Archives pour l'étiquette igitekerezo

Igitekerezo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzikazi Nyirabiyoro

PP MUREME 26072014

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Représentant du modèle AKM « Mgr Alexis Kagame et Mureme »

Pour commander ses livres : prière de bien vouloir utiliser le formulaire du site web : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/category/edition-sciporwa/

A. Icyitonderwa cy’ibanze

Bizaba ali ubujura gukoporora no komeka ku zindi mbuga cyangwa mu bindi bigâmba bitali http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/ kimwe no guhindura mu zindi ndimi iyi nyandiko ku bulyo ubwo ali bwo bwose, udafite uruhushya rwanditse, rutangwa n’umwanditsi.

 B. Intangiliro

Iki ni igitekerezo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzikazi Nyirabiyoro. Si ubuhanuzi nyilizina bw’umuhanuzikazi kuko nta majwi ye aliho. Ahubwo kuba ubuhanuzi bwe bwarasohoye, ni cyo cyatumye icyo gikorwa cye gisakara hose, maze kirambikwa kiraberwa. Ni yo mpamvu cyitwa igitekerezo cy’ubuhanuzi, kikaba kitakwitwa ubuhanuzi. Ababyita ubuhanuzi balibeshya ! Iki nicyo gitekerezo cy’umwimerere gikomoka ku bushakashatsi bwa gihanga.

Igitekerezo nk’iki kigomba kwizerwa ali uko cyanditswe n’umuntu uzwi neza, ufite ubutwali bwo kuvuga uwo aliwe, ubifitiye impamyabushobozi n’inaralibonye [= un chercheur consacré], kandi wazobereye [= spécialisé] mu Mateka y’U-Rwanda [= Sciences historiques rwandaises].

Continuer la lecture de Igitekerezo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzikazi Nyirabiyoro

Igitekerezo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzi Runukamishyo

PP MUREME 26072014

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Représentant du modèle AKM « Mgr Alexis Kagame et Mureme »

Pour commander ses livres : prière de bien vouloir utiliser le formulaire du site web : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/category/edition-sciporwa/

 A. Icyitonderwa cy’ibanze

Bizaba ali ubujura gukoporora no komeka ku zindi mbuga cyangwa mu bindi bigâmba bitali http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/ kimwe no guhindura mu zindi ndimi iyi nyandiko ku bulyo ubwo ali bwo bwose, udafite uruhushya rwanditse, rutangwa n’umwanditsi.

 B. Intangiliro

Iki ni igitekerezo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzi Runukamishyo. Si ubuhanuzi nyilizina bw’umuhanuzi. Ahubwo kuba ubuhanuzi bwe bwarasohoye, ni cyo cyatumye icyo gikorwa cye gisakara hose, maze kirambikwa kiraberwa. Ni yo mpamvu cyitwa igitekerezo cy’ubuhanuzi, kikaba kitakwitwa ubuhanuzi. Ababyita ubuhanuzi balibeshya ! Iki nicyo gitekerezo cy’umwimerere gikomoka kuli Mgr Alexis Kagame Se-Mateka nawe wakivomye ku isôko i Bwami. Ufite ibindi bindi bitali ibi asabwe kubijugunya kuko ali ibijogorore. Ni ngombwa ko ibi bintu byandikwa n’intiti kuko ubuvivi n’ubuvivure bugomba guhabwa raporo y’ukuli.

Runukamishya rwa Muhiga wa Nyamurorwa yali umuhanuzi w’icyamamare w’Umunyarwanda. Yabayeho ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I [1411-1444], mu kinyejana cya cumi na gatanu. Yali imhumyi. Ni we ukomokaho Abasinga bitwa Abanukamishyo. Inzu y’Aboshya na yo ni Abanukamishyo. Iwe hali mu Ndorwa y’U-Butumbi. Ni ho yaje aturuka. Yadukiye mu Rwanda limwe na Nkongoli, Sekuru w’Abega b’Abakongoli ; na Ndejuru, Sekuru w’Abega b’Abarejuru. Ubwo kandi hali mwene Muhiga wundi witwaga Murezi, wali warageze mu Rwanda mbere ye ku ngoma ya Kigeli I Mukobanya [1378-1411]. Runukamishyo ashobora kuba aliwe yaje akulikira cyangwa se barahungaga ikintu kimwe. Iyo milyango yo mu Butumbi yose ni ko yaje iragura. Kugeza ku ngoma ya Yuhi V Musinga [1896-1931], Abanukamishyo n’Abakongoli bagiraga uwo muhango wo kuragulira Umwami inka n’inkoko, nubwo abandi batabaga babiyobewe bwose.

Mbere na mbere, hakwiye kumenywa ko Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I, we n’umuhungu we Yuhi II Gahima II [1444-1477], babaye abami b’ingirakamaro cyane. Imihigo yabo y’ingenzi yabaye iyo kwâgura U-Rwanda. Ingoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I yambutse Base, izana ibihugu bimwe by’i Murera, igarura n’i Nduga yose. Iya Yuhi II Gahima II ifata hakulya ya Mukungwa no mu Nkiga zisuka ku Kivu.

Ibyo bimaze kuvugwa, noneho hagiye guterurwa igitekerezo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzi Runukamishyo.

Continuer la lecture de Igitekerezo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzi Runukamishyo