Archives par mot-clé : u burundi

Rwanda – Burundi – HRW: U Burundi bugeze aho bushinja u Rwanda gukorana na HRW mu kubuhungabanyiliza umutekano [= Iyi nyandiko ni itekamutwe ly’Abanyegisuti. Ushinja niwe ugomba gutanga ibimenyetso. Amagambo si ibimenyetso. Kandi gushinja bigira amategeko. Si uguhuruduka no guteka umutwe mu bibonetse byose. ].

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukanda ku mbîkîsho ikulikira:

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burundi-bugeze-aho-bushinja-u-rwanda-gukorana-na-hrw-mu-kubuhungabanyiriza

Burundi – EAC : U-Burundi bwasabwe kwitaba EALA kubera ibibazo by’umutekano mucye [= Ibi ni ugucabiranya. U-Rwanda ruraregwa amarorerwa mhuzamahanga bukorera igihugu cy’U-Burundi. Hakenewe gukiranura abaturanyi. Ntihakenewe guca mu ishyirahamwe umuturanyi. Guca igihugu mu ishyirahamwe ni ukwishuka cyane. U-Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzaniya bizahora bituranye n’U-Burundi iteka lyose. Ntaho bizabushyira. Iby’umutekano w’U-Burundi bireba Abarundi ubwabo. Ntawe babijyaho imhaka. Ni domaine réservé. Amarorerwa mhuzamahanga akorwa n’U-Rwanda niyo ahubwo areba EAC. Apana gupfukirana U-Burundi. Abanyegisuti bishyize imbere nk’akaguru kambaye ubusa koko ! ].

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukanda ku mbîkîsho ikulikira :

http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/u-burundi-bwasabwe-kwitaba-eala-kubera-ibibazo-by-umutekano-mucye

Bugesera: Benengango bibye igisoro cy’Umwami Ruganzu [= Ibi ni ibinyoma. Ibintu by’imagani ya Ruganzu II Ndoli, ni ukubijugunya iyo bidahuye n’Amateka. Uretse no kubwigarulira, Ruganzu II Ndoli ntiyigeze anatera U-Bugesera. Bwali igihugu cyigenga, gikomeye, cy’igituranyi. Igice kinini cyacyo cyafashwe n’U-Burundi. Igice gito gifatwa n’U-Rwanda ku ngoma ya Mibambwe III Sentabyo. Ruganzu II uwo yali yaratanze cyera, yishwe n’Abanyabyinshi !].

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukanda ku mbîkîsho ikulikira :

http://www.igihe.com/umuco/article/bugesera-benengango-bibye-igisoro-cy-umwami-ruganzu