Umunyamateka w’ingenzi w’Umunyarwanda Zefirini Kagiraneza yanditse imbazi y’urwenya rwa Kayondo ka Mbânzabigwi bya Rwâkagâra.

 

ZEFIRINI KAGIRANEZA

 

Zefirini Kagiraneza                                                                                                                            Historien rwandais

A. Icyitonderwa cy’ibanze  

Bizaba ali ubujura gukoporora no komeka ku zindi mbuga cyangwa mu bindi bigâmba bitali http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/ kimwe no guhindura mu zindi ndimi iyi nyandiko ku bulyo ubwo ali bwo bwose, udafite uruhushya rwanditse, rutangwa n’umwanditsi.

 B. Incamake y’ubuzima bwa Zefirini Kagiraneza

Zefirini Kagiraneza yali umunyamateka. Yavutse muli 1953. Yali Umunyarwanda w’Umunyamarangara. Yabarulirwaga mu bwôko bw’Abatutsi. Yize seminari nto i Kabgayi n’i Kigali. Yiga Kaminuza nkuru y’U-Rwanda i Butare muli faculté ya Lettres. Niho yarangilije amashuli mu byerekeranye n’ubumenyi bw’Amateka. Nyuma yaho kugeza aho atabarukiye yabaye umwalimu mu Rwunge rw’amashuli i Butare [= Groupe scolaire de Butare]. Modeli ye y’Amateka y’U-Rwanda yali yarahisemo ni modeli « Mgr Alexis Kagame ». Babivuze ukuli koko ngo : « Akagabo kanuka katababuye ! ». Zefirini Kagiraneza yali umugabo w’umuhanga cyane, peee, w’intwali n’inyangamugayo. Yakundaga abantu cyane. Yangaga amafuti n’urugomo. Yali umugabo mutomuto ukunda ikilingo no kugendera ku igare. Akantu gato ntashobora kwibuza kongeraho, uretse ko amaranga-mutima abujijwe rwose ku Munyamateka n’umupolitologue, ni uko yali inshuti yanjye. Ntabwo rero alicyo gituma ndimo muha amanota meza. Oya ! Ahubwo ni mahire.

Yafashwe mu nzirakarengane z’Abatutsi ziswe ibyitso by’Inkotanyi mu kwakira 1990. Ajyanwa intamike muli gereza ya Butare ku Karubanda. Niho yaguye azize Macinya-Myambi ababisha b’abakolonize b’Abakiga b’Abanyakazu [= des colons Bakiga Habyalimanistes] bali banaze muli gereza ya Karubanda ngo itsembatsembe ibyo « Binyenzi ». Niko babitaga. Yapfanye na Callixte Kamugunga, na Paul Gakuba, n’abandi n’abandi. Icyo gihe umusagara [= le groupe social] w’Abatutsi n’Abasangirangendo b’Abahutu wali umerewe nabi cyane. Urazi inkuku zayagaraga mu Kazu. Akazu kalimo kwisenya. Aliko, Abanyakazu bakukuraga ay’ubusa. Juvénal Habyalimana Rutemayeze yarakukuzaga. Zefirini Kagiraneza ni intwali yo mu ntera y’Intiti. Ikiliho kiravugwa [= c’est un fait].

 C. Inyungura-magâmbo [= Vocabulaire]

  • Inkoranya-magambo : un lexique
  • Umusagara : un groupe social
  • Urusagara : un bastion sociologique
  • Igisagara : une agglomération rurale, urbaine, nationale ou internationale. Exemple : Gisagara ni igisagara ; Butare ni igisagara ; U-Rwanda ni igisagara na LONI ni igisagara.
  • Akazu : le Habyalimanisme
  • Abanyakazu : les Habyalimanistes
  • Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes
  • Igiti : la noblesse tutsie moderne faction Abâkagâra
  • Abanyegiti : les nobles Tutsis modernes faction Abâkagâra
  • Inkuku ziyagara : ibigambo bijujura hilya no hino by’abanyabwoba
  • Ikiliho cyangwa icyaliho : un fait
  • Kwisenya : s’écrouler
  • Umwisenyuro : un écroulement
  • Gukukura : Guca igikuba
  • Gukukuza : gupfa kugeragezanya ingufu zose umuntu afite aliko mu bintu bikomeye cyane kurusha uko abitekereza.

