Archives par mot-clé : inyandiko

Rwanda: Abaturage baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bazanye inyandiko zisaba ivugururwa ly’ingingo ya 101 y’Itegeko nshinga, bavuga ko perezida Kagame ari nk’impanga ya Yezu

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukanda ku mbîkîsho ikulikira:

http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/kagame-mugereranya-n-impanga-ya-yesu-yaduhinduye-icyaremwe-gishya-nyirabahutu-daphrose

Rukokos yokoporoye, aniyitilira inyandiko nyinshi avanye mu bitabo bya Mwalimu Mureme Kubwimana, naho Veritas Info igahora ivugavuga uyu ngo ni umusazi nkaho irusha ubuganga abaganga b’Abafaransa batanze raporo ko ali muzima rwose peee ! Hakaba rero hategerejwe urubanza.

PP MUREME 26072014

Mwalimu MUREME Kubwimana,                                                                                                     Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais,                                                           Représentant du modèle « Mgr Alexis Kagame et Mureme »                                                                        Pour commander ses livres : prière de bien vous adresser à                                                     l’Harmattan http://www.editions-harmattan.fr/index.asp?navig=catalogue&sr=7  

 A. Icyitonderwa cy’ibanze

Bizaba ali ubujura gukoporora no komeka ku zindi mbuga cyangwa mu bindi bigâmba bitali http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/ kimwe no guhindura mu zindi ndimi iyi nyandiko ku bulyo ubwo ali bwo bwose, udafite uruhushya rwanditse, rutangwa n’umwanditsi.

 B. Intangiliro

Taliki ya 15 mutarama 2015, Mwalimu Mureme Kubwimana yamenyesheje Rubanda « le public » ko ibitabo bye byabaye plagiés « byakorewe ubujura bwo mu rwego rwa plagiat », bikorewe kuli site web (= ikigâmba) cya Veritas Info, bikorwa n’umuntu wiyise umusomyi wa Veritas Info w’i Rubona-rwa-Nzoga ya Murambi / Byumba aliwe Rukokos, wa wundi ukina politike yo mu kirerere. Mwalimu Mureme yarabareze kandi arabibamenyesha. Dore iyo nyandiko ibibamenyesha : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/france-faustin-ntakirutimana-action-civile-en-justice-a-legard-du-site-web-veritas-info-administre-par-faustin-ntakirutimana-et-demandes-de-dommages-et-interets-en-qualite-de-partie-civi/ . Abibonye atyo, taliki ya 22 mutarama 2015, uwo mugabo Rukokos yatangaje indi nyandiko kuli Veritas Info, yibasira Mureme, isendereye imvugo-gito n’ugupacapaca kwinshi cyane, mu gika cyayo cya mbere. Dore iyo nyandiko : http://www.veritasinfo.fr/2015/01/inkomoko-y-igihugu-cy-u-rwanda-n-abanyarwanda-igice-cya-gatanu.html Ubundi, iyo ababuranyi bategereje kuzajya kuburana mu rukiko, bilinda amagambo kugirango ubutabera bukore neza akazi kabwo. Aliko kandi, inyandiko nk’iyi y’ibinyoma, y’amatiku, y’amanyembwa n’ubutekamutwe ntawayireka atayisubije. Kutayisubiza byaba atali byo. Nta kugumisha ku mbuga « manipulation » iterekanwe ngo ishyirweho icyapa.

Ikindi na none gishimishije cyo kubwira Rubanda, ni uko za mpuha, –zali zimaze igihe zikwirakwizwa kuli Internet n’ahandi, n’aba-mobbingistes n’aba-cyber-mobbingistes [= abasebanya hilya no hino n’abasebanya kuli internet niko bitwa] b’Abanyakazu n’abase babo ngo Mwalimu Mureme Kubwimana ni umusazi ; ngo byarajaguye, yarasaze ; ngo yibera mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe mu majyaruguru y’U-Bufaransa-, zaciwe. Ku busabe bw’urega, abaganga b’Abafaransa bemeje ko Mwalimu Mureme Kubwimana ali muzima rwose peee : mu mutwe [= ils n’ont jamais décelé le moindre trouble psychiatrique chez Mureme Kubwimana], mu mubili [= Biochimie (sang)], no mu mutima [= Electrocardiogramme]. Izo mpuha zikaba rero zimaze gucibwa burundu. Iyo mitwe yali imaze igihe itekwa n’Abanyakazu n’abo base babo ikaba itsinzwe uruhenu. Ndetse, batsinzwe bataburanye. Ngaho abo batekamutwe nibarebarebe vuba vuba indi mitwe bâteka, kuko iyo rwose irabapfubanye kandi barabizi. Noneho nabonye kuli site web Veritas Info Abanyakazu n’abo base babo balimo bashakisha ngo uruhare Mwalimu Mureme yaba yaragize muli génocide [= son attitude dans la tragédie de 1994]. Bâbera se noneho bâba bagiliye impuhwe inzirakarengane zaguye mu Itsembabwôko lyakorwe Abatutsi n’Itsembatsemba lyakorewe Abasangirangendo bo ubwabo bateguye kandi bagashyira mu bikorwa ?

Continuer la lecture de Rukokos yokoporoye, aniyitilira inyandiko nyinshi avanye mu bitabo bya Mwalimu Mureme Kubwimana, naho Veritas Info igahora ivugavuga uyu ngo ni umusazi nkaho irusha ubuganga abaganga b’Abafaransa batanze raporo ko ali muzima rwose peee ! Hakaba rero hategerejwe urubanza.