Archives pour l'étiquette ubutekamutwe

Rwanda : Ubushukanyi, ilimanganya n’ubutekamutwe by’Inkomamashyi za Rwabujindili I Kagame Paul, Umwami w’Igisuti wigize Ikinani mu Rwanda

Mwalimu MUREME Kubwimana, Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Promoteur scientifique et coordonnateur général du Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais [= M.C.R. (= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes)]

Pour commander ses livres : prière de bien vouloir utiliser le formulaire du site web : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/category/edition-sciporwa/

  1. Intangiliro

Ku wa kabili taliki ya 12 Nzeli 2017, Umwami w’Igisuti Rwabujindili I Kagame Paul yayoboye inama y’Inkomamashyi ze yita ngo ni abaministres. Muli iyo nama, ngo : « Umwami w’Igisuti yatanze imhanûro zireba abagize Guvernoma bose, baba abasanzwe muli Guvernoma n’abayinjiyemo bwa mbere ; zizabasha kwihutisha amavugururwa mu Iterambere Abanyarwanda bakeneye ; ikaba ali yo ntego igomba kubaranga bose ». Ni bene ayo mateshwa Intore z’Umwami w’Igisuti zihora zuliliraho ngo : « Inama twabagira ni ukuza mu Rwanda mukareba Iterambere tugezeho kubera ubuyobozi bwiza ! ». Ibi ni ibinyoma. Nta terambere Igisuti kigeze kigeraho, nta n’ilyo gitege kuzagezaho U-Rwanda.

Intego y’iyi nyandiko ni ukubomora iyo propagande y’Iterambere y’Abahima b’Abanyagisuti no kujugunya kure icyo gikangisho cyabo. Balitiranya ku bwende ibintu n’ibindi. Balibwira ko Politike ali Ugushukana, Ilimanganya n’Ubutekamutwe. Kandi, si byo. Habe na busa. Ibinyoma by’Abahima b’Abanyagisuti bimaze kurambirana. Kwilirwa bakangisha ngo Iterambere bamaze kugeraho ngo kubêra ubuyobozi bwiza bigomba kwamaganwa. Nta Terambere bigeze bageraho, kandi n’ubuyobozi bwabo ni Totalitarisme postcolonial y’amacuho, nta buyobozi bulimo. Si kuliya batwara kandi balibagiza Sosiyete ! Ashwi daaa !

Bulya rero, gutwara no kulibagiza Sosiyete ni nko gutwara imodoka. Haba embrayage n’accélérateur, hakaba n’ama-vitesses. Embrayage n’accélérateur ni investissements na croissance économique [= Iyongera-bukungu n’Irema-mishinga]. Kugirango ibintu birusheho kumvikana, iyi nyandiko ntacyo ili buvuge kw’Iyongera-bukungu no kw’Irema-mishinga. Ahubwo ilivugira gusa ibya za vitesses za Sosiyete kandi nabwo mu magambo make cyane ashoboka.

Ni gutyo rero hagiye kujamburwa no gusobanurwa ingingo nkuru-nkuru zerekeranye n’ama-vitesses ya Sosiyete. Ni ngombwa kubisobanulira abashaka kubimenya no kwiyumvisha uko ibyo bintu bigenda. Muli rusange, Sosiyete igira ama-vitesses atanu. Buli vitesse igira amasomo yayo yihaliye. Yewe, ashobora no kuba yaba umutumba w’igitabo. Aliko amagambo alyoha ahinnye. Kuvuga ngo amagambo alyoha asubiwemo ni ukubeshya Rubanda. Ubwo rero, si ugupfa gushyiramo vitesse uko umuntu yiboneye kose. Oyaaa ! Ikindi, mu rugendo, habaho amategeko yihaliye yo gucangacanga ama-vitesses n’amategeko y’umuhanda [= Code sociétal]. Aliko na none ayo yo tuyihorere, muli iyi nyandiko.

Muli make rero, ama-vitesses atanu ya Sosiyete ni aya akulikira :

  • Guhaguruka [= Démarrage]
  • Amajyambere [= Les Progrès (= au pluriel)]
  • Igubwa-neza rusange [= Le Bien-être général]
  • Itunga n’Itunganirwa [= Le Développement]
  • Iterambere [= Le Progrès (= au singulier)]
  1. Vitesse ya 1: Guhaguruka kwa Sosiyete [= Démarrage]

a. Guhaguruka kwa Sosiyete

Continuer la lecture de Rwanda : Ubushukanyi, ilimanganya n’ubutekamutwe by’Inkomamashyi za Rwabujindili I Kagame Paul, Umwami w’Igisuti wigize Ikinani mu Rwanda

Rwanda : Mu mpaka mpabe, kutavuga rumwe na Leta no gukorera mu kwaha kwayo byatinzweho [= Ibi ni ubutekamutwe, ubushukanyi na manipulations zigamije ibinyoma n’imififiko yo gukomeza kwica no kwicalira Abanyarwanda. Ngaho se nihagire umu-politologue wa FPR-Inkotanyi ubyandikaho « article scientifique », maze yemeze ko FPR atali « système politique totalitaire » ; ko Paul Kagame Rwabujindili atali « tyran militaire sanguinaire » ; kandi ko « PSD, PL, PDC, PDI, n’utundi tundi ntazi » atali « udu-partis politiques satellites du FPR (= udushyaka two mu kwaha kwa FPR). Arategerejwe ! Kandi ntimuzasune, mwa Bishi b’igihugu mwe ! Ngaho se !]

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukanda ku mbîkîsho ikulikira :

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mpaka-mpabe-kutavuga-rumwe-na-leta-no-gukorera-mu-kwaha-kwayo-byatinzweho

Burundi – Dore akanyamuneza padiri Thomas Nahimana yali afite mu bihe bya Kudeta yavugwaga i Burundi kuwa 13 mai 2015. None yigize Nyoninyinshi yoherereza Nyakubahwa Prezida Pierre Nkurunziza « Félicitations ». Uyu mupadiri ni « Bihehe ». Ni « Faux » ! Izi félicitations ziragayitse cyane. Ibi bintu byerekana « umunyepolitiku w’umunyabinyoma ».

Gusoma inyandiko nyilizina ni ugukanda ku mbîkîsho zikulikira :

Burundi – Dore akanyamuneza padiri Thomas Nahimana yali afite mu bihe bya Kudeta yavugwaga i Burundi kuwa 13 mai 2015

http://leprophete.fr/?p=358