D. Kayondo ka Mbanzabigwi yali muntu ki ?

Kayondo ka Mbanzabigwi bya Rwâkagâra yali nyirarume wa Rudahigwa. Ni ukuvuga ko yali musaza wa Nyiramavugo III Kankazi aliwe nyina wa Mutara III Rudahigwa. Yabayeho mu mpera z’ikinyejana cya 19 no mu ntangiliro z’icya 20. Yali yaragabiye Rudahigwa inka, aliko, nyuma y’aho yanganiye urunuka na muramu we Yuhi V Musinga, aliwe se wa Rudahigwa, arazimunyaga, amubwira ko niyima azimuka. Naho ntakamenye ko Rudahigwa azaba umwami w’U-Rwanda akaba Mutara III.

Kera rero, abana b’umwami bagabanaga inka, ibikingi, abagaragu, babikomoye ku milyango ya ba nyina. Abana b’umwami bagabirwaga na ba nyirarume mu bulyo bwo kwitura umwami amashyo y’inka nawe ubwe yabaga yarabagabiye. Aliko kubw’amayeli ye menshi, Kayondo yanyanganyije Rudahigwa abinyujije mu rukiko rwakulikizaga imiburanishilize yashyizweho n’Abazungu. Gutyo ahita atsinda Rudahigwa. Rudahigwa yali akili umututsi. Yali ingimbi. Yali ataraba umwami. Abacamanza ntibasobanukiwe n’uko mbere, ibintu byose byali iby’umwami : ahubwo imilyango y’abagore b’umwami ikaba ali nk’aho yamukorera umulimo wo kugabira abana be mu bye. (Igisobanuro cy’urwo rubanza kili kwa Alexis Kagame 1975 : 190-191).

 E. Urwenya rwa Kayondo ka Mbanzabigwi (= rwâtiwe mu gitabo cya Zefirini Kagiraneza kivugwa hasi aho mu byifashishijwe, paje 80-82)

Kayonda ka Mbanzabigwi agiye kubona abona Rudahigwa yimye ingoma abaye Mutara III muli 1931. Maze arumirwa ! Arumurwa peee ! Amera nk’ukubiswe n’inkuba.

Rudahigwa yamaze kwima ingoma noneho aza gucira amarenga Kayondo, amwumvisha ko agiye kumuca. Bali mu gitaramo, ageze aho ati : « Kaliya gahondo nakarashe kandi nagahamije ! ». Undi ahita asobanukirwa, ati : « Na ko kakili umulindangwe kishe impongo nini, kandi nubu ntawuzi aho yaguye ! ». Yamucyuliraga ko n’ubwo yimye ingoma bwose, Se Yuhi V Musinga nawe, bamuciliye ishyanga.

Uko yabivuze niko byagenze. Mutara III Rudahigwa yaciye Kayondo ka Mbanzabigwi, amucira i Bugesera. Rudahigwa amaze kumumenyesha ko amuciliye i Bugesera, Kayonda arahambira aragenda. Rudahigwa abonye Kayondo afashe urugendo, agiye, ati : « Uragiye Imbiligi ? ». Yamwise Imbiligi kuko yagambanaga n’Ababiligi. Yasaga n’umubwira ngo ngaho se nibagire icyo bakumalira ndebe. Undi nawe, ati : « Ndagiye nk’ulya na balya ! ». Na none Kayondo yongera gucyulira Rudahigwa, Se Yuhi V Musinga.

Aho batuje Kayondo ka Mbanzabigwi ni ahitwa ku Rukiramende i Nyamata. Hashize igihe agezeyo, Mutara III Rudahigwa yagiye kumusura, ngo arebe ko yicujije. Rudahigwa ati : « Ni amahoro ? ». Undi, ati : « N’abali i Congo baracana ukaka ! ». Arongera amucyulira Se Yuhi V Musinga. Aliko, ubwo Kayondo yalimo kulya ibijumba, umwami, ati : « Mbese usigaye ulya ibijumba ? ». Undi aramusubiza, ati : « Ntacyo bitwaye, n’amafi asigaye alibwa ! ». Arongera amucyulira Se Yuhi V Musinga usigaye atunzwe n’amafi yo mu kiyaga cya Kivu n’icya Tanganyika.

