabo n’aya Rutagambwa yaratashye !

Icyo bapfa ni ugutaha iwabo mu Rwanda.

Rwabujindili na Nyirakuruza Kanjogera nta Munyarwanda barusha ubunyarwanda ».

Ni uko icyo gihe, bakazandika ku mva yanjye

Ngo : «  Aha hatabaweho umugabo, wali uzi kwandika cyane,

Kandi wakundaga cyane Abanyarwanda n’Ikinyarwanda cyabo,

Nk’inyamibwa y’urwanamiza Kagame Se-Mateka ! ».

Nitwa : « Mureme Kubwimana U-Rwanda rw’Abanyarwanda bose.

Kurema igihugu ni ugufatanya no guhozaho. Abo mwigizayo, ejo nibo bazaba barutegeka ».

Bikorewe ku Rukumbuzi rw’U-Rwanda, kuwa 26 kamena 2013

Mwalimu Mureme Kubwimana