Archives pour l'étiquette louis jaspers

Kalinga yali nk’ibendera ly’U-Rwanda rwa kera (= Ingabe). Urubanza rwayo rwaraciwe (25.09.1961), rurangizwa, ifashwe na Théoneste Lizinde muli 1979 : Kurugarura muli politike y’U-Rwanda rw’ubu ni manipulation y’abakolonize b’Ababiligi Jan Vansina, Marcel D’Hertefelt, Louis Jaspers, n’abandi, kimwe n’ibikoresho byabo by’Abanyakazu (= des Habyalimanistes).

PP MUREME 26072014

Mwalimu MUREME Kubwimana,                                                                                                    Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais,                                                               Centriste Gitériste-Kayibandiste,                                                                                                      Promoteur scientifique et coordonnateur général du                                                                     Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais (= M.C.R.)                                                                    

Pour commander ses livres : utiliser le formulaire de contact du site web http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/

 A. Icyitonderwa cy’ibanze

  1. Bizaba ali ubujura gukoporora no komeka ku zindi mbuga cyangwa mu bindi bigâmba bitali http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/ kimwe no guhindura mu zindi ndimi iyi nyandiko ku bulyo ubwo ali bwo bwose, udafite uruhushya rwanditse, rutangwa n’umwanditsi.
  2. Modeli « Mgr Alegisi Kagame na Mureme » iramenyesha Abanyarwanda n’abanyamahanga ko, kubwayo, imyandikire y’Ikinyarwanda ikwiye ali iyali yemewe na Académie Rwandaise de Culture (= A.R.C.) yali irangajwe imbere na Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, Joseph Gitera Se-Republika, Gaspard Harelimana, n’abandi, kandi yali imenyerewe kugeza ku Itemayeze (= Kudeta) lyo kuwa gatanu nyakanga 1973. Imyandikire y’Ikinyarwanda ya MRND-Nsekalije-Coupez (= Akazu) kimwe n’iya FPR-Inkotanyi (= Igiti) y’ubu, ifatwa nk’amanyembwa adashobora kwitabwaho na limwe. Ikinyarwanda si Igikiga, Ikinyankole cyangwa Ikigande : si Ikinyakazu cyangwa Ikinyegiti. Kandi, niba ali ukurata ubutegetsi, nabyo ntacyo bivuze kuko n’abandi bazabujyaho kandi bazabusimburwaho n’abandi. Birazwi ko iyo umusilikare ageze ku Butegetsi ku ngufu yibwira ko ntawundi uzongera kubujyaho. Ubu se Yuvenali Habyalimana Rutemayeze, Aloyizi Nsekalije Macinya, bali he? Ubu se bavuze iki ? Apuuu!!! Nyamara, rwose, Imyandikire imenyerewe [= orthographe d’usage] kandi ikoreshwa n’abanditsi bakomeye cyane b’ibitabo by’ingirakamaro mu gihugu, -nka Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, Mgr Aloys Bigirumwami, Jean Chrysostome Kananura, n’abandi-, niyo ihama. Izo ntiti z’urwanamiza zilitwaralikwa cyane, zikaratwa, zigatangwaho ingero, zigafatwa nka modeli igomba kujya mbere. Urulimi si Mécanique. Urugero: Imyandikire y’igifaransa (Molière), y’icyongereza (Shakespeare),.. Naho ubundi, ibyo Akazu n’Igiti balimo ni ukuvuruguta ay’ubusa ! Inkorabusa ibagara ibijumba ! Ikindi gihe Ikinyarwanda kizitwa urulimi rwa Mgr Kagame Se-Mateka. Ntikizitwa urulimi rwa Habyalimana Rutemayeze, rwa Nsekalije Macinya, rwa Kagame Rwabujindili, rwa Joseph Habineza, rwa Rwivanga Léon-Paul Classe, rwa Rwivanga André Coupez cyangwa rwa Rwivanga uyu n’uyu. Icyangombwa si inyuguti. Icyangombwa ni umutima w’urulimi [= le Génie]. Umuntu ntazi no kuvuga ijambo mu Kinyarwanda mu ruhame, none ngo arashaka kwigisha Abanyarwanda kwandika no gusoma ! Ahaaa !

B. Intangiliro

Iyi nyandiko ni iyo kwigisha inyangamugayo, -kugirango zitabeshywa-, no kujijura abakolonize b’Ababiligi Jan Vansina, Marcel D’Hertefelt, Louis Jaspers, n’abandi, kimwe n’ibikoresho byabo by’Abanyakazu bilirwa bavuga ibinyoma bitagira Shinge na Rugero kuli « Kalinga » kuli Site web y’Abahabyalimanistes (= Abanyakazu) yitwa http://ikazeiwacu.fr/ . Kalinga ntiyali umuntu. Ntiyali ikigirwamana kandi ntiyali Shitani. Ntiyali fours crématoires  za Adolf Hitler i Burayi, Inquisition ya papa Grégoire IX muli Kiliziya gatulika, caoutchouc za Léopold II mu Bubiligi cyangwa « Nkundabashiru » yo mu Bushiru.

Continuer la lecture de Kalinga yali nk’ibendera ly’U-Rwanda rwa kera (= Ingabe). Urubanza rwayo rwaraciwe (25.09.1961), rurangizwa, ifashwe na Théoneste Lizinde muli 1979 : Kurugarura muli politike y’U-Rwanda rw’ubu ni manipulation y’abakolonize b’Ababiligi Jan Vansina, Marcel D’Hertefelt, Louis Jaspers, n’abandi, kimwe n’ibikoresho byabo by’Abanyakazu (= des Habyalimanistes).