Hashize ikindi gihe, Mutara III Rudahigwa arongera ajya gusura Kayondo ka Mbanzabigwi ngo arebe ko yicujije. Yasanze yicaye abaza imiheha, ati : « Kayondo ko wicaye, ntuhinge, ntunakore akazi k’Abazungu nk’abandi, urabona amaherezo yawe ali ayahe ? ». Kayondo, ati : « Ababyeyi bose ni bamwe, baravunika, ahubwo udukwikilire amasuka menshi, wenda andi uyohereze i Kamembe, kugirango abazatangilirayo tuzatulire ikivi limwe i Nyanza ! ». Arongeye amucyulira Se Yuhi V Musinga, amwumvisha ko uko amerewe ali nako Se Musinga amerewe. Rudahigwa ntiyakoma. Aligendera.

Kayondo yali umuntu ugira ihinyu cyane. Na shefu Semugeshi wahoze atwara mu Bufundu, ngo yagiye kumusura aliko ajya kumusura atinze. Kayondo yitegereza Semugeshi maze aramubwira, ati : « Sha ! Nkubwire ! Uzapfa uli imbwa ! Iyo unaniwe kunsura, nibura ntuza no kunshinyagulira ? ».

Ikindi gihe Mutara III Rudahigwa asubira gusura Kayondo ngo arebe ko yicujije. Umwami akigera ku irembo, abantu bamubonye barashiguka, baraza, bakoma yombi, baramuramutsa. Ahagararana nabo abaganiliza. Aza kubona Kayondo aho yicaye aho mu rugo, ati : « Mbe Kayondo, wowe, ko utaza kundamutsa ? ». Undi, ati : « Waranyicaje, mpagurutse utabimhereye uruhushya, naba ncumuye ! ». Rudahigwa ntiyaba akinjiye mu rugo rwe. Yisubilira mu modoka ye aligendera.

Hagati aho aliko, Rudahigwa yali alimo yigira batisimu muli Kiliziya gatulika. Rudahigwa yigiye batisimu imyaka cumi n’itanu, guhera mu 1928 kugera mu 1943. Mbere yo kwitegura kubatizwa, yagiliwe inama n’abandi bantu benshi balimo Mgr Léon-Paul Classe ko akwiye kuzabababalira Kayondo, kuko mu Bukirisitu nta nzika zirangwamo. Rudahigwa arabyemera. Aliko akababazwa n’uko Kayondo ka Mbanzabigwi ali urutare rutajya rwicuza. Amaze kubatizwa, yaramutumiye, aramubwira, ati : « Kubera ko ubu nabaye nanjye umukirisitu, nguhaye umuliro ». Guha umuntu umuliro mu Kinyarwanda ni ukumukomorera. Kayondo, ati : « Ashwi da ! Wabatijwe ngo ubone ijuru, none umuliro ni jyewe uwuhaliye ? ». Sibwo se Kayondo ka Mbanzabigwi yanze imbabazi. Mutara III Rudahigwa aramusubiza ati : « Naguhaye. Kandi iyo mhaye umuntu mba muhaye. Kuva ubu, uzongere wibere aho ushaka hose mu Rwanda ! ».

Inkuru irakwira mu Rwanda hose ko Kayondo ka Mbanzabigwi yanze imbabazi z’umwami. Inshuti n’abavandimwe baramutera, bati : «  Rekera aho gukabya no kwigomeka ! Rudahigwa ararengana, umwanganyi ni wowe ! ». Hagati aho Mutara III Rudahigwa yali yaragabiye umuhungu wa Kayondo ka Mbanzabigwi witwaga Rutaremara, maze amugabira Busanza yose n’ubusanzwe yategekwaga na Se Kayondo. Kubera ko Kayondo yali yarakomorewe, atuma ku muhungu we Rutaremara ko azaza kumusura akanamushimagiza ko yagabanye Busanza. Rutaremara nawe amutumaho, ati : « Urakagaruka neza mu Busanza. Aliko wakaza wakagira, azave mu Busanza ujya gushimira Mutara III Rudahigwa waguhaye umuliro. Izo nzangano zawe na Yuhi V Musinga uzazifashe hasi. U-Rwanda ntiruzahora muli ayo matiku yanyu ! ».

Ni gutyo Kayondo ka Mbanzabigwi yisubiyeho, ajya gushimira Mutara III Rudahigwa, aherekejwe n’umuhungu we Rutaremara, n’inshuti ze n’abavandimwe kandi bamushyiliye n’amaturo menshi.  

Mbere yo gucutsa iki gitaramo kuli Kayondo ka Mbânzabigwi bya Rwâkagâra, hakwibutswa ko hali igihe Rudahigwa yamwirahiraga, ati : « Mba ndoga Karoli (Kayondo) ! ». Limwe, umuntu amubaza niba iyo ndahiro ilimo ukuli. Umwami, ati : « Mba ndahiza ukuli nta bulyalya, yangiliye neza igihe yanyagaga, amhora ubusa, byanyigishije kwitoza kuruha nkili muto ».

 F. Umwanzuro

Isesengura ly’aya mateka lirerekana ko Nyagutsindwa ali Kayondo ka Mbanzabugwi naho Nyagutsinda akaba Mutara III Rudahigwa Se-Muco. Mu kwanzura, umuntu yaca iyi migani itandatu irebana n’uru rwenya rwa Kayondo ka Mbanzabigwi twâtiye [= emprunter : gutira] Zefirini Kagiraneza kandi akayicira kuli Kayondo ka Mbanzabigwi wambuye umwishywa we no ku bandi bategetsi b’U-Rwanda abo alibo bose.

  1. Utazi umukûngu yima umwana.  

Nubwo Kayondo ka Mbânzabigwi yali umunyarwenya bwose, yahemukiye umwishywa we Rudahigwa. Guhemukira abana bakibyiruka ni ubucucu. Nta muntu mukuru wo guhemukira urubyiruko nkuko nta n’umwana ukwiye gusuzugura ababyeyi be kimwe n’abantu bakuru bo mu kigero cy’ababyeyi be.

  1. Agatatu gatatira ababi.

Ni ukuvuga ngo inkozi z’ibibi ziboneraho. Inabi igaruka nyirayo. Wohoka gukora ibizira ukabilyora. Igisiga cy’urwara rurerure cyimena inda.

  1. Akaremereye gaca inyundo.

Ni ukuvuga ngo uwo ukunda umuha icyo udashobora guha ubonetse wese kandi n’iyo akugiliye icyaha ntubona uko umugira, uramwihanganira. Amateka y’U-Rwanda acira urubanza Kayondo ka Mbânzabigwi rwo kugawa. Yanganye na muramu we Yuhi V Musinga ku mpamvu zitagize aho zihuliye n’umwana Rudahigwa. Aliko ararenga ajya kwambura mwishya we Rudahigwa inka yali yaramugabiye. Ibintu Kayondo ka Mbanzabigwi yakoze byali amafuti.

  1. Amaliboli y’urwango ni urumeza.

Ni ukuvuga ko inzangano zali hagati y’ababyeyi, Kayondo ka Mbânzabigwi yashatse no kuzibiba mu bana biramunanira. Uyu mugani ukavuga ko umwanzi umubwirwa n’ibyo agukoreye. Aliko cyane cyane ukamubwirwa n’iyo akubonye agasuherwa. N’iyo ataguhunze, cyangwa ngo yange kukuganiliza, amererwa nabi bikamugaragaraho kuko akwishisha. Kayondo ka Mbanzabigwi yali umwanganyi mubi.

  1. Ibihembe by’inyana ntumenya iyo bikura bijya.

Ni ukuvuga ko nta muntu mukuru ukwiye kugilira nabi urubyiruko. Nta mubyeyi cyangwa umurezi umenya amaherezo y’umwana, niba azavamo umugabo cyangwa ikigolyi. Nicyo gituma umubyeyi areba abana bose kimwe, kuko atazi uzabamo intwali n’uzabamo icyontazi. N’umukuru w’igihugu ni uko. Agomba gufata abana b’U-Rwanda bose kimwe mu bintu bimwe. Bitaba ibyo Abanyarwanda bakazamwereka icyo bali cyo. Ingoma ya Juvénal Habyalimana Rutemayeze yatembagajwe nyine n’Abanyarwanda yahemukiraga. Nibo bamukandagiye ku gakanu, bamumena amabinga yo kagenda buheli. Erega, na Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, na Verediana Mukagatare, na Silvio Sindambiwe, na Felicula Nyiramutarambirwa, na Zefirini Kagiraneza, na Kalisiti Kamugunga, na Paul Gakuba, n’abandi n’abandi, benshi cyane, benshi cyane, nabo bali ibiremwa-muntu. Izo nzirakarengane ni nazo zilimo zicira urubanza iyo ngoma y’Ababisha b’Abanyakazu mu rukiko rutabera rw’Amateka.

Icyo Abanyakazu bali bazi cyo ni ukujya kujugunya Abanyenduga mu bisimu ku Gisenyi nk’umena ibishingwe.

  1. Bihibindi ni uwa Bihezande

Na Paul Kagame Rwabujindili yumvireho. Akabaye icwende ntikoga. Nagire arekere aho « Totalitarisme moderne » ye, Abanyarwanda bararembye, kuko nta wamenya ! Kandi ngo : « Inyamaswa idakenga yishwe n’abatutizi ».

Baliya bana b’Abanyarwanda bose, baliya basore bose, ziliya nkumi zose zirarana amaganya kubera we, cyane cyane Abahutu n’Abatwa, Paul Kagame Rwabujindili yicare uzi ko ayo maganya yose uzayishyura we n’urubyaro rwe nka Juvénal Habyalimana Rutemayeze wali waligize Ikinani i Rwanda n’ama-réforme scolaire ye apfuye amaso n’ama-équilibre régional et ethnique ya Macinya-Myambi n’indanini itagira umupaka y’umutegarugoli we Agathe Kanziga Nyirarutemayeze na baramu be Protais Zigiranyirazo, Séraphin Rwabukumba, Élie Sagatwa, n’amashumi yabo Laurent Serubuga, Joseph Nzirorera, Jean Baptiste Ndalihoranye, Anatole Nsengiyumva, Aloys Ntiwiragabo, n’abandi n’abandi. Maze U-Rwanda rukamunanura yokazima.

Mu rubyiruko Juvénal Habyalimana Rutemayeze na Macinya we bazutaguzaga, havuyemo abagabo baruta kure abana babo. No mu rubyiruko rw’Abahutu n’Abatwa Paul Kagame Rwabujindili atera intimba, hazavamo abakuru b’igihugu cy’U-Rwanda, kandi bazakubita inkonji abana be, abuzukuru be, abuzukuruza be, … !  Nta gahora gahanze !

Mu kurangiza hakwibutswa ko Kayondo ka Mbanzabigwi bya Rwâkagara yasize umugani ugira ngo : « Kwambura umwishywa nka Kayondo ka Mbanzabigwi ». Bakunze kuvuga bati : « Mba nambuye umwishywa wanjye nka Kayondo ka Mbanzabigwi », cyangwa ngo : « Ndakambura umwishywa wanjye nka Kayondo ka Mbanzabigwi ». Kwambura umwishywa nka Kayondo ka Mbanzabigwi ni ukugilira nabi umujyambere wazajya kubona ukabona abaye umutware aragutegetse, ukabura aho ukwirwa. Muli make kwambura umwishywa nka Kayondo ka Mbânzabigwi ni ugukora amahano. Kwambura umwishywa ni ibintu bibi cyane. Ahubwo habaho n’ibihugu udashobora guterura umwishywa wawe utabanje kugira inote nziza nziza umupfumbatisha. No mu Rwanda uwo muco warahahoze, ucibwa na Kiliziya gatulika ngo ibyo ni ibintu by’ubunnyano, donko ngo by’imihango ya gipagani. Rwose, nyamara, byakabaye byiza uwo muco usubiyeho.

Muramenye ntimuzambure abishywa nka Kayondo ka Mbanzabigwi.

 G. Ibitabo byifashishijwe

  1. Zefirini Kagiraneza, Ibitaramo ku Mateka y’U-Rwanda, Imprimerie nationale, Kigali, 1990, 194 pages.
  2. Jean Chrysostome Kananura, Imigani y’imigenurano y’imfasha abarezi, ouvrage polycopié inédit de 144 pages A4, Butare, 1975
  3. Kalisiti Kamugunga, Imwe n’imwe mu migani y’imigenurano, ukulikije icyo yerekeyeho, ouvrage polycopié inédit de 41 pages A4, Butare, 1982.
  4. MUREME Kubwimana, Bonaventure, Manuel d’Histoire du Rwanda à l’époque coloniale suivant le modèle Mgr Alexis Kagame, L’Harmattan, collections études africaines, Paris, 2010, ISBN = 978 – 2 – 296 – 10436 – 5 (594 pages)

Fait à Paris, le 15 février 2015

Mwalimu MUREME Kubwimana,                                                                                                   Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais,                                                Représentant du modèle « Mgr Alexis Kagame et Mureme »

Pour commander ses livres : prière de bien vouloir vous adresser à                                              l’Harmattan http://www.editions-harmattan.fr/index.asp?navig=catalogue&sr=7

CACHET MODELE AK&M